LUKA24
Izuuka rya Yesu
1Ku cumweru karekare mu gitondo ari wo munsi ukurikira Isaabato, ba bagore baja ku mva bajaanye bya bihuumura neeza baari baateguuye.2Babona ibuye rihirikiwe iruhande rw'umwinjiriro w'imva,3binjiramo ariko ntibaasangamo umurambo wa Yesu.4Bagihagaze aho buumiwe, ako kaanya haboneka abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana.5Abo bagore baratiinya maze buunika imitwe. Abo bagabo barababaza bati, “Ni iki gitumye mushaakira umuzima mu baapfuuye?6Ntaawe uri hano ahuubwo yazuutse. Mwibuke ibyo yavuganye na mwe akiri i Galileeya ati,7‘Umwana w'Umuntu akwiriye kugabizwa mu maboko y'abanyabyaha, akabambwa kandi ku munsi wa gatatu akazuuka’.”8Nuuko na bo biibuka amagambo ye.9Bava ku mva basubirayo. Ibyo byose babiteekerereza i ntumwa cumi n'imwe n'abandi biigiishwa boose.10Abo bagore ni Mariya Magadaleena na Yowana, na Mariya nyina wa Yaakobo, n'abandi bagore baari hamwe na bo, babwira intumwa ibyo baaboonye.11Ariko ayo magambo ababeera nk'impuuha ntibaabyemera.12Maze Peetero arabaduka yiruka aja ku mva. Agezeho, aruunama arungurukamo, abona imyenda y'umweru iri yoonyine. Asubirayo atangaazwa n'ibyabaaye.Yesu Abonekera Abagabo Babiri Baajaga Emawuusi
13Nuuko uwo munsi babiri mu bayoboke ba Yesu baajaga ahiitwa Emawuusi. Kuva i Yerusaalemu kugerayo haari nka kilomita icumi.14Baagaaniiraga ku byari byabaaye byose.15Bakigaaniira kandi bakibazanya, Yesu arabeegeera ajaana na bo,16ariko ntibaamenya uwo ari we.17Arababaza ati, “Muragenda mubazanya ibiki?”Maze bahagarara bagaragaje ishavu.18Umwe witwaga Kilewopaasi aramusubiza ati, “Ni wowe mushitsi wenyine muri Yerusaalemu utaazi ibyahabaaye muri iyi minsi?”19Arababaza ati, “Ni ibiki?”
Baramusubiza bati, “Ni ibyerekeye Yesu w'i Nazaareeti, wari umuhanuuzi ukomeye mu byo yavugaga n'ibyo yakoraga imbere y'Imaana n'imbere y'abantu boose.20Ariko noone abakuru b'abaheerezabitambo n'abatware baacu, baaramutanze ngo aciirwe urubanza rwo gupfa maze baramubamba.21Kandi ni we twiringiraga ko azaacungura Abiisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uheereye aho ibyo bibeereye.22Ariko abagore baadutangaaje, kuko baazindutse kare baja ku mva23ntibaasangamo umurambo we nuuko batubwira ko baabonekewe n'abaamalayika, bakababwira ko ari muzima.24Kandi bamwe mu baari kumwe naatwe baagiiye ku mva, basanga ari nk'uko abo bagore baari baatubwiye, ariko we ntibaamubona.”25Arababwira ati, “Mwa bapfaapfa mwe, mutinda kwemera ibyo abahanuuzi baavuze byose.26Noone se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo akabona kwinjira mu ikuzo rye?”27Atangirira kuri Moose no ku bahanuuzi boose, abasobaanurira ibyanditswe byose kuri we.28Bageze bugufi y'umwanya baajagamo wiitwa Emawuusi, asa nk'ushaaka gukomeza urugendo.29Baramwinginga bati, “Reka twibaanire kuko bugiiye kwira kandi igihe kiragiiye.” Nuuko arinjira aguma na bo.30Amaze kwicara, afata umugaati ashiima Imaana, arawumanyagura arawubaha.31Amaaso yaabo arahumuuka, baramumenya, maze ako kaanya arabura ntibongera kumubona.32Baravugana bati, “Yeewe, ntiwiibuka ukuntu imitima yaacu yari ineezeerewe, ubwo yavuganaga naatwe turi mu nzira adusobaanurira ibyanditswe!”33Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusaalemu, basanga abo cumi n'umwe bateeranye hamwe n'abandi.34Bumva bavuga bati, “Ni ukuri Umwami Yesu yazuutse, ndetse yabonekeye Simooni.”35Nuuko ba bandi babiri na bo babateekerereza ibyabeereye mu nzira, n'ukuntu baamumenyeshejwe n'uko yamanyaguye umugaati.
Yesu Abonekera Abiigiishwa be
36Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati muri bo arababwira ati, “Amahoro abe muri mwe.”37Maze bariikanga, bagira ubwoba bwinshi ngo ahaari ni umuzimu baboonye.38Arababwira ati, “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mushidiikanya?39Nimureebe ibiganza byanje n'ibirenge byanje, mumenye ko ari nje ubwanje. Ndetse nimunkoreho mureebe, kuko umuzimu utagira umubiri n'amagufa nk'ibyo mundeebana.”40Amaze kuvuga ibyo, abeereka ibiganza bye n'ibirenge bye.41Nuuko ibineezaneeza bikibabujije kubyemera kandi bagitangaara, arababaza ati, “Hari ico kurya mufite hano?”42Bamuha igice c'isamaaki yookeje,43arayaakiira ayiriira imbere yaabo.44Maze arababwira ati, “Aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuuko ibyanditswe kuri nje byose mu mategeko ya Moose, no mu byahanuuwe no muri Zaaburi bikwiriye gusohora.”45Maze abaha ubushobozi bwo gusobaanukirwa ibyanditswe,46ati, “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuuka ku munsi wa gatatu,47kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yoose mu izina rye, uheereye i Yerusaalemu.48Ni mwe bahamya b'ibyo.49Kandi dore ngiiye kubooherereza uwo Daata yaseezeranyije, ariko mugume i Yerusaalemu kugeza ubwo muzaahabwa imbaraga zivuuye mu ijuru.”Yesu Ajanwa mu Ijuru
50Abavaana i Yerusaalemu, abageza i Beetaniya arambuurira amaboko heejuru abaha umugisha.51Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajanwa mu ijuru.52Na bo baramuramya, basubira i Yerusaalemu buuzuye umuneezeero mwinshi,53baguma mu Nzu y'Imaana iteeka bashiima Imaana.Bible Society of Uganda