LUKA22
Yuda Ashaaka Uburyo bwo Kugambaanira Yesu
1Nuuko igihe c'ubushitsi bwo kurya Imigaati Idasembuwe ceegereje,2abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko baakomeje gushaakiisha ukuntu baakwiciisha Yesu, kuko baatiinyaga rubanda.Yuda Yemera Kugambaanira Yesu
3Nuuko Sataani yinjira mu mutima wa Yuda Isikariyoti wari umwe mu biigiishwa cumi na babiri.4Maze Yuda asanga abakuru b'abaheerezabitambo, n'abakuru b'abasirikare hamwe n'abarinzi b'Inzu y'Imaana, aja inaama na bo ukuntu azaabagenzereza Yesu ngo bamufate.5Bituma baneezeerwa caane, kandi bamuseezeranya ikiguzi bazaamuha.6Yuda arabibeemerera, atangira gushaakashaaka uko yabafasha kumufata rubanda rutariho.Kwiteguurira Ifunguro ryo Kunyurwaho
7Umunsi wo kwiteguurira ibirori by'Imigaati Idasembuwe uragera. Kuri uwo munsi buri muryango watambaga umwana w'intaama w'ibirori byo Kunyurwaho.8Maze Yesu atuma Peetero na Yohaana, arababwira ati, “Muje mu tawuni muduteguurire uko turibusangire ifunguro ryo Kunyurwaho.”9Baramubaza bati, “Tubiteguurire he?”10Yesu arabasubiza ati, “Nimugera mu tawuni muribuhuure n'umugabo wiikoreye ikibindi cuuzuye amaazi, mujaane na we mu nzu aribwinjiremo11nuuko mubwire nyir'inzu muti, ‘Umwigiisha adutumye kukubaza ngo, mbese umwanya ndibusangiriremo ifunguro ryo Kunyurwaho n'abiigiishwa banje uri he?’12Uwo mugabo aribubeereke igisenge kinini co mu nzu yo heejuru. Ibyo mwifuuza byose murabisangamo, abe ari ho mutunganya.”13Na bo baja mu tawuni basanga ibyo yababwiye byose biri nk'uko yabivuze. Nuuko bateguura ifunguro ryo Kunyurwaho.Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro rya Nyuma
14Igihe kigeze, Yesu n'abiigiishwa be bariicara ngo barye.15Maze Yesu arababwira ati, “Niifuuje caane gusangira namwe ibi birori byo Kunyurwaho ntaraagera igihe co kubabazwa.16Ibyo mbibabwiye nkomeje ko ntazongera kurya irindi funguro ryo Kunyurwaho, kugeza igihe bizuuzurizwa mu Bwami bw'Imaana.”17Nuuko afata igikopu ca divaayi ashiima Imaana, abwira abiigiishwa be ati, “Nimwakiire iki gikopu ca divaayi maze musangire.18Ndababwira ukuri yuuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizaabibu kugeza ubwo Ubwami bw'Imaana buzaazira.”19Yesu afata umugaati, ashiima Imaana, arawumanyagura maze aheereza abiigiishwa be avuga ati, “Uyu mugaati ni umubiri wanje utanzwe ku bwanyu. Muje muhora mugenza mutya kugira ngo munyibuke.”20Bamaze kurya, Yesu afata igikopu ca divaayi nk'uko yari yafashe umugaati aravuga ati, “Iki gikopu ni iseezerano risha Imaana iseezerana n'abantu ku bw'amaraso yanje azaamenwa ku bwanyu.21Ariko, dore uwo ugiiye kungambaanira ni uwo dusangira kuri iyi meeza.22Koko Umwana w'Umuntu azaapfa nk'uko byateguuwe n'Imaana, ariko kandi uwo umugambaanira azaagira iheerezo ribi.”23Abiigiishwa batangira kubazanya ubwabo, uzaamugambaanira uwo ari we muri bo.Yesu Asobaanura Uruta Abandi uwo ari we
