YOHAANA1

Ijambo ry'Ubugingo

1Mu ntangiriro ya byose, haariho Jambo, Jambo yahoranye n'Imaana kandi uwo Jambo yari Imaana.2Imaana itaraagira ico irema, Jambo yabaanaga na yo.3Imaana yaremye ibintu byose ibinyujije muri we, nta kintu na kimwe caaremwe atari ku bwe.4Jambo uwo ni we sooko y'ubugingo, kandi ubugingo bwazaniye abantu boose urumuri.5Urwo rumuri rumurikira mu mwijima, kandi umwijima ntiwarusobaanukirwa.
6Haabaayeho umugabo watumwe n'Imaana, witwaga Yohaana.7Yazanywe no kuba umuhamya w'iby'urwo rumuri, kugira ngo atume boose biizeera.8We ku bwe nti yari urumuri, ahuubwo yaaje kuba umuhamya w'iby'urwo rumuri.9Urwo ni rwo rumuri nyakuri rwaje muri iyi si kumurikira abantu boose.
10Jambo yari mu isi, kandi isi yaremwe ku bwe, ariko abo mu isi ntibaamumenya.11Yaaje mu gihugu ce, ariko abantu be ntibamwemera.12Icakora abo boose bamwakiiriye, bakiizeera izina rye, yabahaaye ububaasha bwo kuba abaana b'Imaana.13Ntibaabaaye abaana b'Imaana mu buryo busanzwe bw'abantu babyaramo, ariko Imaana ubwayo ni yo yabiibyariye mu mwuka.
14Jambo yabaaye umuntu aba muri twe, tubona ikuzo rye risa n'iry'umwana w'ikinege wa se, yuuzuye imbabazi n'ukuri.
15Yohaana yahamije ibye avuga ati, “Uyu ni we navuzeho ubwo navugaga nti, ‘Uzaaza nyuma yanje, aranduta kuko yariho ntaraabaho.’ ”
16Twese twahaawe ku migisha ye myinshi caane, kandi duhaabwa ubuntu ku bundi.17Amategeko yatanzwe anyuze kuri Moose, naho ubuntu n'ukuri byatugezeho binyuze muri Yesu Kristo.18Nta muntu wigeze kubona Imaana. Keretse Umwana waayo w'ikinege kandi umeze nk'Imaana, akaba ari iruhande rwa Se, ni we wayitumenyeesheje.

Ubuhamya bwa Yohaana Umubatiza

19Yohaana yatanze ubu buhamya ubwo Abayuuda boohereje abaheerezabitambo n'Abaleevi kuva i Yerusaalemu kumubaza bati, “Mbese uri nde?”
20Yohaana ntiyabahakaniye, ahuubwo yarabeeruriye ati, “Si nje Kristo.”
21Barongera baramubaza bati, “Noone se uri nde? Uri Eliya?”
Arabasubiza ati, “Ntaabwo ndi we.”
Bakomeza kumubaza bati, “Mbese uri wa muhanuuzi?”
Arabasubiza ati, “Oya”
22Nuuko baramubaza bati, “Mbese noone wowe uri nde? Duhe igisubizo co kujaanira abaadutumye. Wowe wivugaho iki?”
23Yohaana abasubiza avuga ibyahanuuwe n'umuhanuuzi Yesaaya ati,“Ndi ijwi rirangururira mu butaayu riti,‘Nimugorore inzira y'Uhoraho!’ ”
24Abo bantu baari baatumwe n'Abafarisaayo,25barongera babaza Yohaana bati, “Noone se niiba utari Mesiya, nt'ube Eliya, nt'ube umuhanuuzi, kuki ubatiza?”
26Yohaana arabasubiza ati, “Njeewe ndabatiriisha amaazi, ariko muri mwe hari uwo mutaazi,27kandi ni we ugiiye kuuza ankurikiye, ntibinkwiriye no gupfunduura udushumi tw'ingato ze.”
28Ibi byabeereye i Beetaniya hakurya y'uruuzi rwa Yorodaani, aho Yohaana yabatirizaga abantu.

