IBYAKOZWE N'INTUMWA26

1Agiripa abwira Pawulo ati, “Uhaawe urusa rwo kugira ico wiivugaho.” Nuuko Pawulo arambuura ukuboko atangira kwireguura ati,
2“Nyakubahwa Agiripa, mfite amahiirwe yo kwireguura imbere yaawe ibirego byose Abayuuda bandega,3kuko usanzwe uzi imico y'Abayuuda n'ibyo bajaho impaka. Ni co gituma ngusaba ngo wiihangaane unyumve.
4Abayuuda boose baazi imibeereho yanje kuva mu buto bwanje, uko nabayeho mu bantu bacu hamwe n'i Yerusaalemu.5Baranzi kuva keera, babishaatse bashobora guhamya ko nabaaye umuyoboke w'ishaka ryarushaga ayandi gukuriza amategeko y'idiini yaacu, kandi ngakurikiza umuco w'Abafarisaayo.6Noone ubu mpagaritswe aha ngo nshiirwe urubanza ku bw'ibyiringiro mfite mu seezerano Imaana yakoreye ba sogokuruza,7iseezerano ry'imiryango yaacu cumi n'ebyiri yiizeera ko izaahabwa, ikaba idahwema kuyiramya amanywa na n'ijoro. N'ibi byiringiro Nyakubahwa, byo ndegwa n'Abayuuda!8Mbese kuki muteemera ko Imaana ishobora kuzuura abaapfuuye?
9Ni koko ubwanje nari niiyemeje ko nkwiriye gukora ibishoboka byose kureeba ngo izina rya Yesu Kristo w'i Nazaareeti ntiryamamaye.10Kandi koko ni byo nakoreraga i Yerusaalemu mpaawe ububaasha n'abatware b'abaheerezabitambo. Ntaabwo nafatiishije abeera benshi bashirwa mu gihome byonyine, ahuubwo no mu gihe baaciirwaga urwo gupfa, narabishigikiraga.11Akenshi mu masinagoogi yoose narabahanaga nkabahata no gusebya Imaana. Ku bw'uburaakari bukabije nari mbafitiye, nabakurikiranaga no mu matawuni akomeye yo mu yandi mahanga kubatooteza.
12Ni co caatumye nja i Damasiko mpaawe uburenganzira n'abatware b'abaheerezabitambo.13Nuuko reero Nyakubahwa, zigeze isaaha itandatu z'amanywa ndi mu nzira, mbona umuco uva mu ijuru, umurika caane kuruta izuuba, urangota hamwe n'abo twari kumwe.14Tumaze kwikubita haasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti, ‘Sawuli, Sawuli, urantootereza iki? Uriibabariza ubusa, umeze nk'ikimasa giteera imigere umuhunda .’15Nanje ndabaza nti, ‘Uri nde, Nyagasani?’ Aransubiza ati, ‘Ndi Yesu, uwo utooteza.16Ariko, haguruka uhagarare, kuko nkubonekeye ngo nguhe umurimo wo guheereza no guhamiriza abandi ibyo uboonye kuri nje kandi n'ibyo uzaabonekerwa haanyuma.17Nzaagutabaara ngukize ubwoko bwanyu n'Abanyamahanga, bo ngiiye kukooherezamo18kugira ngo ubahumuure amaaso, bave mu mwijima baje mu muco kandi bave mu mbaraga za Sataani, bayoboke Imaana, bityo bababarirwe ibyaha kandi bahaabwe ku mugabane w'abo beejejwe no kunyizeera.’
19Nyuma yaaho Nyakubahwa Agiripa, nta caari kumbuza kumvira ibyo neeretswe biturutse mu ijuru.20Mpeera mu bantu b'i Damasiko, nkurikizaho ab'i Yerusaalemu no mu byaro byose byo muri Yudeeya, hamwe no mu banyamahanga kugira ngo biihane ibyaha bahindukire Imaana, maze bakore imirimo ikwiriye abiihannye.21Ni co caatumye Abayuuda bamfatira mu Nzu y'Imaana, bagerageza kunyica.22No kugeza uyu munsi Imaana iracantabaara, noone nkaba mpagaze aha guhamiriza abakomeye n'aboroheje, nta bindi mvuga uretse ibyo abahanuuzi na Moose baavuze ko bizaaba.23Ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa, maze akaba ubanjirije abandi kuzuuka, akava mubaapfuuye ngo yamamaze ko ari we rumuri rumurikira Abayuuda n'Abanyamahanga.”
24Pawulo aciireguura, Fesito ariiyamiira ati, “Pawulo we, wataaye umutwe! Kwiga byinshi byatumye usara!”
25Ariko Pawulo aramusubiza ati, “Nyakubahwa Fesito, ntaabwo ndi umusazi, ahuubwo ndi muzima kandi aya magambo mvuga ni ay'ukuri.26Kandi koko umwami Agiripa ibi byose arabiizi, ni co kinteera kuvugana na we n'umudendeezo. Ndahamya yuuko nta na kimwe muri byo ataazi kuko bitaakorewe mu bwihisho.27Mbese mwami Agiripa, weemera iby'abahanuuzi? Nzi ko ubyemera.”
28Umwami Agiripa abwira Pawulo ati, “Mbese uragira ngo muri aka kaanya gato wanyemeza kuba Umukristo?”
29Pawulo aramusubiza ati, “Haba mu kaanya gato cangwa igihe kinini, ndasaba Imaana ngo uretse wowe gusa, ahuubwo n'abaanyumva uyu munsi boose bamere nkanje, ukuuyeho kuba muri izi njegeri.”
30Umwami ahagurukana n'umutegetsi mukuru hamwe na Berinike n'abo yari yiicaranye na bo.31Bakiva aho baravugana bati, “Uyu mugabo nta caaha yakoze caatuma aciirwa urwo gupfa cangwa gusibwa.”32Umwami Agiripa abwira Fesito ati, “Uyu mugabo kiba arekuwe iyo aba ataarajuriye ku Mwami w'i Rooma.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682