YAAKOBO2
1Bavandimwe, nk'abantu biizeera Umwami Yesu Kristo ari we Nyirikuzo, ntimukwiriye kuvanguura murobaanura ku butoni.2Mbese umuntu wambaye imyambaro y'agaciiro kanini n'impeta y'izaahabu mu rutoki aje mu iteeraniro ryanyu, maze hakaaza n'umukene wambaye imyambaro y'ibishwangi,3nuuko reero amaaso mu kayahanga uwambaye imyambaro y'agaciiro kanini akaba ari we mwakiira muvuga muti, “Mwicare aha heeza,” naho wa mukene wambaye imyambaro y'ibishwangi mukamubwira muti, “Weeho hagarara hariiya cangwa wiicare haasi.”4Mukoze mutyo muba mwizanyemo amacaakubiri kandi mukaba abacaamanza bateekereza ibidakwiriye.5Nimwumve bavandimwe nkunda, Imaana yatooranyije abakene bo muri iyi si kugira ngo babe abatunzi mu kwizeera kandi babe abaragwa b'Ubwami Imaana yaseezeranyije abayikunda.6Ariko dore mwebwe musuuzugura abakene. Abakire si bo babakandamiza, bakabajaana imbere y'umucamanza?7Abakire si bo basebya izina ryiza rya Kristo mwitiriwe?8Nyamara niiba mukurikiza itegeko nk'uko byanditswe ngo, “Ukunde mugenzi waawe nk'uko wiikunda”, muba mukoze neeza.9Ariko niiba murobaanura abantu ku butoni, muba mukoze icaaha kandi mugashinjwa n'itegeko ko mwaryishe.10Umuntu weese wuubahiriza amategeko yoose agateeshuka kuri rimwe aba ayiishe yoose.11Kuko uwavuze ati, “Ntuugasambane” ni we wavuze ati, “Ntuukiice.” Niiba reero udasambana ariko ukiica na bwo uba wiishe amategeko yoose.12Muje muvuga kandi mukore nk'abantu baazi neeza ko Imaana izaabaciira urubanza ikurikije amategeko azanira abantu umudendeezo.13Kuko Imaana itazaagirira imbabazi umuntu weese utagirira abandi imbabazi. Ariko umuntu weese ugira imbabazi na we Imaana izaamugirira imbabazi ku munsi w'urubanza.14Bavandimwe, byamarira iki umuntu uvuga ko afite kwizeera kandi kutarangwa n'ibikorwa? Mbese uko kwizeera kwashobora kumukiza?15Niiba hari umuvandimwe udafite ico kwambara cangwa ico kurya gihaagije,16maze hakagira umwe muri mwe umubwira ati, “Genda amahoro, wambare ushuuhe, urye kandi uhaage.” Ayo magambo aba amaze iki utamuhaaye ibyo akeneye?17Bityo reero, ukwizeera koonyine kudafite ibikorwa kuba gupfuuye.18Ariko umuntu ashobora kuvuga ati, “Wowe ufite ukwizeera naho njeewe mfite ibikorwa.” Nyereka kwizeera kwawe kutagira ibikorwa, nanje nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwizeera kwanje.19Mbese wemera ko hariho Imaana imwe rukumbi? Ni byiza rwose! Ariko n'abadayimooni barabyemera ndetse bagahinda umushitsi.20Wa mupfaapfa we, ntureeba ko kwizeera kutagira ibikorwa ari ntaaco kumaze?21Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'ibikorwa ubwo yagiiye gutamba umwana we Isaaka ku gicaaniro?22Ntuureeba ko kwizeera kwe kwagendanaga n'ibikorwa bye, kandi kwizeera kwe kujuririjwe n'ibikorwa bye?23Kandi ibyanditswe byarasohoye ngo, “Aburahamu yiizeeye Imaana kandi ku bwo kwizeera kwe Imaana imwemera nk'intungaane,” bityo reero, Aburahamu yitwa inshuti y'Imaana.24Murabona reero ko umuntu adatsindishirizwa no kwizeera byonyine ahuubwo ko atsindishirizwa n'ibikorwa bye.25Ni na ko byagendeye Rahabu wari indaya, yatsindishirijwe n'ibikorwa bye, ubwo yacumbikiye abagabo b'Abiisirayeli baari baaje gutata, akabafasha gutoroka, abanyujije mu yindi nzira.26Nuuko reero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuuye, ni na ko kwizeera kutagira ibikorwa kuba gupfuuye.
Bible Society of Uganda