LUKA19

Zaakaayo Abona Agakiza

1Yesu yinjira i Yeriko maze ayinyuramo.2Haariho umugabo witwaga Zaakaayo, wari mukuru w'abasoreesha kandi ari umukire.3Yagerageje kureeba Yesu ngo amumenye, ariko ntiyabishobora kuko yari mugufi kandi abantu baari benshi.4Nuuko ariiruka aja imbere, yurira igiti kugira ngo areebe Yesu, kuko yari azi ko agiiye kunyuraho.
5Yesu ageze kuri ico giti, areeba heejuru abona Zaakaayo maze aramubwira ati, “Zaakaayo, manuka vuba muri ico giti, kuko uyu munsi ndaraara mu nzu yaawe.”6Ako kaanya Zaakaayo yururuka vuba yakiira Yesu aneezeerewe. Zaakaayo yurira igiti kugira ngo abone Yesu kuko yari mugufi.
7Abaabiboonye boose, batangira kwitootomba bavuga bati, “Agiiye kubaramira umunyabyaha.”
8Haanyuma Zaakaayo arahaguruka abwira Yesu ati, “Nyagasani, kimwe ca kabiri c'ibintu mfite, ndagiha abakene. Kandi uwo nambuye weese nsoreesha, ndamuriha inshuro enye.”
9Yesu aravuga ati, “Uyu munsi agakiza kaaje muri iyi nzu, kuko uyu mugabo na we ari umwana wa Aburahamu.10Ndababwira ukuri yuuko Umwana w'Umuntu yaaje gushaaka no gukiza abaazimiye.”

Umugani w'Abagaragu Batatu

11Yesu n'abantu baari bamukurikiye bagera bugufi bw'i Yerusaalemu. Abantu, baari kumwe na we baatekerezaga ko Ubwami bw'Imaana buribugaragare bagezeyo. Bacumva ibyo yababwiraga, abaciira uyu mugani ati,12“Haabaayeho umuntu w'igikomangoma, azindukira mu gihugu ca kure kugira ngo yimikirweyo, byarangira akagaruka mu gihugu ce.13Ataraagenda, ahamagara icumi mu bagaragu be, abaheereza ibiceri icumi by'ifeeza. Arababwira ati, ‘Mubikoreeshe neeza mu bucuruuzi, kugeza igihe nzaagarukira.’
14Ariko abatuurage be baaramwangaga. Amaze kugenda, boohereza intumwa zo kumukurikira zivuga ziti, ‘Ntidushaaka ko uyu mugabo atubeera umwami.’
15Amaze kwimikwa aragaruka, ategeka ko bamuuzanira abagaragu yasigiye ibiceri cumi by'ifeeza kugira ngo amenye ico buri muntu yungutse.
16Umugaragu wa mbere araaza aravuga ati, ‘Mwami, ifeeza wampaaye yungutse izindi cumi.’
17Umwami aramusubiza ati, ‘Warakoze mugaragu mwiza. Kuko wabaaye umwiringirwa mu bintu bike, nguhaaye kuba umutware w'amatawuni makuru cumi.’
18Umugaragu wa kabiri na we araaza aramubwira ati, ‘Mwami, ifeeza wampaaye yungutse izindi itaanu.’
19Umwami aramusubiza ati, ‘Ube umutware w'itawuni itaanu.’
20Undi mugaragu na we araaza aramubwira ati, ‘Mwami, dore ifeeza yaawe ngiiyi, nayipfunyitse neeza mu gitambaaro.21Naragutinye kuko uri umugabo w'umunyamwaga. Ujaana ibitari ibyawe, ugasaaruura ibyo utaabibye.’22Umwami aramusubiza ati, ‘Ndaguciira urubanza nkurikije ibiturutse mu kanwa kaawe wa mugaragu mubi we. Uvuga yuuko ndi umunyamwaga, kandi ko njaana ibyo ntaabiitse, ngasaaruura ibyo ntaabibye!23Kuki utaahaaye iyo feeza abacuruuzi ngo bayikoreeshe ivemo indamu?’
24Nuuko umwami abwira abaari bahagaze aho ati, ‘Nimuyimwake, muyiheereze umugaragu ufite ifeeza icumi.’25Ariko baramubwira bati, ‘Daatabuja, dore asanzwe afite ifeeza cumi!’26Umwami arabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ufite weese, azongererwaho, naho udafite, na gake afite azaagakuurwaho.27Naho abanzi banje bataashaakaga ko mbabeera umwami, nimubaazane hano biicirwe imbere yanje.’ ”