24Nuuko abiigiishwa baja impaka bashaaka kumenya ukwiriye kuba mukuru uwo ari we.25Yesu arababwira ati, “Abaami b'iyi si bategekeesha abantu agahato, kandi abo batware bafite ububaasha kuri abo bantu, bagashaaka kwiyita abagiraneeza.26Ariko mwebweho ntimukagenze mutyo. Ahuubwo umukuru muri mwe akwiriye kuba nk'umwana muto. Uyobora abandi akwiriye kuba nk'umugaragu.27Noone se umukuru ni uwuhe, uwiicaye agaburirwa cangwa ugabura? Mbese ntaabwo ari uwo ugaburirwa? Dore mbaana na mwe nsa nk'ubaheereza.28Nimwe mwagumanye nanje muri byose no mu ngoorane zanje zoose.29Nk'uko nanje Daata yampaaye ubushobozi bwo kuba Umwami, nanje mbahaaye ubutware bwo gutegeka abaami.30Ibyo nzaabibakorera kugira ngo musangire nanje mu bihe byose uko nzaaba ntegeka ndi Umwami. Muziicara nk'abaami muciira imanza imiryango cumi n'ibiri y'abantu ba Isirayeli.”Yesu Avuga ko Simooni Peetero Aribumwihakane
31Nuuko Yesu abwira Peetero ati, “Simooni, Simooni, Umva! Sataani yasabye Imaana ngo abagosoore nk'uko umuhinzi agosoora amasaka.32Ariko wowe Simooni naagusabiye ku Maana ngo kwizeera kwawe kudacoogora buheriheri. Kandi nuumara gukomera ufashe bagenzi baawe na bo bakomere mu kwizeera.”33Simooni aramusubiza ati, “Nyagasani, niiyemeje kujaana na we mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.”34Ariko Yesu aramubwira ati, “Peetero, reka nkwerurire yuuko iri joro isaaki itaraabika, uribube unyihakanye gatatu.”Umufuka w'Amashilingi, Igikapu hamwe n'Inkoota
35Nuuko Yesu abaza abiigiishwa be ati, “Ubwo nabatumaga kuvuga Inkuru Nziza mutagira amashilingi mu mifuka, igikapu cangwa ingato, muri ibyo hari na kimwe mwakeneye?”Baramusubiza bati, “Ntaaco.”36Nuuko Yesu arababwira ati, “Ariko ubu si ko bimeze. Ufite amashilingi ayitwaze, ndetse n'ufite igikapu ntakagisige. Kandi niiba muri mwe hari utagira inkoota, kandi akaba nta mashilingi yo kuyigura, naguriishe umwiteero we kugira ngo agire inkoota.37Ndababwira yuuko ibyanyanditsweho bigomba kumbaho. Mu byanditswe havuga ngo, ‘Kandi yabaranywe n'abanyabyaha.’ Kandi ndababwira yuuko ayo magambo asohorezwa muri nje. Kuko ibyanditswe kuri nje bigiiye kuba.”38Baramubwira bati, “Nyagasani, dore inkoota ibiri ngiizi.”
Arabasubiza ati, “Izo zirahaagije.”
