ABAROOMA1

Indamutso

1Njeewe Pawulo, umugaragu wa Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa kandi watooranyirijwe kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ndabaramukije.
2Ubwo Butumwa Bwiza Imaana yabuduseezeranyije keera inyuriye mu bahanuuzi baayo mu Byanditswe Byera.3Buvuga ibyerekeye Umwana waayo ukomooka mu muryango wa Dawudi mu buryo bw'umubiri4kandi akaba yareerekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imaana mu buryo bw'Umwuka Weera bikagaragazwa n'izuuka rye mu baapfuuye, ni we Yesu Kristo Umwami waacu.5Binyuze muri we, Imaana yangiriye ubuntu bwo kuba intumwa, kugira ngo nyobore abantu bo mu mahanga yoose bizeere kandi bumvire Imaana ku bw'izina rye.6Namwe Abarooma muri abo baahamagawe n'Imaana kuba aba Yesu Kristo.
7Noone reero, ndabandikiye mwebwe bakundwa b'Imaana batuuye i Rooma kandi baahamagariwe kuba abantu baayo.
Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata hamwe n'Umwami Yesu Kristo, bibe muri mwe.

Isengeesho ryo Gushiima

8Mbere ya byose, ndashiima Imaana yanje muri Yesu Kristo ku bwanyu mwese, kuko ukwizeera kwanyu kwamamaye ku isi hoose.9Imaana nkorera n'umutima wanje woose mu kwamamaza Ubutumwa bw'Umwana waayo, ni yo ntanze nk'umujurizi yuuko mpora mbiibuka mu masengeesho yanje,10nyisaba kugira ngo impe uburyo bwo gushobora kugera iwaanyu.11Koko nkumbuye kubonana namwe kugira ngo dusangire impaano y'Umwuka w'Imaana no kubakomeza.12Ico menyeesha ni ukugira ngo nje namwe duteerane inkunga, mukomezwe no kwizeera kwanje, nanje nkomezwe no kwizeera kwanyu.
13Bavandimwe, ndashaaka ko mumenya neeza yuuko nahoze mfite iciifuuzo co kuuza iwaanyu, ariko hakagira ibikomeza kuunaniza. Nashaakaga ko ibikorwa byanje byakwera imbuto muri mwe hakaboneka abayoboke nk'uko mbikora no mu bandi banyamahanga.14Mfite inshingano yo kugeza Ubutumwa Bwiza ku bantu boose, baaba Abagiriki cangwa abatari Abagiriki, baaba abanyabwenge cangwa injiji.15Noone reero, nshiishikajwe no kwamamaza Ubutumwa Bwiza namwe abari i Rooma.

Imbaraga z'Ubutumwa Bwiza

16Erega Ubutumwa Bwiza ntibunkoza isoni kuko ari imbaraga y'Imaana yo gukiza abo boose biizeera bagakizwa, uheereye ku Muyuuda ukageza no ku Mugiriki.17Kuko muri bwo, ni mwo ubutungaane buva ku Maana buhishuurirwa, buheeshwa no kwizeera bugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo, “Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera.”

Icaaha ca Kiremwamuntu

18Kuko uburaakari bw'Imaana buhishuurwa buva mu ijuru burwanya abagomeramaana boose, n'abagizi ba naabi boose barwanya ukuri kugira ngo kutamenyekana.19Kuko bigaragara ko baazi ibifashe ku Maana, kandi ubwayo ni yo yabahishuuriye ubwo bwenge.20Kuva igihe Imaana yaremye isi, ububaasha bwayo buhoraho, n'ubumaana bwayo butagaragara, bugaragarizwa mu byo yaremye kugira ngo batagira ico biireguuza,21kuko bamenya Imaana, ariko ntibayihe icuubahiro kiyikwiriye, cangwa ngo bayishiimire, ahuubwo baabaaye abapfaapfa mu biteekerezo byabo, maze imitima yaabo itagira ubwenge icura umwijima.22Biibwira ko ari abanyabwenge, ariko baahindutse abapfaapfa.23Ubwiza bw'Imaana idapfa baabuguranye ishusho isa n'umuntu uzaapfa, isa n'ibiguruka, n'inyamaaswa zigenza amaguru ane cangwa ibikururuka haasi.
24Ni co caatumye ibateererana ngo bakore ibyo imitima yaabo irarikira, bagakora ibiteeye isoni maze bigahumaanya imibiri yaabo.25Baaguranye ukuri kw'Imaana ibinyoma, baramya kandi bakorera ibyaremwe babirutiisha Imaana Rurema ubwayo, ari yo ikwiriye guhimbaazwa iteeka ryose, Amiina.
26Ni yo mpamvu Imaana ibagabiza ibiteeye isoni bararikira, ndetse n'abagore na bo bagakoreesha imibiri yaabo mu guhuuza ibitsina mu buryo bunyuranye n'ubwo baaremewe.27Ni co kimwe abagabo na bo bareka guhuuza ibitsina n'abagore ahuubwo bakararikirana ubwabo. Abagabo batingana n'abagabo bagenzi baabo. Bityo reero Imaana ikabaha igihano kibakwiriye ku bw'ubukozi bw'ibibi bwabo.
28Kandi ubwo banze kumenya ukuri kw'Imaana, Imaana yarabaretse ngo bagume mu biteekerezo byabo bipfuuye, kugira ngo bakore ibidakwiriye gukorwa.29Buuzuye gukiraanirwa koose, ubugome, kwifuuza kubi, urwango, ishari, ubwicanyi, intonganya, kubeesherana, kuriganya, gusebanya,30bateera urubwa, banga Imaana, ni abanyagasuuzuguro, bariiraata, bariiraariira, bahimbahimba ibibi, ntibumvira ababyeyi baabo,31ni abapfaapfa, abahemu, ni abadakunda abaabo, ni intababarira.32Baazi itegeko ry'Imaana yuuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa. Ntibakomeza gukora ibyo bibi gusa, bongeraho no gushiima abandi babikora.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682