YAAKOBO1

1Njeewe Yaakobo, umugaragu w'Imaana n'Umwami Yesu Kristo,
ndabaramutsa mwebwe abantu b'Imaana bo mu bwoko cumi na bubiri bwa Isirayeli bataataaniye mu isi yoose.

Ukwizeera n'Ubuhanga

2Bavandimwe, nimuhuura n'ibibagerageza bitandukanye, muje muneezeerwa,3kuko muuzi neeza yuuko kugeragezwa ko kwizeera kwanyu guteera kwihangaana.4Kandi mureebe ngo kwihangaana kwanyu gukomejemo ubudacoogora, kugira ngo mukure mu by'umwuka mu bwuzuye mutabuzeho na gato.5Niiba muri mwe hari ukeneye ubuhanga, abusabe Imaana izaabumuha, kuko Imaana iha abantu boose ku buntu.6Ariko ni usenga, uje wiizeera udashidiikanya na gato kuko ushidiikanya ameze nk'umuvumba wo mu nyanja ujanwa n'umuyaga aho wiishaakiye.7Umuntu weese umeze atyo yeekwibwira ko hari ico Nyagasani azaamuha,8kuko umuntu weese ushidiikanya ntawamwiringira.
9Uwiizeera Kristo weese w'umukene yiishiime igihe Imaana imushize heejuru,10kandi n'abatunzi biizeera Kristo biishiime igihe Imaana ibaciishije bugufi. Kuko ubutunzi bw'umukire buzaashira nk'uko ibimori byo mu murima bihunguka bigashiraho.11Iyo izuuba rirashe rifite ubushuhe bwinshi ryotsa ikimera, ubumori bwaco bugahunguka maze ubwiza bw'ico kimera bukabura. Uko ni ko umutunzi na we azaarinda apfa agishaakashaaka ubutunzi mu byo akora byose.
12Hahiirwa umuntu wiihangaanira ibimugerageza, kuko naamara gutsinda ibyo bigeragezo azaahaabwa igihembo c'ubugingo buhoraho bwo Imaana yaseezeranyije abayikunda.13Umuntu niyooshwa agakora icaaha, ntaakavuge ati, “Imaana ni yo inyoheje,” kuko Imaana idashobora kooshwa n'ikibi cangwa ngo igire uwo ishuka.14Ahuubwo umuntu ashukwa n'ibyo ararikira bikamukurura maze bikamuteera ibyifuuzo bibi,15maze iryo rari ryamara kuba ikirenga, rigateera umuntu gukora icaaha, nuuko ico caaha kikamuuzanira urupfu.
16Bavandimwe nkunda, ntimukabeeshwe.17Ubupfura bwose hamwe n'impaano itungaanye bikomooka mu ijuru ku Maana yaremye umuco wo mu ijuru. Ni yo idahinduka cangwa ngo iteere umwijima biteewe n'impindahinduka.18Ku bw'ubushaake bwayo, yatubyaye ubwa kabiri ikoreesheje ijambo ryayo ry'ukuri, kugira ngo tubone umwanya wa mbere mu byaremwe byose.
19Bavandimwe nkunda muzirikane ibi, umuntu weese aje yiihuutira kumva, ariko atinde kuvuga kandi atinde kuraakara.20Kuko umuntu uraakaye adakora ibitungaaniye Imaana.21Nuuko reero murekeraho gukora ikibi coose n'ubugome bwose. Muganduukire Imaana kandi mwemere ijambo ryabibwe mu mitima yaanyu kuko rifite imbaraga zo gukiza ubugingo bwanyu.
22Ntimwibeeshe ngo mwumve iryo jambo gusa, ahuubwo murishire mu bikorwa.23Kuko uwumva ijambo ry'Imaana gusa ntaarishire mu bikorwa, ameze nk'umuntu wiireebera mu ndorerwamo.24Iyo amaze kwireeba, aragenda, uwo mwanya akiibagirwa uko asa.25Ariko umuntu weese uzirikana itegeko ritungaanye ari ryo ritanga umudendeezo, kandi akarikomeza, atari ukuryumva gusa akaryibagirwa, ahuubwo akarikurikiza, ni we uzaabona umugisha mu byo akora byose.
26Niiba hari uwiibwira ko ari umunyeediini ariko ntaashobore kurinda ururimi rwe, aba yiibeesha kandi idiini rye rikaba ari ntaaco rimaze.27Idiini ritungaaniye Imaana kandi ritagira inenge ni ugufasha imfubyi n'abapfaakazi kandi no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682