IBYAKOZWE N'INTUMWA28

1Tumaze kugera imusozi amahoro, tumenya ko ikirwa tugezeho ciitwa Melita.2Abatuurage baaho batwakiirana urugwiro rudasanzwe. Baducaanira umuriro ngo twote kuko imvura yari itangiye kugwa kandi n'imbeho yari nyinshi.3Pawulo akungaanya umuganda w'inkwi nuuko ari kuzishira mu muriro, inzoka y'inciira isosookamo ku bw'ubushuuhe maze imwiziringa ku kiganza.4Abatuuye aho baboonye iyo nzoka imunagana ku kiganza, baravugana bati, “Uyu muntu agombe kuba ari umwicanyi. N'ubwo yakize urw'inyanja, ica urutabeera ntiimukundiye kubaho!”5Ariko Pawulo akunkumirira ya nzoka mu muriro, kandi we ntihaagira ico aba.6Bategereza kureeba ko yabyimba cangwa ko yiikubita haasi agapfa, ariko hashize umwanya mureemure babona ari ntakimuhindutseho, maze bahindura imiteekerereze yaabo batangira kuvuga ko ari imaana.
7Haafi y'aho haari imirima y'umuyobozi w'ico kirwa wiitwaga Pubiliyo. Yatwakiiriye neeza aratuzimaanira kumara iminsi itatu.8Ubwo se wa Pubiliyo yari ku gasambi arwaye amacinya kandi ahinda umuriro. Pawulo aja kumusuura nuuko amaze kumusengera no kumurambikaho ibiganza, aramukiza.9Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi boose baari kuri ico kirwa na bo baaza basanga Pawulo, abakiza indwara.10Abantu b'aho baheerako baduha icuubahiro cinshi, kandi ubwo twari tugiiye kuja mu bwato, baduha ibyo twari dukeneye ku rugendo byose.
11Hashize ameezi atatu dufata ubwato bwari bwikinze kuri ico kirwa buhamaze ameezi y'imbeho n'umuyaga. Bwavaga Alekizanduriya kandi bwitiriwe ikigirwamaana ciitwa Bavandimwe b'amahasa.12Tugera i Sirakusa maze tuhamara iminsi itatu.13Tuhavuuye tugera ahiitwa Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse mu majeepfo utangira guhuuha, maze ku munsi wa kabiri tugera i Peteyoli.14Aho tuhasanga abiizeera badusaba kubaana na bo kumara iminsi indwi. Nyuma tuhavuuye tugera i Rooma.15Abiizeera b'i Rooma bumviise ko tuuje, baaza kudusanganira bavuuye kure caane nko ku gatare ka Apiyo n'ahiitwa Macumbi Atatu. Pawulo ababoonye, ashiima Imaana kandi yongera gukomera.
16Tugeze i Rooma, beemerera Pawulo gucumbika ukwe, ariko bamuha umusirikare wo kumurinda.
17Hashize iminsi itatu, Pawulo akoranya abayobozi b'Abayuuda. Bamaze gukungaana, arababwira ati, “Bavandimwe, n'ubwo ari nta kibi nakoreye beene waacu cangwa ngo nkore ibinyuranye n'imigenzo ya ba sogokuruza, ariko bamfatiye i Yerusaalemu banshikiriza Abarooma.18Bamaze kunsuuzuma, Abarooma baashaakaga kundekura kuko baasanze nta co nakoze caatuma nshiirwa urwo gupfa.19Ariko Abayuuda babyanze, mpitamo gusaba ngo njurire imbere y'Umwami w'i Rooma, nuubwo ari nta co ndega beene waacu.20Ni yo mpamvu yatumye mbatumaho kugira ngo mvugane namwe, kuko nashizwe muri izi njegeri mpoorwa uwo Abiisirayeli bafitemo ibyiringiro.”
21Baramusubiza bati, “Nta rwandiko twigeze tubona ruvuuye i Yudeeya rukuvugaho. Kandi nta muvandimwe n'umwe waaje aha ngo abitumenyeshe cangwa ngo hagire ukuvuga naabi.22Icakora dushaaka kumva ico uteekereza, kuko tuuzi yuuko benshi barwanya inyigiisho z'iyo diini.”
23Bamaze guteguura umunsi wo guhuura na we, haaza benshi bamusanga aho yari acumbitse. Kuva mu gitondo kugera ku mugoroba abibasobaanurira, ahamya iby'ubwami bw'Imaana, agerageza no kubeemeza ibya Yesu ashingiye ku mategeko ya Moose no ku bahanuuzi.24Bamwe bemejwe n'ibyo avuga, naho abandi banga kubyemera.25Ntibaashobora kumvikana, nuuko bari gutaaha, Pawulo yongera kuvuga ati, “Ibyo Umwuka Weera yabwiye ba sogokuruza baanyu anyuriye mu muhanuuzi Yesaaya byari bishitse, ati,26‘Genda ubwire abo bantu uti,Kumva muzumva, ariko ntimuzaasobaanukirwa,kandi no kureeba muzaareeba, ariko ntimuzaabona.27Kuko aba bantu binangiye imitima yaabo,kandi bakazibya amatwi yaabo,bahumya amaaso yaabo,Kugira ngo batareeba.Naaho, amaaso yaabo yakareebyeamatwi yaabo akumva,n'imitima yaabo ikagira ico isobaanukirwa nuuko bakampindukiramaze nkabakiza.’
28Nuuko reero mumenye ko aka gakiza k'Imaana kooherejwe mu banyamahanga, kandi bo bazaakaakiira.”
29[Pawulo amaze kubabwira ibyo, Abayuuda baragenda, bataaha bagiishanya impaka caane.]30Pawulo atuurayo kumara imyaka ebyiri yiibeshaho akaja yaakiira abo boose baazaga bamusanga,31yaamamaza iby'ubwami bw'Imaana kandi akiigiisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga kandi ari ntakimutanga.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682