IBYAKOZWE N'INTUMWA27

1Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukaja muri Itale, Pawulo n'abandi basibe bariimurwa bajanwa ku mutware utegeka abasirikare ijana wiitwa Juliyasi waduumiraga umutwe w'abasirikare wiitwaga Agusito.2Tuja mu bwato buvuuye Adaramatiyo, bwendaga kuja mu ma tawuni ari ku nkengeero y'inyanja ya Asiya. Nuuko tuja mu nyanja duherekejwe na Arisitarikasi, Umunyamakedooniya ukomooka i Teesalonike.3Bukeeye, tugera i Sidoni. Juliyasi agirira neeza Pawulo, amwemerera kuja mu nshuti ze, ngo zimureeberere.4Tuhavuuye, tugana kuruhande rw'ikirwa ca Kupuro, ahataari umuyaga mwinshi kuko uwo muyaga waduturukaga imbere.5Tuhavuuye, twambuka inyanja tugera ku nkengeero mu birwa bya Silisiya na Pamfiliya, maze tugera i Muura mu gice ca Lusiya.6Tukiri i Muura, umutware utegeka abasirikare ijana abona ubwato buturutse Alekizanduriya buja Itale maze abudushiramo.
7Tumara iminsi tugenda buhoro buhoro, tugera haafi na Kinido ariko bibanje kutugoora. Kuko umuyaga waduteganyaga, tunyura iruhande rw'ikirwa ca Kureete ahateeganye na Solomooni.8Kuhakiikira nti byari byoroshe, maze tugera ahantu hiitwa i Myaro myiza, haafi y'itawuni nkuru ya Lasaya.
9Twari tumaze gutaakaza igihe kinini tugenda kandi gukomeza urugenda mu bwato byari kudushira mu kaaga kuko n'iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yaashize kandi igihe c'imivumba myinshi caari ceegeereje, nuuko Pawulo abagiira inaama,10avuga ati, “Batware, ndabona uru rugendo rugiiye kubamo ibyago no gupfiirwa byinshi, ari imitwaro n'ubwato ndetse n'ubuzima bwacu.”11Ariko umutware utegeka abasirikare ijana yiiringira umusaare na nyir'ubwato aho kwita ku naama Pawulo yabagiiriye.12Kandi kuko ico cambu caari kitaboneye kukimaramo ayo meezi y'imbeho n'umuyaga, ni co caatumye abenshi bahuuza inaama yo kuvayo, ngo ahaari baashobora kugera i Foyinike ngo abe ari ho bamara ayo meezi y'imbeho n'umuyaga. Caari icambu co mu kirwa c'i Kureete, aheerekeye i burengerazuuba bw'amajeepfo hamwe n'iburengerazuuba bw'amajaaruguru.
13Ubwo umuyaga uringaniye uva mu majeepfo watangiye guhuuha, biibwira ko bari bushikirize umugambi waabo. Niko kuzitura ubwato bagenda bakiikiye ikirwa ca Kureete, aheegeereye inkengeero.14Ariko bidantize, bateerwa n'umuyaga ukabije wiitwa Majaaruguru y'iburasirazuuba uturuka i Kureete.15Uyu muyaga ukubita ubwato bunanirwa kuwurwanya, maze turabureka bujanwa uko umuyaga ushaaka.16Nuuko tunyura iruhande rw'ikirwa ciitwa Kawuda ahaari hakingiwe umuyaga. Aha ni ho twashoboye kureeba ngo akaato gato kaari kaziritswe inyuma y'ubunini karinzwe neeza, ariko ntibyari byoroshe ku bw'imbaraga z'umuyaga.17Abasaare barabwuriza babushira mu bunini, nuuko ubunini babuzengurutsa imigozi ikomeye. Abasaare baatiinyaga ko bashobora gutaabwa ku nkengeero ya Suriti, nuuko barekurira mu maazi ibifatabwato kugira ngo ubwato bugende gahoro maze ubwato butwerwa n'umuyaga.18Dukomeza guteerwa n'inkubi y'umuyaga, bituma batangira guteerera imitwaro imwe mu nyanja.19Ku munsi wa gatatu, abasaare ubwabo bafata ibikoreesho by'ubwato, na byo babijungunya mu nyanja.20Hashize iminsi myinshi izuuba n'inyenyeeri bitaboneka, kandi n'umuyaga ukomeje kuba mwinshi, bituma twiheba ko tutari buuze kurokoka.
