LUKA23
Yesu Aregwa kwa Pilaato
1Nuuko iryo koraniro ry'abantu rijaana Yesu kwa Pilaato.2Bamurega bavuga bati, “Uyu mugabo agomeesha abantu ababuza gutanga umusoro w'Umwami. Yiyita Kristo, umwami.”3Pilaato abaza Yesu ati, “Uri umwami w'Abayuuda?”Yesu aramusubiza ati, “Urabyivugiye.”4Maze Pilaato abwira abakuru b'abaheerezabitambo n'abo bantu boose ati, “Nta caaha muboonyeho.”5Bakomeza kumurega bavuga bati, “Yagomeesheje abantu n'inyigiisho ze atangiriye i Galileeya n'i Yudeeya hoose noone dore ageze n'ino i Yerusaalemu.”
Pilaato Yoohereza Yesu kwa Herodi
6Pilaato abyumviise atyo, ababaza neeza niiba Yesu ari Umunyegalileeya.7Amenye ko ari Umunyegalileeya, amwoherereza kwa Herodi kuko ari we wari umutegetsi w'aho kandi ico gihe akaba yari i Yerusaalemu.8Herodi aboonye Yesu, biramuneezeeza kuko yahoraga yifuuza kumubona ku bw'ibitangaaza yamwumvagaho. Kandi yifuuzaga kubona Yesu akora igitangaaza.9Nuuko Herodi amubaza ibibazo byinshi ariko Yesu ntiyagira ico amusubiza.10Abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko baari aho, bakomeza kumurega bamushinja caane.11Nyuma y'aho Herodi hamwe n'abasirikare be, bamushinyagurira bamuseka, kandi bamwambika igishuura ciiza bamwoherereza Pilaato.12Kuva uwo munsi, Herodi na Pilaato baruuzura baba inshuti, kandi mbere baari basanzwe batumviikana.Yesu Aciirwa Urubanza rwo Gupfa
13Maze Pilaato ahamagaza abakuru b'abaheerezabitambo n'abategetsi, hamwe n'abo bantu boose14arababwira ati, “Mwanzaniye uyu mugabo muvuga ko agomeesha abantu ariko noone mboonye ko ari ntaaco yakoze mu byo mumurega15ndetse na Herodi na we ntaaco yamuboonyeho, ni co gitumye yongeye kumutwoherereza. Noone nta caaha yakoze gikwiriye kumwiciisha,16ahuubwo ndategeka ko akubitwa ibibooko maze murekure.”17(Ibi yabivuze kuko byari ngombwa ko ababohoorera imbohe imwe mu minsi mikuru.) 18Boose basakuriza icaarimwe bati, “Uwo mwice, uturekurire Baraba.”19Uwo Baraba yari yarashizwe mu gihome kubeera ubwicanyi no guteeza urugomo mu tawuni y'i Yerusaalemu.20Pilaato ashaatse kurekura Yesu, yongera kubasubiriramo ayo magambo.21Ariko boose barushaho gusakuza bati, “Naabambwe! Naabambwe!”22Pilaato ababaza ubwa gatatu ati, “Kuki? Yakoze caaha ki? Nta mpamvu muboonyeho yo kumwiciisha. Noone ndategeka ko bamukubita ibibooko murekure.”23Ariko barushaho kuvugana ubukana basakuza, bamuhata kubamba Yesu maze Pilaato urwo rusaku ruramuganza.24Nuuko Pilaato aramubaha baja kumubamba nk'uko baabishaakaga.25Maze arekura Baraba wari mu gihome kubeera urugomo n'ubwicanyi nk'uko baari baabishaatse, abaha Yesu ngo bamugenze uko bashaaka.Babamba Yesu
