LUKA12
1Nuuko abantu ibihumbi n'ibihumbi bateeranira aho Yesu ari, bagera n'aho bakandagirana. Abwira abiigiishwa be ati, “Mwirinde umusemburo w'Abafarisaayo ari wo buryarya.2Ndababwira ukuri yuuko ari ntaacahishwe kitazaahishuurwa, kandi ko ari ntaabanga ritazaamenyekana.3Nuuko reero ibyo mwavugiye mu rwihereero byose, bizumvikanira ku mugaragaro. Ndetse n'ibyo mwongoreraniye ahiihereereye bizaarangururirwa ku mugaragaro.”
Gutinyuka Abantu
4Yesu akomezamo ati, “Nshuti zanje, ntimugatinye abantu bashobora kubiica ariko ntaakindi baashobora kubatwara.5Ahuubwo ndababwira yuuko mutinya Imaana ifite ububaasha bwo kwica umuntu ikanamujugunya mu muriro utazima. Koko ndabibabwiye, uwo abe ari we mutinya.6Mbese, ibishwi bitaanu ntibigura ibiceri bibiri gusa? Imaana ntiyakwibagirwa na kimwe muri byo.7Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yaanyu woose warabazwe. Nuuko ntimugatinye kuko murusha agaciiro ibishwi byinshi.”Kwaturira Yesu mu Ruhame
8Nuuko Yesu arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko umuntu weese uzampamiriza imbere y'abantu, Umwana w'Umuntu na we azaamuhamiriza imbere y'abaamalayika b'Imaana.9Ariko unyihakanira imbere y'abantu, Umwana w'umuntu azamwihakanira imbere y'abaamalayika b'Imaana.10Umuntu weese uvuga naabi Umwana w'Umuntu azaababarirwa, ariko utuka Umwuka Weera, ntaazaababarirwa na hato.11Nibabashira imbere mu masinagoogi, no mu batware hamwe no mu bacaamanza, ntimuzaahagarike umutima w'ibyo muziireguuza cangwa w'ibyo muzaavuga.12Ico gihe Umwuka Weera azaabamenyeesha ico mukwiriye kuvuga.”13Maze umwe muri abo bantu abwira Yesu ati, “Mwigiisha bwira mukuru wanje tugabane umurage twasigiwe na daata.”14Yesu aramusubiza ati, “Nshuti yanje, ni nde wangize umucaamanza cangwa uwo kubagabira ibintu byanyu.”15Arongera arababwira ati, “Mwitonde kandi mube maaso ku bintu byo kurarikira, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bukire bw'ibyo afite.”16Maze Yesu abaciira uyu mugani ati, “Haabaayeho umugabo w'umukire wari ufite itaka ryeraga caane.17Yiigiira inaama ati, ‘Nzaakora nte, ko ntafite umwanya uhaagije wo guhunikamo imyaka yanje?’18Maze aravuga ati, ‘Nzaakora ntya: Ndasenya ibigega mpunikamo, maze nuubake binini birutaho umwo nzaaja mpunika imyaka yanje yoose hamwe n'ibindi bintu byanje ntunze.19Nooneho niibwire nti: Ubu ufite ibyiza byinshi wibiikiye bizaagutunga igihe kireekire wiriire kandi winywere maze udamarare.’20Ariko Imaana iramubwira iti, ‘Wa mupfaapfa we! Iri joro urakuurwaho ubugingo bwawe. Noone se ibyo washaatse bizaaba ibya nde?’21Uku ni ko bizaaba ku muntu weese wirundaanyiriza ubukire bwo mu isi adafitanye ubumwe n'Imaana.”Kwiringira Imaana
22Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Ni co gituma mbabwira nti, ‘Ntimukiiganyire ku bw'ubugingo bwanyu ngo muhagarike umutima muti, tuzaarya iki, cangwa muteekereze ibyerekeye umubiri ngo tuzambara iki?’23Ubugingo buruta caane ibyokurya n'imyambaro.24Mureebere ku nyoni zo mu kireere, ntaabwo zihinga cangwa ngo zisaaruure. Ntizifite n'amazu zihunikamo cangwa ibigega, nyamara Imaana irazigaburira. Ntimuuzi se ko muziruta inshuro nyinshi?25Ni nde muri mwe wakwiyongeraho n'isaaha imwe yoonyine ku bugingo bwe ku bwo guhagarika umutima?26Noone se niiba mutashobora gukora ikintu gito nk'iki, ni iki kibahagarikiisha umutima ku bindi bintu.27Nimureebe kandi uko ibimori byo mu gasozi bikura. Ntibigira umurimo bikora cangwa ngo bigire imyambaro bidoda ariko ndababwira yuuko na Solomooni mu bukire bwe, atiigeze yambara neeza nka byo.28Imaana iha ubwiza ibimera byose byo mu gasozi, bibaho uyu munsi, ariko ejo bigataabwa mu muriro. Noone se ntizaabakorera ibirutaho mwa bafite kwizeera guke mwe?29Nuuko ntimugahagarike umutima w'ibyokurya cangwa ibyokunywa ngo abe ari byo muhozaho umutima.30Ibi byose abatiizeera Imaana bo mu isi na bo barabishaakiisha. Naho mwe So wo mu ijuru azi ko mubyifuuza.31Ahuubwo mbere ya byose, mushaake Ubwami bw'Imaana, niho ibyo muzaabyongererwa.Ubutunzi Bwo mu Ijuru
