LUKA21
Ituuro ry'Umupfaakazi w'Umukene
1Mu gihe Yesu yari mu Nzu y'Imaana, abona abakire batuura amatuuro yaabo mu bubiiko bwayo.2Abona n'umupfaakazi w'umukene atuura ibiceri bibiri.3Yesu arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko uyu mupfaakazi w'umukene atuuye kuruta abandi boose,4kuko abandi boose batanze amatuuro y'ibisaagutse. Ariko uyu mupfaakazi mu bukene bwe, atanze ibyo yari atezeho amakiriro.”Yesu Yeerekana Ibizaaba mu Gihe Kizaaza
5Maze bamwe mu biigiishwa be batangira kuvuga ku Nzu y'Imaana, ukuntu itaatswe n'amabuye meeza, ndetse n'amatuuro atuurwa Imaana. Yesu aravuga ati,6“Ibi byose mureeba, igihe kizaagera ubwo hatazaagira ibuye na rimwe rizaasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe haasi.”7Bamwe mu bantu baramubaza bati, “Mwigiisha, ibi bizaaba ryari? Kandi se n'ikimenyeetso ki ceerekana gusohora kwabyo?”8Yesu arabasubiza ati, “Muramenye ntihakagire ubayobya kuko benshi bazaaza biitwaje izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo,’ kandi bati, ‘Igihe kirageze’ ariko ntimuzaabyemere.9Ubwo muzumva intambara hamwe n'umwiryane, ntimuzaahagarike imitima kuko ibi bizaabanza kubaho. Ariko imperuuka izaaba itaraagera.”10Arongera arababwira ati, “Ubwoko buzaateera ubundi, ndetse n'ubwami buteere ubundi.11Hazaabaho imishitsi iteeye ubwoba, kandi hazaaba inzara n'indwara z'ibyorezo. Hazaabaho ibintu biteeye ubwoba hamwe n'ibimenyeetso bikomeye biturutse mu kireere.12Ariko mbere y'ibi byose, bazaabafata, bazaabarenganya, kandi muzaaregwa mu masinagoogi, ndetse muzaashirwa no mu bihome. Bazaabaazana imbere y'abaami n'imbere y'abategetsi muzira izina ryanje.13Iki kizaaba ari co gihe caanyu co kuba abahamya banje.14Ntimuhagarike imitima y'ibyo muzaasubiza.15Kuko nzaabaha amagambo n'ubwenge, byo ababarwanya boose batazaashobora gutsinda cangwa ngo bavuguruze.16Muzaagambaanirwa n'ababyeyi, na beene so, n'abavandimwe, n'inshuti kandi baziiciisha bamwe muri mwe.17Muzangwa na boose muzira izina ryanje.18Ariko ntihazaagira agasatsi na kamwe ko ku mitwe yaanyu kazaagira ico kaba.19Nimwihangaana, muzaakiza ubugingo bwanyu.Kurimbuka kwa Yerusaalemu
20Ariko ubwo muzaabona Yerusaalemu igoswe n'ingabo, muzaamenye ko kurimbuka kwayo kwegeereje.21Muri ico gihe, abazaaba bari i Yudeeya bazaahungire mu misozi, n'abazaaba bari mu tawuni hagati, bazaayivemo. Abazaaba bari mu caaro ntibazinjire mu tawuni.22Kuko iyo izaaba ari iminsi yo guhoora kw'Imaana kugira ngo ibyanditswe bisohore.23Muri iyo minsi abazaaba batwite, n'abonsa muri iyo minsi bazaabona ishano. Kuko hazaabaho ububabare mu isi, n'umujinya ku bantu.24Baziicwa n'inkota cangwa bajanwe ari imbohe mu mahanga yoose. I Yerusaalemu hazanyukwanyukwa n'abanyamahanga kugeza ubwo igihe caabo kizaagera ku iherezo.Ukuuza k'Umwana w'Umuntu
25Hazaaba ibimenyeetso ku izuuba, no ku kwezi no ku nyenyeeri. Amahanga yo mu isi azaababara, akuurwe umutima no guhoorera kw'inyanja n'imivumba.26Abantu bazaagwa gihuubara biteewe n'ubwoba, bahagarike imitima biteewe n'amakuba azaaba yadutse. Hazaabaho gushaakashaaka ibigiiye kuba ku isi, kuko ijuru ryose rizatigiswa n'imbaraga z'Imaana.27Nuuko Umwana w'Umuntu aheereko agaragare mu bicu, afite ububaasha, n'ikuzo ryinshi.28Ibi nibitangira kubaho, muzaahaguruke mureebe heejuru, kuko gucungurwa kwanyu kuzaaba kuri bugufi.”Iciitegererezo c'Igiti c'Umutiini
29Nuuko Yesu abaciira umugani ati, “Mwitegereze igiti c'umutiini cangwa ibindi biti byose,30iyo amababi yabyo ashibutse, mumenya ko igihe c'urugaryi ceegereje.31Nuuko reero, nimubona ibi bibaaye, muzaamenye yuuko Ubwami bw'Imaana buri haafi.32Ndababwira ukuri yuuko abantu b'iki gihe batazaashiraho ibi byose bitaraaba33Ijuru n'isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.Mube Maaso
34Mwirinde imitima yaanyu itazaatwarwa n'ingeso mbi, gusinda hamwe no kwiganyira ko muri ubu bugingo. Nimukora mutyo, uwo munsi ntuzaabatungura35nk'uko umutego ubashuka. Kuko uzaazira abantu boose batuuye ku isi.36Nuuko reero mube maaso buri gihe, kandi musenge kugira ngo mubone uko murokoka ibizaabaho byose, ndetse mushobore guhagarara imbere y'Umwana w'Umuntu.”37Buri munsi, Yesu yajaga mu Nzu y'Imaana kwigiisha, ariko nimugorooba akaja kuraara ku musozi wiitwa Elayoni.38Abantu boose baahagurukaga kare mu gitondo baaza mu Nzu y'Imaana kumva ibyo yigiishaga.Bible Society of Uganda