IBYAKOZWE N'INTUMWA25
1Hashize iminsi itatu Fesito amaze kugera muri ico gice, ava i Kayisaariya aja i Yerusaalemu2aho abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abayobozi b'Abayuuda bamwanzuriye ibyo barega Pawulo. Binginga Fesito3bamusaba kubashiimiisha agategeka ko baazana Pawulo i Yerusaalemu. Baari bafite imigambi yo kumutegera mu nzira bakamwica.4Fesito abasubiza ko Pawulo afungiwe i Kayisaariya, kandi ko we ubwe afite umugambi wo kujayo vuba.5Yongera kubabwira ati, “Nooneho reero, reka abo muri mwe bafite ububaasha baaze tujaane, nuuko niiba hari urubanza afite, mumurege.”6Amaze kubaana na bo kumara iminsi umunane cangwa icumi, amanuka yeerekeza i Kayisaariya. Umunsi ukurikiraho, yiicara mu ntebe y'urukiiko ruca imanza ategeka ko bamuuzanira Pawulo.7Pawulo ahageze, Abayuuda baavuuye i Yerusaalemu baramwitooroora, bamurega ibirego byinshi bikomeye ariko ntabuhamya babifitiye.8Pawulo arireguura ati, “Sinigeze nkora ibinyuranye n'amategeko y'Abayuuda cangwa ngo nshobereze Inzu y'Imaana cangwa habe no gushobereza Umwami w'i Rooma.”9Ariko Fesito we ashaatse gushiimiisha Abayuuda, abaza Pawulo ati, “Mbese ushaaka kuja i Yerusaalemu ngo abe ari yo nshiira urubanza rw'ibi bakurega?”10Pawulo aravuga ati, “Mpagaze kujurira imbere y'ubucaamanza bw'Umwami w'i Rooma kandi ni ho nkwiriye guciirwa urubanza. Ntaakibi nakoreye Abayuuda nk'uko na we ubwawe ubiizi.11Noone niiba ndi mu nshobe, hakaba hari ico nakoze caatuma niicwa, gupfa simbyanze, ariko niiba mu byo abo bayuuda bandega ari nta rubanza rumpfata, nta muntu ushobora kubangabiza. Nsaba ko njurira imbere y'ubucaamanza bw'Umwami w'i Rooma.”12Fesito amaze kuja inaama n'abandi bagize urukiiko, aramusubiza ati, “Ubwo usabye kujurira ku mwami w'i Rooma, ni yo uri buje.”13Hashize iminsi, umwami Agiripa na Berinike bagera i Kayisaariya kwakiira Fesito muri uwo mwanya.14Kuko baari abo kumarayo iminsi myinshi, Fesito ateekerereza umwami ibya Pawulo, avuga ati, “Aha hari umugabo wo Felekisi yasize mu gihome.15Igihe nari i Yerusaalemu, abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abakuru b'imiryango b'Abayuuda baamenyesheje ibye bansaba ko muciira urubanza mushinja.16Nabasubije yuuko atari umugenzo w'Abarooma kugabiza umuntu ngo yicwe atabanje guhangana n'abamurega amaaso ku yandi kandi agahaabwa n'umugisha wo kwireguura ibyo bamurega.17Ubwo baahuriye aha, sinatindiganyije, umunsi ukurikiraho niicara ku ntebe yanje y'ubucaamanza ntegeka ko banzanira uwo mugabo.18Abaamuregaga bahagurutse, ntihaagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakeekaga.19Ahuubwo baari bafite ibyo bapfa byerekeye kutumviikana na we, ku by'idiini yaabo hamwe n'umuntu wiitwa Yesu wapfuuye, uwo Pawulo avuga ko ari muzima.20Mboonye ko nanje binyobeye, ntafite uko nashobora gucondooza ibyo bibazo, mubaza niiba ashaaka kuja i Yerusaalemu akaba ari ho aciirirwa urubanza rw'ibyo.21Ariko Pawulo asabye ko ashaaka kujurira ibwami, ntegeka ko aba afunzwe kugeza ubwo nzamwohereza ku Mwami w'i Rooma.”22Agiripa abwira Fesito ati, “Nanje ubwanje nshaaka kwiyumvira uwo mugabo.” Fesito na we ati, “Ejo, uzamwiyumvira.”23Bukeeye, Agiripa na Berinike binjira mu rukiiko mu cuubahiro, bakiikijwe n'abasirikare bakuru, hamwe n'ibindi bikomangoma byo muri iyo tawuni nkuru.24Nuuko Fesito aravuga ati, “Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano uyu munsi, murabona uyu mugabo wo umuryango woose w'Abayuuda bandegeye ndi i Yerusaalemu hamwe na hano, bayomba caane bavuga ko adakwiriye kubaho.25Ariko nkaba narasanze ko ari nta kintu kibi yakoze caatuma aciirwa urwo gupfa. Ansabye ko ashaaka kujurira imbere ya Nyakubahwa umwami w'i Rooma, mpitamo kumwoherezayo.26Icakora nta kirego na kimwe gifatika nakwandikira Umwami w'i Rooma kimushinja. Noone ni ko kumubaazanira mwese, na caane imbere yaawe mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumusuuzuma, mbone ico kwandika.27Kuko naboonye bidakwiriye koohereza umusibe ku mwami w'i Rooma nteerekanye ico aregwa.”
Bible Society of Uganda