Umwana w'Intaama w'Imaana

29Umunsi wakurikiyeho, Yohaana abona Yesu aje amusanga. Nuuko Yohaana aravuga ati, “Dore Umwana w'Intaama w'Imaana ukuraho ibyaha by'abari mu isi.30Uyu ni we navuze nti, ‘Nyuma yanje hazaaza umugabo unduta kuko yabaayeho mbere yanje.’31Icakora nje ubwanje sinari muuzi, uretse yuuko naaje mbatiriisha amaazi ku bw'iyo mpamvu, kugira ngo amenyekane mu Biisirayeli.”
32Kandi Yohaana atanga ubuhamya agira ati, “Naboonye Umwuka amanuka avuuye mu ijuru mu ishusho y'inuma, nuuko aguma kuri Yesu.33Nje ubwanje sinari muuzi, ariko uwantumye kubatiriisha amaazi yarambwiye ati, ‘Uwo uzaabona Umwuka wanje amumanukiraho kandi akamugumaho, ni we ubatiriisha Umwuka Weera.’34Nje ubwanje narabyiboneye, kandi ndahamya ko ari we Mwana w'Imaana.”

Abiigiishwa ba Yesu ba Mbere

35Bukeeye bwaho, Yohaana yongera guhagarara hamwe n'abiigiishwa be babiri.36Aboonye Yesu anyuzeho aravuga ati, “Dore, uyu ni Umwana w'Intaama w'Imaana!”
37Ba biigiishwa babiri bumviise avuga atyo, bakurikira Yesu.38Yesu arahinduka maze abona bamukurikiye, arababaza ati, “Murashaaka iki?”
Baramusubiza bati, “Rabbi (bisobaanurwa ngo Mwigiisha), utuuye he?”
39Arabasubiza ati, “Nimuuze muhareebe.” Bajaana na we, babona aho yataahaga. Nuuko bagumana nawe uwo munsi woose. Zaari nka saaha cumi z'umugorooba.
40Umwe muri abo bagabo babiri wumviise Yohaana avuga maze agakurikira Yesu yari Andereya, mwenenyina wa Simooni Peetero.41Muri ako kaanya abona mwenenyina Simooni aramubwira ati, “Twaboonye Mesiya.” (Kimenyeesha uwasiizwe amavuta )42Nuuko amuuzanira Yesu, maze Yesu amwitegereje aramubwira ati, “Uri Simooni mwene Yohaana, uziitwa keefa.” (Iri zina ni co kimwe na Peetero kandi rimenyeesha Urutare).

Yesu Ahamagara Filipo na Natanayeli

43Umunsi wakurikiyeho, Yesu ahitamo kuja i Galileeya. Ahuura na Filipo aramubwira ati, “Nkurikira.”44Filipo yari akomooka i Beetsayida, ari na yo tawuni nkuru yo Andereya na Peetero batuuyemo.45Filipo abona Natanayeli, nuuko aramubwira ati, “Twaboonye Mesiya, uwo Moose yanditse mu mategeko, n'abahanuuzi bakamwandikaho. Ni Yesu w'i Nazaareeti, mwene Yozefu.”
46Natanayeli asubiza Filipo ati, “Mbese i Nazaareeti naho hari iciiza caahaturuka?” Filipo aramusubiza ati, “Ngwino wiireebere.”
47Yesu abona Natanayeli aza aho ari, nuuko amuvugaho agira ati, “Uyu mugabo ni umu Isirayeli nyakuri udafite uburyarya.”
48Natanayeli aramubaza ati, “Wamenyeye he?”
Yesu aramusubiza ati, “Nakuboonye ubwo wari munsi y'igiti ciitwa umutiini Filipo ataraaguhamagara.”
49Natanayeli aramusubiza ati, “Mwigiisha, koko uri Umwana w'Imaana! Uri Umwami wa Isirayeli!”50Yesu aramusubiza ati, “Wemejwe n'uko nkubwiye ko nakuboonye ubwo wari munsi y'igiti c'umutiini? Uzaabona n'ibindi bitangaaje gusumba ibyo.”51Arongera aramubwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko, muzaabona ijuru rikinguutse, mubone abaamalayika b'Imaana bazaamukira kandi bamanukira ku Mwana w'Umuntu.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682