26Maze Yesu baramujaana, bakigenda bafata umugabo w'Umunyakureeni witwaga Simooni wavaga mu caaro, bamwikoreza umusaraba wa Yesu. Bamuhata kuwikorera ngo akurikire Yesu.27Abantu benshi baakurikira Yesu baarimo n'abagore baamuririraga baborooga.28Maze arakebuka arababwira ati, “Bagore b'i Yerusaalemu, mwindirira ahuubwo mwiririre n'abaana baanyu29kuko igihe kizaaza bazaavuga bati, ‘Hahiirwa ingumba n'inda zitaabyaye n'amabeere ataaronkeje!’30Ubwo ni bwo bazaabwira ibirunga bati, ‘Nimuturidukire’ bakabwira n'imisozi bati, ‘Nimudutwikiire!’31Niiba bagenza batya igiti kibisi, igiti cumye co bazaakigenza bate?”32Nuuko bamujaana n'inkozi z'ibibi ebyiri ngo baziicane na we.33Bageze ahiitwa Nyabihanga, baramubamba na za nkozi z'ibibi barazibamba. Imwe ibumoso bwe, indi iburyo.34Maze Yesu aravuga ati, “Daata bababarire kuko bataazi ico bakora.” Abasirikare bagabana imyenda ya Yesu bakoreesheje ubufindo.35Abantu barashungeera, maze abatware baramushinyagurira bati, “Yakijije abandi, ngaaho niyiikize ubwe niiba ari we Kristo intoore y'Imaana.”36Abasirikare na bo baramukwena, maze bamuuzanira divaayi ishaariira37baravuga bati, “Niiba uri umwami w'Abayuuda ikize.”38Nuuko heejuru ku musaraba wa Yesu, bashiraho icaapa canditsweho ngo: “Uyu ni Umwami w'Abayuuda.”39Umwe mu nkozi z'ibibi zaari zibambanywe na we, iramutuka iti, “Mbese si uri Kristo? Ngaaho ikize naatwe udukize.”40Ariko indi nkozi y'ibibi irayicaaha iti, “Wowe ntiwaatiinya Imaana! Ntuubona ko twahaawe igihano gisa?41Dore twebwe turaryora ibibi twakoze, ariko uyu we ntaakibi yakoze.”42Irongera iravuga iti, “Yesu, uraanyibuke ugeze mu Bwami bwawe.”43Yesu arayisubiza ati, “Ndakubwira ukuri, yuuko uyu munsi turi bubaane muri Paradizo.”Urupfu rwa Yesu
44Nko ku saaha itandatu z'amanywa, umwijima ukwira igihugu coose ugeza ku saaha ya cenda.45Umuco w'izuuba uvaho, maze umwenda wari ukingirije aheera ho mu Nzu y'Imaana utandukamo kabiri.46Nuuko Yesu aravuga ati, “Daata nshize ubugingo bwanje mu maboko yaawe.” Amaze kuvuga atyo, umwuka urahera.47Nuuko umutware w'abasirikare w'Umunyerooma aboonye ibibaaye, asingiza Imaana. Aravuga ati, “Koko uyu yari umuziranenge.”48Abantu baari bashungeereye na bo baboonye ibibaaye, buuzura umubabaro maze baragenda.49Ariko abaari bamuuzi boose hamwe n'abagore baari bamukurikiye kuva i Galileeya bo bahagarara ahiitaaruuye bareeba ibyo byose.Yesu Ahambwa
50Haariho umugabo witwaga Yozefu wo mu gihugu c'i Yudeeya mu tawuni yitwa Arimateya. Yari umunyangeso nziiza kandi intungaane. Yari umwe muri bakuru b'urukiiko rw'Abayuuda.51Yari ategereje kuuza k'Ubwami bw'Imaana. Ariko we ntaabwo yari yareemeranyije n'abandi bakuru b'urukiiko mu migambi n'ibikorwa byabo.52Maze aja kwa Pilaato kumusaba umurambo wa Yesu.53Nuuko awukuura ku musaraba, bawuzinga mu mwenda mwiza w'igiciiro. Awujaana kuwuhamba mu mva nsha itaraahambwamo yari yaracukuwe mu rutare.54Ibi byabaaye bugoroobye kandi ari co gihe co kwiteguurira i Isaabato kuko yari haafi gutangira.55Nuuko abagore baari bavanye na Yesu i Galileeya, bakurikira Yozefu babona imva amuhambyemo n'uburyo ahambwemo.56Basubira mu rugo guteeguura imibavu n'ibindi bihuumura neeza. Nuuko ku Saabato, bararuhuuka nk'uko itegeko ribisaba.Bible Society of Uganda