Yesu Aja i Yerusaalemu nk'Umwami

28Yesu arangije kuvuga ibyo, akomeza urugendo yeerekeje i Yerusaalemu.29Ageze bugufi bw'i Betifaage n'i Beetaniya ku musozi wiitwa Elayoni, yoohereza abiigiishwa be babiri,30arababwira ati, “Nimugende mu caaro kiri imbere yaanyu, nimuhagera, murahasanga icaana c'indogobe kiziritse kitari caaheeka umuntu. Mukiziture maze mukinzanire.31Nihagira ubabaza ati, ‘Kuki mukizitura?’ Mumubwire muti, ‘Daatabuja ni we ugishaaka.’”
32Baragenda, babona ico caana c'indogobe nk'uko Yesu yari yababwiye.33Bakizitura ico caana c'indogobe, ba nyiraco baraaza barababaza bati, “Murakiziturira iki?”
34Barabasubiza bati, “Daatabuja ni we ugishaaka.”
35Nuuko abo biigiishwa baazaanira Yesu ico caana c'indogobe. Bakirambikaho imyenda yaabo maze aciicaraho.36Yagendaga basasa imyenda yaabo mu nzira.
37Ageze bugufi n'inzira imanuka ku musozi wa Elayoni, iteeraniro rinini ry'abiigiishwa be batangira guhimbaaza Imaana n'ijwi rirenga ku bw'ibitangaaza baboonye byose bati,38“Hahiirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani!Amahoro abe mu ijuru, n'icuubahiro kibe ic'Imaana mu ijuru.”
39Ariko Abafarisaayo baari muri iryo teeraniro babwira Yesu bati, “Mwigiisha, bwira abiigiishwa baawe baceceke.”
40Yesu arabasubiza ati, “Ndababwira ukuri yuuko aba bacecetse, amabuye yarangurura.”

Yesu Aririra Yerusaalemu

41Yesu yegeereje itawuni y'i Yerusaalemu, arayiitegereza maze arayiririra kuko yagiriye impuhwe abantu bayituuyemo ndetse na yo ubwayo.42Aravuga ati, “Iyo umenya uyu munsi ibyaguheesha amahoro! Ariko reero dore bihishwe amaaso yaawe.43Igihe kiregeereje ubwo abanzi baawe bazaakuzitirira, bakakugota baguteeye impande zoose.44Bazaakurimbura, n'abaana baawe bagutuuyemo, nta buye rizaasigara rigeretse ku rindi, kuko utaamenye igihe Imaana yaziye kugutabaara.”

Yesu Yirukana Abaacuruurizaga mu Nzu y'Imaana

45Haanyuma y'ibyo, Yesu yinjira mu Nzu y'Imaana atangira kwirukana abantu baacururizagamo.46Arababwira ati, “Handitswe ngo, ‘Inzu yanje izaaba inzu yo gusengeramo,’ ariko mwebwe mwayihinduye iteeraniro ry'abajuura.”
47Buri munsi Yesu yigiishirizaga mu Nzu y'Imaana. Abaheerezabitambo bakuru n'abiigiishamategeko n'abakuru b'imiryango y'Abayuuda, baashaakaga kumwica,48ariko babura aho bamuturuka kuko abantu benshi baazaga kumutega amatwi biitaaye ku magambo ye.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682