21Bamaze igihe kinini ari nta co bakoza ku munwa, maze Pawulo ahagarara hagati yaabo aravuga ati, “Bagabo, iyo munyumvira ntimuvuge ubwato kuva i Kureete, ntimwari koonoona no guhomba ibyanyu.22Ariko nooneho ndabiihanangiriza nti, ni mukomere kuko ari ntaamuntu n'umwe uragira ico aba keretse ubwato bwonyine.23Kuko mu joro ryakeeye malayika w'Imaana ndamya kandi nkorera yanjeho,24maze arambwira ati, ‘wiitiinya Pawulo, kuko ukwiriye guhagarara imbere y'Umwami w'i Rooma, kandi ko Imaana irakurinda hamwe naabo boose mugendana mu bwato.’25Nuuko reero, nimukomere mwa bagabo mwe, kuko mfite kwizeera mu Maana ngo biraba nk'uko nabwiwe.26Icakora, hari ikirwa ubwato bugomba kuzadusukaho.”
27Mu ijoro rya cumi na kane tugitwarwa n'imbaraga z'umuyaga mu nyanja ya Adiriya, nka saaha itandatu z'ijoro, abasaare bakeeka ko bari bugufi kugera ku butaka.28Bajugunya mu maazi umugozi uhambiriweho icuuma, basanga uburebure bw'amaazi bureesha na mita mirongo ine. Biigiye imbere gato, babona ubureebure bureesha na mita mirongo itatu.29Batiinya ko ubwato bushobora gukubita ku rutare, maze bajugunya mu maazi ibifatabwato bine inyuma ngo ahaari bwahagarara, basaba ko bwaca vuba.30Abasaare bashaaka gutoroka mu bwato, basubiza ka kaato mu maazi, biitwaje ko bagiiye kurekurira mu maazi ibindi byo guhagarika ubwato.31Pawulo ni ko kubwira umutware utegeka abasirikare ijana ati, “Aba basaare niibataguma mu bwato, namwe ntaabwo murarokoka.”32Abasirikare baca imigozi iziritse bwa bwato buto, baraburekura buragenda.
33Bugiiye guca, Pawulo arabinginga kugira ngo hagire ico bafungura ababwira ati, “Dore uyu ni umunsi wa cumi na kane muhagaritse imitima, nta co mukojeje ku munwa.34Ndabibasabye, nimugire ico murya, maze mushobore kubaho. Erega ntaan'umwe muri mwe uzaagira ico aba, habe no gupfuuka agasatsi ko ku mutwe na kamwe.”35Amaze kuvuga atyo, afata umugaati, awushiimira Imaana imbere yaabo boose, arawumanyura atangira kurya.36Boose bibateera ihuumure na bo batangira kurya.37[Twese hamwe twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu mu bwato.]38Bamaze guhaaga, baroha ingano mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemeezi bw'ubwato.
39Mu gitondo, ntibamenya ahantu bageze ahaariho, ariko babona icambu cinjiye mu nyanja, bateekereza ko bishobotse ari ho bakwerekeza ubwato.40Bazitura bya bifatabwato babirekurira mu nyanja, bahambuura n'imigozi iyobora ubwato bw'inyuma, haanyuma bamaze kuzaamuura umwenda w'imbere w'umuyaga uja mo, ugatwara ubwato, bagana ku nkengeero.41Ariko ubwato bugeze ku ihuuriro ry'amaazi, bukubita ku museenyi, igihande c'imbere ciishingamo ubutanyeganyega, naho ic'inyuma gitangira gusandaazwa n'imbaraga z'imivumba.
42Abasirikare bo baari bafite umugambi wo kwica abasibe boose kugira ngo hatagira uwoga mu nyanja agatoroka.43Ariko kuko umutware utegeka abasirikare ijana yari ashaaka gukiza Pawulo, ababuza gukomeza umugambi waabo. Ategeka abo baazi kooga gusimbukira mu nyanja bakababanziriza kugera ku nkengeero44nuuko abandi bakabakurikira. Bamwe bakagendera ku mbaho abandi kubimene by'ubwato. Uko ni ko boose baashoboye kugera ku nkengeero y'inyanja ari bazima.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682