ABAHEBURAAYO13
Ubuheereza Bushiimiisha Imaana
1Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe nk'abakristo.2Ntimwirengagize gucumbikira abashitsi, kuko mu gukora mutyo bamwe baakiira abaamalayika batabiizi.3Mwibuke abari mu bihome nk'aho namwe mwakabaaye muri na bo. Mwibuke n'abari gutootezwa nk'aho namwe mwakabaaye muri gutootezwa.4Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw'abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n'abaheeheesi.5Murinde ubuzima bwanyu mwe gukunda amashilingi kandi munyurwe n'ibyo mufite kuko Imaana yavuze iti, “Sinzaabasiga kandi sinzabateererana”6Ni co gituma tuvuga dushizamanga tuti,“Uhoraho ni we mufasha wanje,Sinzaatiinya.Mbese ni nde wagira ico antwara?”7Mwibuke abayobozi baanyu ba keera baababwirije ijambo ry'Imaana. Muzirikane uko babaayeho nuuko mukurikize urugero rwo kwizeera kwabo.8Yesu Kristo uko yari ari ejo n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azaahora iteeka ryose.9Ntimugateeshwe inzira n'inyigiisho z'inzaaduka z'uburyo bwinshi ngo zibateeshe kuyoboka inzira nziiza. Kuko ni byiza ko umutima usubizwamo intege n'ubuntu bw'Imaana kuruta kuubahiriza amategeko yeerekeye ibyokurya kuko n'abo bayuubahiriza ntaaco yiigeze abafasha.10Dufite itambiro ryo abashinzwe kureeberera ihema badafite uburenganzira bwo kurya ku bitambirwa ho.11Kuko imibiri y'izo nyamaswa zo amaraso yaazo yazanwaga aheera azanywe n'Umuheerezabitambo Mukuru nk'ibitambo by'ibyaha, bitwikirwa hanze y'inkambi.12No ku bw'iyo mpamvu, na Yesu yapfiiriye hanze y'irembo ry'itawuni nkuru kugira ngo ashobore kweza ibyaha by'abantu akoreesheje amaraso ye bwite.13Nuuko reero dusohoke tuje hanze y'inkambi dusangire na we agashinyaguro.14Kuko nta tawuni nkuru yo dufite izaabaho igihe coose hano ku isi ariko dutegereje itawuni nkuru iteguuwe kuzaaza.15Nooneho reero dukomeze gutambira Imaana igitambo c'ishimwe muri Kristo, ari co mbuto z'iminwa yatura ko Kristo ari Umwami.16Ntimwirengagize gukora ibyiza kandi no gusangira ibyo mufite kuko ibitambo nk'ibyo bishiimiisha Imaana.17Mwubahe abayobozi baanyu kandi mubumvire kuko barinda imitima yaanyu ubudasinziira kandi bazaatanga umwanzuro w'uwo murimo bashinzwe. Nimubuubaha, bazaakora umurimo waabo baneezeerewe ariko nimutabikora, uwo murimo bazaawukora bababaye kandi bitume hatagira ico bibamarira.18Mukomeze kudusengera. Twizeera tudashidiikanya yuuko dufite umutimanaama waacu utaduciira urubanza kuko twifuuza guhora dukora ibikwiriye igihe coose.19Kandi ndabiihanangiriza ngo murusheho kunsengera kugira ngo Imaana ingarure iwaanyu vuba.Isengeesho ryo Gusooza
20Nuuko Imaana y'amahoro yo yazuuye Umwami waacu Yesu, umushumba w'intaama ukomeye, ikamuvaana mu baapfuuye ku bw'amaraso y'iseezerano ry'iteeka ryose,21ibagwizemo ibyiza byose kugira ngo mushobore gukora ugushaaka kw'Imaana kandi igume gukorera muri twe ibiyishiimiisha inyuriye muri Yesu Kristo. Icuubahiro kibe ica Kristo iteeka ryose. Amiina.Amagambo ya Nyuma
22Bavandimwe ndabinginga kugira ngo mwihangaanire ijambo ryanje ryo kubahuguura kuko mbandikiye muri make.23Ndashaaka yuuko mumenya ko mwene daata Timoteeyo yafunguuwe kandi nangeraho vuba, tuzaazana kubasuura.24Muramutse abayobozi boose hamwe n'abeera boose. Abo mu Italiya bari kubaramutsa.25Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe mwese.Bible Society of Uganda