LUKA20

Abakuru Babaza Yesu aho Ububaasha bwe Buturuka

1Umunsi umwe, Yesu yigiishaga abantu avuga Ubutumwa Bwiza mu Nzu y'Imaana. Aciigiisha, abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'Abayuuda baja aho ari2baramubaza bati, “Tubwire, ni bubaasha ki butuma ushobora gukora ibi bintu? Ni nde waguhaaye ubwo bubaasha?”
3Yesu arabasubiza ati, “Reka nanje mbabaze.4Mbese ububaasha Yohaana yari afite bwo kubatiza bwaturutse ku Maana cangwa ni ku bantu?”
5Batangira kubwirana bati, “Nituvuga ko bwaturutse ku Maana, aratubaza icaatumye tutamwemera,6kandi nituvuga ngo bwaturutse mu bantu, abantu baraduteera amabuye, kuko beemera ko Yohaana yari umuhanuuzi woherejwe n'Imaana.”
7Bagezaho baramusubiza bati, “Ntituuzi aho bwaturutse.”
8Yesu arababwira ati, “Nuuko reero nanje simbabwira ububaasha bunteera gukora ibi.”

Umugani w'Abahinzi b'Abagome

9Haanyuma Yesu aciira abantu umugani ati, “Umugabo yateeye imizaabibu mu murima we, awatira abahinzi maze ariigendera, aja mu kindi gihugu amarayo igihe kireekire.10Igihe c'isaaruura kigeze, nyir'umurima atuma umwe mu bagaragu be kuri abo baatiishwa ngo bamumuheere ubwatamurima bw'imbuto zo mu murima we. Ariko abo baatiisha baramukubita, baramwirukana, asubirayo ubusa.11Nyir'umurima arongera atuma undi mugaragu ariko uwo mugaragu baramutuka, baramukubita, baramuhemura agenda ubusa.12Yoohereza intumwa ya gatatu nuuko na yo barayikomeretsa barayiirukana.
13Haanyuma nyir'umurima ariibaza ati, ‘Nzaakora iki? Nzaatuma umwana wanje nkunda ahaari we bazaamwumvira.’
14Ariko abo bahinzi baboonye uwo mwana baja inaama bati, ‘Dore umuragwa araaje, reka tumwice maze uyu murima w'imizaabibu uzaabe uwaacu.’15Nuuko bamujugunya inyuma y'uwo murima w'imizaabibu, baramwica.”
Yesu abaza abamwumvaga ati, “Mbese nyir'umurima azaagenza ate abo batiishwaga umurima we?
16Ndababwira ukuri yuuko azaaza akabarimbura maze umurima we akawatira abandi.”
Abantu babyumviise baravuga bati, “Ibyo ntibikabeho!”
17Yesu arabiitegereza arababaza ati, “Mbese ibi byanditswe bivuga iki?‘Ibuye abuubatsi banzeni ryo ryabaaye inkomezamfuruka.’
18Uzaagwira iryo buye weese, azaashenjagurika ahinduke ubushingwe kandi uwo rizaagwira, azaahinduka ivu.”

Ibyerekeye Gutanga Umusoro

19Maze ako kaanya abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'abaheerezabitambo bashaaka kumufata kuko baamenye ko ari bo yavugaga muri uwo mugani w'abahinzi b'abagome, ariko Batiinya abantu.
20Batuma abantu kumutata, bamugenzuuza biiyoberanya nk'aho batunganye. Bashaakaga uko baamubonaho impamvu mu byo yavugaga kugira ngo babone uko bamugabiza abategetsi hamwe n'umutware mukuru w'igihugu.21Baramubaza bati, “Mwigiisha tuuzi ko uvuga ukuri kandi ukiigiisha ibitunganye. Ntuurobaanura k'ubutoni ahuubwo wiigiisha inzira y'Imaana mu kuri.22Mbese amategeko yemera ko duha Umwami mukuru w'ubutegetsi bwa Rooma umusoro, cangwa ntabyemera?”
23Yesu amenya uburyarya bwabo arababwira ati,24“Nimunyereke igiceri. Iri shusho hamwe n'izina byanditsweho ni ibyande?”
Baramusubiza bati, “Ni irya Kayisaari.”
25Yesu arababwira ati, “Nuuko reero muhe Umwami ibye, n'Imaana muyihe ibyayo.”
26Babura uko bamufatira mu magambo yavugiye ku mugaragaro, ahuubwo batangaazwa n'igisubizo ce maze baraceceka.