Yesu Asenga Afite Ishavu
39Yesu arasohoka aja ku musozi wa Elayoni nkuko yari yaramenyereye, maze abiigiishwa be baramukurikira.40Agezeyo arababwira ati, “Musenge kugira ngo mutagwa mu moosha.”41Yigira imbere ho gato, arapfukama arasenga ati,42“Daata niiba ari ubushaake bwawe unkize uyu mubabaro. Ariko bye kuba uko mbishaaka ahuubwo bibe nk'uko wowe ubishaaka.”43[Agisenga, malayika ava mu ijuru aramubonekera aramukomeza.44Yesu arushaho gusenga afite ishavu ryinshi n'agahinda kenshi. Atangira kubira ibyuya byinshi caane bigwa haasi bisa n'ibitonyanga by'amaraso.] 45Amaze gusenga asubira aho yari yasize abiigiishwa be, asanga basinziiriye ku bw'agahinda.46Yesu arababaza ati, “Ni iki gitumye musinziira? Nimubyuke, musenge mutagwa mu moosha.”Bafata Yesu
47Yesu akivugana n'abiigiishwa be, haaza igiteero c'abantu kiyobowe na Yuda Isikariyoti, maze yegeera Yesu ngo amuramutse amusome.48Yesu aramubaza ati, “Yuda, uragambaanira Umwana w'Umuntu umusoma?”49Ba biigiishwa baari na Yesu, baboonye ibigiiye kubaho babaza Yesu bati, “Nyagasani, tubakubite inkoota?”50Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umuheerezabitambo Mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo.51Yesu arababwira ati, “Mureke kurwana.” Maze afata kwa gutwi agusubizaho aramukiza.52Nuuko Yesu abaza Bakuru b'Abaheerezabitambo, n'abarinzi b'Inzu y'Imaana n'abandi bantu bakuru baari baaje kumufata ati, “Mwari mugomba kunteera nk'abateeye umwambuzi? Dore muuje kumfata mufite inkoota n'ubuhiri.53Igihe nabaaniye na mwe mu Nzu y'Imaana ntiimwigeze munkozaho urutoki cangwa ngo murambuure amaboko mumfate. Ariko nooneho igihe caanyu c'ubutegetsi bw'umwijima kirageze.”Peetero Yihakana Yesu
54Nuuko bafata Yesu, baramujaana bamushira mu nzu y'Umuheerezabitambo Mukuru. Maze Peetero amukurikira arenga ahinguka.55Abantu bacaana umuriro batangira koota. Peetero na we yicara muri bo.56Maze umwe wari umuja aramwitegereza aravuga ati, “Uyu mugabo na we yari kumwe na Yesu.”57Ariko Peetero arahakana aravuga ati, “Mugore, uwo uvuga siimuuzi.”58Hashize umwanya muto undi muntu ashinja Peetero abikomeje caane ati, “Naawe uri umwe mu biigiishwa be.”Peetero ati, “Wa muntu we si ndi umwe muri bo.”59Nyuma y'umwanya muto, undi muntu aramushinja ati, “N'uyu baari kumwe kuko na we ari Umunyaagalileeya.”60Peetero aramusubiza ati, wa muntu we, ibyo simbiizi. Akibivuga muri ako kaanya yumva isaaki irabitse.61Umwami Yesu arakebuka areeba Peetero, bombi bakubitana amaaso. Nuuko Peetero yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye mbere, ati, “Uyu munsi, isaaki itaraabika, uraba umaze kunyihakana gatatu.”62Nuuko Peetero aja hanze ararira caane.
Yesu Bamushinyagurira kandi Bamukubita
63Abagabo baari baafashe Yesu batangira kumushinyagurira no kumukubita.64Bamupfuka ku maaso, baramubaza bati, “Niiba uri umuhanuuzi tubwire ugukubise uwo ari we?”65Bakomeza kumutuka, bamubwira n'ibindi byinshi bibabaje.Yesu Ajanwa Imbere y'Urukiiko
66Bukeeye abakuru babanyarukiko, abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko, barateerana, bajaana Yesu mu rukiiko.67Baramubwira bati, “Niiba uri Kristo, bitubwire!”Yesu arabasubiza ati, “Nuubwo naababwira, ntimwabyemera.68Naaho naababaza ntaaco mwansubiza.69Ariko uheereye noone, Umwana w'Umuntu azaaba yiicaye iburyo bw'Uhoraho Imaana Isumbabyose.”70Boose bamubariza icaarimwe bati, “Erega nooneho wowe uri Umwana w'Imaana?”
Arabasubiza ati, “Murabwivugiye ko ndi we!”71Nuuko baravuga bati, “Mbese, hari ubundi buhamya twifuuza? Ko twumviise abyivugiye ubwe.”
Bible Society of Uganda