LUKA13
Nimutiihana Muzaarimbuka
1Muri ico gihe, haari abantu baabwiye Yesu ibyabaaye ku Banyagalileeya. Bamuteekerereza uko Pilaato yiciishije bamwe mu gihe baatambaga ibitambo.2Yesu arababaza ati, “Mbese muteekereza ko abo Banyagalileeya baababajwe batyo, baari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalileeya boose?3Oya, si byo rwose! Ahuubwo namwe nimutiihana muzaarimbuka mutyo mwese.4Cangwa se ba bantu cumi n'umunaane bo umunaara w'i Silowamu wagwiriye ukabiica, muteekereza ko baari abanyabyaha kuruta abandi bantu boose b'i Yerusaalemu?5Oya, si byo rwose. Ahuubwo namwe nimutiihana muzaarimbuka mutyo mwese.”Umugani w'Igiti ciitwa Umutiini Kiteera Imbuto
6Yesu abaciira uyu mugani ati, “Umuntu yari afite igiti ciitwa umutiini yateeye mu murima we w'imizaabibu. Yahoraga agishaakaho imbuto, ariko ntaazibone.7Nuuko nyir'umurima abwira umuhinzi w'imizaabibu ye ati, ‘Dore hashize imyaka itatu nza gushaaka imbuto kuri uyu mutiini sinzibone, uwurandure kuko ari nta mpamvu ituma ukomeza kunyuunyusa ubutaka.’8Umuhinzi aramusubiza ati, ‘Daatabuja, wureke umare undi mwaka umwe gusa. Ngiiye kuwuhingira, ngufumbire,9ahaari wazaageraho ukeera imbuto umwaka utaaha. Ariko nuuteera imbuto, uzaawurandure.’ ”Yesu Akiza Umugore ku munsi w'Isaabato
10Igihe kimwe ku munsi w'Isaabato, Yesu yigiishirizaga abantu mu isinagoogi.11Mu bo yigiishaga, haarimo umugore ufite dayimooni iteera ubumuga. Uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunaane ahetamye umugongo adashobora kuunama na hato.12Yesu amuboonye aramuhamagara ngo aze aho ari, aramubwira ati, “Mugore ubohoowe ubumuga bwawe.”13Amurambikaho ibiganza, ako kaanya uwo mugore arakira, ahagarara yemye, ahimbaza Imaana.14Ariko umutware mukuru w'isinagoogi biramuraakaza caane kuko Yesu akijije umuntu ku Isaabato. Abwira abantu ati, “Mu cumweru harimo iminsi itandatu gusa yo gukorerwamo imirimo. Iyo minsi, abe ari yo muja muuziramo gukizwa indwara, ariko umunsi w'Isaabato ni uwo kuruhuukiraho.”15Yesu aramusubiza ati, “Mwa ndyarya mwe! Mbese ni nde utaazitura inka cangwa indogobe ye ku Isaabato mu kiraaro ngo ayijaane kuyuhira cangwa kuyiragira?16Noone uyu mugore, dore imyaka ibaaye cumi n'umunaane aboshwe na Sataani kandi ari umukoobwa w'Aburahamu. Mbese ntibyari ngombwa ko abohoorwa ku munsi w'Isaabato?”17Yesu amaze kuvuga ibyo, abaamuhakanyaga boose bakorwa n'isoni. Naho abandi boose baari bateeraniye aho, biishiimira imirimo myiza akoze.Umugani w'Akabuto Gato Caane
18Maze Yesu arababaza ati, “Mbese Ubwami bw'Imaana bumeze bute cangwa nabugereranya n'iki?19Bwagereranywa n'akabuto gato kitwa sinaapi, ko umuntu yajaanye mu murima we akakabiba. Haanyuma karakura, kavamo igiti. Inyoni zo mu kireere zaarika ibyari mu mashami yaaco.”Umugani w'Igituubuura
20Yongera kubaza abantu ati, “Ubwami bw'Imaana naabugereranya n'iki?21Bwagereranywa n'umusemburo wo umugore yavanze mu ndengo itatu z'ifu kugeza aho byose byatutumbiye.”Umuryango Ufunganye
22Nuuko Yesu aja i Yerusaalemu, anyura mu matawuni menshi no mu byaro, agenda yigiisha abantu.23Umuntu aramubaza ati, “Nyagasani, mbese abazaakizwa si bake?”Yesu aramusubiza ati,24“Mugire umwete wo kunyura mu muryango ufunganye. Ndababwira ukuri yuuko benshi bazaashaaka kuwunyuramo, ariko ntibabishobore.25Nyir'urugo naamara gukinga uruugi rw'inzu, mwebwe abari hanze mugakomanga mumwinginga muti, ‘Daatabuja, dukinguurire,’ na we azaabasubiza ati, ‘Simbaazi ndetse sinzi n'aho muturuka.’26Nyuma muzaavuga muti, ‘Twasangiye naawe ibyokurya n'ibyokunywa, kandi wigiishirizaga mu nzira z'iwaacu.’27Ariko azaababwira ati, ‘Simbaazi, sinzi n'aho muturuka, nimumve imbere mwese mwa nkozi z'ibibi mwe!’28Hazaabaho kurira no guhekenya ameenyo ubwo muzaabona Aburahamu, Isaaka na Yaakobo n'abandi bahanuuzi boose bari mu Bwami bw'Imaana naho mwe mukajugunywa hanze.29Abandi bantu bazaaza baturutse i burasirazuuba n'iburengerazuuba, abandi baturuke amajeepfo n'amajaaruguru basangire mu Bwami bw'Imaana.30Nuuko reero hariho ab'inyuma bazaaba ab'imbere, n'ab'imbere bazaaba ab'inyuma.”
Yesu Aririra ab'i Yerusaalemu
31Uwo munsi, Abafarisaayo bamwe baaza aho Yesu ari, baramubwira bati, “Va hano uhunge kuko Herodi ashaaka kukwica.”32Yesu arabasubiza ati, “Nimugende mumbwirire iyo ngunzu yiyoberanya muti, ‘Dore ndakomeza kwirukana abadayimooni no gukiza abarwayi uyu munsi n'ejo, nuuko ku munsi wa gatatu nzaaba ndangije gukora ibyanzanye.’33Uko byaba koose, nkwiriye gukomeza urugendo rwanje uyu munsi, ejo ndetse n'ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuuzi yicirwa ahandi, hatari i Yerusaalemu.34Bantu b'i Yerusaalemu, bantu b'i Yerusaalemu! Mwica abahanuuzi kandi mukiiciisha amabuye ababatumweho! Ni kangaahe nashaatse kurundarunda abaana baanyu nk'uko inkoko ibundikira ubushwi mu mababa yaayo, ariko ntimunkundire?35Nooneho reero nimwumve, inzu yaanyu ibasigiwe ari umusaka. Ndababwira yuuko mutazambona kugeza ubwo muzaavuga muti, ‘Hahiirwa uje mu izina ry'Imaana.’ ”Bible Society of Uganda