Abasadukaayo Bagerageza Yesu ku by'Izuuka ry'Abaapfuuye

27Nuuko Abasadukaayo bamwe bateemeraga ko abaapfuuye bazaazuuka, baaza aho Yesu ari baramubaza bati,28“Mwigiisha, Moose yatwandikiye iri tegeko ngo, ‘Umuntu apfuuye agasiga umugore batabyaranye, mwenenyina agomba gucuura uwo mupfaakazi kugira ngo babyarane abaana bitirirwe nyakwigendera.’29Haabaayeho abagabo barindwi bava inda imwe, umukuru ashaaka umugore ariko apfa batabyaranye.30Nuuko uwo mupfaakazi acuurwa na muramu we, ariko na we apfa bataraabyarana.31N'undi muramu we wa gatatu amucuuye, biba bityo. Nuuko boose uko ari barindwi bariihetuura, bapfa ari nta n'umwe umubyayemo umwana.32Haanyuma n'uwo mugore arapfa.33Noone tubwire, mbese mu gihe co kuzuuka, uwo mugore azaaba muka nde ko yatunzwe n'abagabo barindwi?”
34Yesu arabasubiza ati, “Abantu b'iki gihe ni bo bagira abagabo cangwa abagore.35Ariko abo Imaana izaasanga bakwiriye kuba muri iyo si nsha, no kuzuuka mu bapfu, ntibazaagira abagore cangwa abagabo.36Kandi muri iyo si, ntibazaapfa nk'uko biriho ubu, kuko bazaamera nk'abaamalayika badapfa. Bazaaba abaana b'Imaana kuko ari bo izaaba yarazuuye mu bapfu, kugira ngo babone ubugingo buhoraho.37Ariko niiba abaapfuuye bazaazuuka, Moose na we yarabigaragaje ubwo yanditse ibyerekeye gusha kw'igishamba. Ico gihe, Aburahamu, Isaaka na Yaakobo baari baarapfuuye. Haanyuma Moose yeerekana ko Uwiteeka, ari Imaana ya Aburahamu, na Isaaka, na Yaakobo.38Nuuko reero ni Imaana y'abazima ntaabwo ari iy'abaapfuuye, kuko ku bwayo, abo boose bavuzweho ni bazima.”
39Bamwe mu biigiishamategeko baari aho, baravuga bati, “Mwigiisha uvuze neeza.”40Maze ntihaagira undi weese utiinyuka kugira ikindi amubaza.

Ibyerekeye Kristo Ukomooka kuri Dawudi

41Maze Yesu arababaza ati, “Ni iki gituma abantu bavuga ngo Kristo ni mwene Dawudi?42Mu gitabo ca Zaaburi, Dawudi ubwe ahamya yeruye ati,‘Imaana yabwiye Kristo Umwami wanje iti, Icara iburyo bwanje43kugeza igihe nzaashirira abanzi baawe muusi y'ibirenge byawe.’
44Mbese ko Dawudi yita Kristo Umwami we, byashoboka bite ko Kristo aba umwuzukuruza we?”

Yesu Ahinyura Abiigiishamategeko

45Nuuko abantu benshi bumva Yesu abwira abiigiishwa be ati,46“Mwirinde Abiigiishamategeko. Bakunda kugenda bambaye amakanzu mareemare no kuramutswa mu maguriro, ndetse no kwicara mu ntebe z'ibyubahiro mu masinagoogi no mu myanya y'ibyubahiro mu mashitsi.47Barya ingo z'abapfaakazi bakiiha kuvuga amasengeesho y'urudaca biiyererutsa. Abo bazaahanwa bikabije.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682