IBYAKOZWE N'INTUMWA12
1Ico gihe, umwami Herodi atangira gutooteza bamwe bo mu itoorero.2Ategeka ko Yaakobo mwene se wa Yohaana, yiciishwa inkoota.3Aboonye ko ibyo bineejeeje Abayuuda, yongera no gufata Peetero. [Ibi byabaaye mu minsi mikuru yo gusangira Imigaati Idasembuwe.]4Herodi amaze gufata Peetero, amushira mu gihome, maze amurindiisha ubutsiko bune bw'abasirikare bane buri kamwe. Yashaakaga kumushikiriza abantu nyuma yo Kunyurwaho.5Peetero arindiwe mu gihome, ab'itoorero baamusabiraga ku Maana babishizeho umwete.6Ijoro Herodi yari bumutange ngo yiicwe, Peetero yari mu gihome asinziiririye hagati y'abasirikare babiri kandi aboheeshejwe injegeri ebyiri. Abarinzi na bo baari imbere y'umuryango w'igihome, baharinze.7Mu kamwanya, haboneka malayika wa Nyagasani, maze umuco umurika mu gihome. Malayika akora Peetero mu mbavu maze amubyutsa amubwira ati, “Haguruka vuba.” Nuuko injegeri zimuva ku maboko ziragwa.8Malayika aramubwira ati, “Kenyera ukomeze, wambare ingato zaawe.” Peetero arabikora nuuko malayika yongera kumubwira ati, “Ifubike umwiteero waawe, unkurikire.”9Peetero arasohoka aramukurikira, ariko ntiyashobora kwiyumvisha ko ibyo byakorwaga na malayika ari byo. Yateekerezaga ko yari ari kwerekwa.10Bamaze kunyura ku barinzi ba mbere n'aba kabiri, bagera ku ruugi rw'icuuma rwerekeje mu tawuni nkuru. Urwo ruugi ruriikinguura, maze Peetero na malayika barasohoka banyura inzira imwe, mu kamwanya malayika amusiga aho.11Nuuko Peetero agarura umutima maze aravuga ati, “Nooneho menye by'ukuri yuuko Nyagasani yatumye malayika we kunkuura mu maboko ya Herodi n'ibyo Abayuuda baari bategereje kunkorera byose.”12Amaze kubibona atyo, aja kwa Mariya nyina wa Yohaana wiitwaga Mariko, aho abantu benshi baari bateeraniye basenga.13Peetero akomanze ku ruugi rw'irembo, umuja wiitwaga Rooda aja kureeba.14Amenye ijwi rya Peetero, ibineezaneeza biramusaaga maze mu mwanya wo gukinguura irembo, asubira mu nzu yiiruka, avuga ko Peetero ahagaze ku irembo.15Baramubwira bati, “Waasaze!” Ariko we akomeza kubahamiriza ko ari byo. Baravuga bati, “Ni malayika we.”16Ariko Peetero akomeza gukomanga. Bakinguuye irembo, baramubona maze baratangaara.17Arabamama ngo bahore, nuuko abasobaanurira uburyo Nyagasani yamukuuye mu gihome. Yongera kubabwira ati, “Ibi, mubimenyeeshe Yaakobo n'abandi biizeera.” Nuuko Peetero aragenda aja ahandi hantu.18Bukeeye, haba impagarara nyinshi mu basirikare, biibaza ibyabaaye kuri Peetero.19Herodi na we amushaatse aramubura, abaza abarinzi uko byabaaye maze ategeka ko biicwa. Birangiye, Herodi ava muri Yudeeya aja i Kayisaariya maze ahamara igihe.20Herodi yari araakariye abantu b'i Tiiro n'i Sidoni. Nuuko biishirahamwe baramusanga, bamaze kubona inkunga ya Bulasito, umutware w'abakora mu nzu y'umwami, basaba umwami kwiyuzuza na bo kuko igihugu caabo caahaahiraga mu gihugu ce.21Ku munsi wateguuwe, Herodi yambara imyambaro y'ubwami, yicara ku ntebe ya caami ahiirengeereye, agaaniirira rubanda.22Abantu bakomeza guteera heejuru bati, “Ntaabwo ari umuntu uvuga, ahuubwo ni ijwi ry'ikigirwamaana!”23Ako kaanya, malayika wa Nyagasani aramukumbanya agwa haasi, maze ariibwa n'inyo arapfa, kuko ataari yahaaye Imaana icuubahiro.24Ariko ijambo ry'Imaana rikomeza gukura no kwamamara.25Nuuko Barinaba na Sawuli bamaze kurangiza umurimo waabo, bava i Yerusaalemu baazana na Yohaana, wiitwaga Mariko.
Bible Society of Uganda