32Mwa biigiishwa banje mwe, nuubwo muri bake, ntimugaatinye kuko So aneezeezwa no kubaha Ubwami bwe.33Muguriishe ubutunzi bwanyu maze amashilingi muyafashishe abakene. Mwishaakire ubutunzi buhoraho ari bwo bukire bwo mu ijuru butagira iherezo kandi aho abajuura bataabwiba cangwa inyenzi ngo ziburye.34Ndababwira ko aho ubukire bw'umuntu buri, ari ho n'umutima we uzaaba.Mube Maaso kandi Muhore Mwiteguuye
35Nuuko muhore mwiteguuye kandi amataara yaanyu yake.36Mumere nk'abagaragu bategereza sheebuja ngo ave mu bukwe kugira ngo naagaruka agakomanga, baheereko bamukinguurire.37Abagaragu bo sheebuja azaasanga biiteguuye, ni bo bazaagororerwa. Ndababwira ukuri yuuko azaakenyera, akabiicaza, akabagaburira.38Abagaragu bo sheebuja azaasanga bari maaso aho azaazira hoose, haba nijoro cangwa mu gitondo kare, bazaagororerwa.39Mwibuke ko iyo nyirirugo aza kumenya isaaha umujuura aribuuzire mu nzu ye, ntiyakwemeye ko inzu ye icukurwa.40Namwe reero mukwiriye kwiteeguura, kuko Umwana w'Umuntu azaaza mu gihe mudateekereza.”Umugaragu w'Intahemuka cangwa w'Umuhemu
41Nuuko Peetero aravuga ati, “Nyagasani, uyu mugani ni twe uwuciiriye twenyine cangwa ni abantu boose?”42Yesu aramusubiza ati, “Ni nde mugaragu w'ubwenge kandi udahemuka wo sheebuja azaasigira umurimo wo kugaburira abandi bagaragu mu gihe gikwiriye?43Uwo mugaragu wo sheebuja azaaza agasanga yarakoze ibikwiriye azaagororerwa.44Ndababwira ukuri yuuko sheebuja azaamuha gutegeka ibye byose.45Ariko uwo umugaragu natangira kwibwira ko sheebuja atari bugaruke vuba, agatangira gukubita bagenzi be, akiiriira, akinywera ndetse agasinda,46sheebuja azaaza umunsi uwo mugaragu atamwiteguuye n'igihe ataazi. Azaamuhana bikabije hamwe n'abantu batiizeera.47Umugaragu weese uzi ico sheebuja ashaaka ntaaciteho, ngo agikore nk'uko yategetswe, azaakubitwa inkoni nyinshi.48Ariko umugaragu utaazi byinshi byo sheebuja ashaaka, agakora ibidakwiriye, azaakubitwa inkoni nke. Uwahaawe byinshi azaabazwa byinshi kandi n'uwahaawe byinshi birutaho, aziishuzwa byinshi kurutaho.Gukurikira Yesu Biraruhije
49Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icampa uwo muriro ukaba umaze gufata!50Mfite umubatizo w'umubabaro uteeye ubwoba nzaabatizwa, bimpagaritse umutima kugeza igihe bizaarangirira. 51Mbese mwibwira ko naaje kuuzana amahoro mu isi? Oya rwose! Ahuubwo naaje gutandukanya abantu.52Kuva ubu, abantu bataanu bo mu muryango umwe, ntibazaahuuza. Batatu bazaarwanya babiri, n'abandi babiri barwanye batatu.53Umuhungu ntaazaahuuza na se, na se ntaazaahuuza n'umuhungu we. Umukoobwa ntazaahuuza na nyina, kandi nyina yeguhuuza n'umukoobwa we, ndetse n'umukazaana na nyirabukwe, ntibazaahuuza.”Yesu Abwira Abantu Kwiteguurira Ibizaaba
54Arongera abwira abantu ati, “Iyo muboonye igicu giturutse iburengerazuuba, muravuga muti, ‘Imvura igiiye kugwa’ kandi koko ikagwa.55Kandi iyo umuyaga uhuuha uturutse mu majeepfo, muravuga muti, ‘Haraba ubushuhe bwinshi’ kandi ni ko biba.56Mwa ndyarya mwe! Mbese ko muuzi gusobaanura impindahinduka y'umunsi n'ikireere, ni kuki mutamenya gusobaanura iby'iki gihe?Kwikiraanura n'Ukurega
57Mwebwe se ni kuki mutamenya guhitamo igikwiriye?58Nuujaana n'umuntu ukurega ku mucaamanza, ugerageze wiyuzuze na we mutaraagera imbere y'umucaamanza, bigatuma umucaamanza agushikiriza umusirikare, maze na we akagushira mu gihome.59Ndababwira ukuri yuuko utazaavamo utari wishura umwenda woose hadasigayeyo n'ishilingi n'imwe.”Bible Society of Uganda