IBYAKOZWE N'INTUMWA13
1Mu itoorero rya Antiyokiya haari abahanuuzi hamwe n'abiigiisha, ari bo Barinaba, Simiyooni wiitwaga Umwirabura, Lusiyasi w'i Kureeni, Manaheni wareranywe na Herodi umutegetsi, hamwe na Sawuli.2Ubwo baaramyaga Nyagasani no kwiyiriza ubusa, Umwuka Weera yarababwiye ati, “Nimunshirire Barinaba na Sawuli ukwabo, maze baje gukora umurimo nabahamagariye.”3Nuuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli maze baraboohereza.4Barinaba na Sawuli batumwe n'Umwuka Weera, bamanukira i Serewukiya, maze bahafatira ubwato bagana mu kirwa c'i Kupuro.5Bageze i Salamina, baamamaza ijambo ry'Imaana mu masinagoogi y'Abayuuda. Baari kumwe na Yohaana, abafasha.6Bamaze kwitooroora ikirwa coose bagera i Paafo, basangayo umupfumu w'Umuyuuda wari umuhanuuzi w'ibinyoma wiitwaga Baari Yesu.7Yari kumwe n'umutware wategekaga ico kirwa, wiitwa Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo mutegetsi ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaaka kumva ijambo ry'Imaana.8Ariko wa mupfumu Elumasi kuko ni ko izina rye risobaanura, arabahakanya agerageza kuyobya wa mutegetsi ngo atiizeera.9Ariko Sawuli ari we Pawulo, yuuzuye Umwuka Weera, atumbiira wa mupfumu,10aramubwira ati, “Wa mwana wa Sataani we, wa mwanzi w'ubutungane bwose we, wowe wuuzuye uburimanganya n'ubugome, uzaageza he kugoreka ukuri kwa Nyagasani?11Noone reero umva, ukuboko kwa Nyagasani kuraguhannye, ugiiye kuba impumyi, umare iminsi utareeba izuuba.”
Ako kaanya igiho c'umwijima kimutwikiira amaaso maze arindagira akabakaba ashaaka abo kumurandata.12Wa mutegetsi aboonye ibibaaye, ariizeera, atangaazwa n'inyigiisho zifashe kuri Nyagasani.13Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Paafo, maze bagera i Periga yo muri Pamfiliya. Yohaana we abasiga aho, asubira i Yerusaalemu.14Ariko Pawulo na bagenzi be bava i Periga bagera Antiyokiya yo muri Pisidiya. Ku munsi w'Isaabato, baja mu isinagoogi bariicara.15Nyuma yo gusomerwa mu gitabo c'amategeko n'abahanuuzi, abayobozi b'isinagoogi babooherereza ubutumwa bati, “Bavandimwe, niiba hari ijambo ryo gukomeza abantu mufite, ngaaho nimuritange.”16Pawulo arahaguruka, abacecekeesha ikiganza maze atangira kuvuga ati,
“Mwa Biisirayeli mwe, n'abandi baramya Imaana, nimunyumve.17Imaana y'aba bantu ba Isirayeli yatooranyije ba sogokuruza ibaha koororokana ubwo baari abasuhuuke mu gihugu ca Igiputi, maze ku bw'imbaraga zaayo, ikabakuurayo.18Yabiitaayeho kumara imyaka mirongo ine ubwo baari mu butaayu.19Imaana imaze gutuma amahanga arindwi yo mu gihugu c'i Kanaani arimbuka, yahaaye Abiisirayeli igihugu caabo nk'umurage20kandi ibyo byose byajaanye imyaka nka magana ane na mirongo itaanu.
Haanyuma Imaana ibaha abacamanza kugeza igihe c'umuhanuuzi Samweri.21Bageze aho basaba umwami wo kubayobora, nuuko Imaana ibaha Sawuli mwene Kishi, wo mu bwoko bwa Benjamiini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.22Imaana imaze kumukuuraho, ishiraho Dawudi nk'umwami waabo. Imutangaho ubuhamya iti, ‘Mboonye Dawudi mwene Yese, kuba inkoramutima yanje, uzaakora ibyo nshaaka byose.’23Mu rubyaro rwe ni mwo umukiza w'Abisirayeli, Yesu, akomooka nk'uko Imaana yari yarabimuseezeranyije.24Mbere yuuko Yesu aza, Yohaana yamamazaga mu Biisirayeli boose umubatizo wo kwihana.25Nuuko Yohaana ari kurangiza umurimo we, aravuga ati, ‘Muteekereza ko ndi nde? Ntaabwo ndi uwo mukeeka. Oya, ahuubwo hari ugiiye kuuza ankurikiye, kandi sinkwiriye no guhambuura udushumi tw'ingato ze.’26Bavandimwe, rubyaro rwa Aburahamu, n'abandi baramya Imaana, ubu butumwa bw'agakiza ni twe bwohererejwe.27Kuko abatuuye i Yerusaalemu n'abayobozi baabo bataamenye Yesu cangwa ngo basobaanukirwe amagambo y'abahanuuzi asomwa buri Saabato, buuzuririza ayo magambo ubwo baamuciira urwo gupfa.28Nuubwo bataaboonye impamvu yo kumuciira urwo gupfa, baasabye Pilaato kumwica.29Bamaze gukora nk'uko ibyanditswe kuri Yesu byose bivuga, abayoboke be bamumanura ku musaraba, bamushira mu mva.30Ariko Imaana imuzuura mu baapfuuye,31amara iminsi myinshi abonekera abaari baaraazanye na we kuva i Galileeya kugera i Yerusaalemu, noone ubu ni bo bahamya baabyo mu bantu.32Noone ubu tubaazaniye Inkuru Nziiza yuuko iseezerano Imaana yagiriye ba sogokuruza33ari twebwe, abaana baabo, ryujuririjwemo, ubwo yazuuye Yesu, nk'uko byanditswe muri Zaaburi ya kabiri ngo,‘Uri Umwana wanje,uyu munsi ndakwibyariye.’34Ibyo kumuzuura mu baapfuuye, no kudasubira kubora, Imaana ibivuga muri aya magambo, iti, ‘Nzaabaha ibyiza naseezeranyije DawudiNzaabaha ibyiza bitagira inengenaseezeranyije Dawudi.’35Ni co gituma yarongeye kuvuga mu yindi Zaaburi ati,‘Ntaabwo uzeemera ko Uweera waawe abora.’36Dawudi we yakoze ibyo Imaana ishaaka mu gihe ce, arapfa, ahambwa aho ba seekuruza baahambwe, maze arabora,37ariko uwo Imaana yazuuye ntaabwo yiigeze kubora.38Nooneho reero bavandimwe, mumenye yuuko ari ku bwa Yesu mwagejejweho ibabarirwa ry'ibyaha,39kandi ni ku bwe buri weese umwemera ababarirwa ibyaha byose ndetse n'ibyo bitaakababariwe n'amategeko ya Moose.40Nimwirinde reero, kugira ngo ibyo abahanuuzi baavuze bitababaho.41‘Nimureebe, mwa banyagasuuzuguro mwe!Nimutangaare maze murimbuke,kuko muri iki gihe caanyu, ngiiye gukora igikorwa,igikorwa co mutaziigera mwemera, nuubwo haagira ukibabwira.’ ”42Pawulo na Barinaba basohotse, abantu babasaba kuzongera kuvuga kuri aya magambo ku Isaabato ikurikiraho.43Inaama yo mu sinagoogi irangiye, Abayuuda benshi hamwe n'abo beemeye idiini y'Abayuuda bakurikira Pawulo na Barinaba. Pawulo na Barinaba bavugana na bo kandi babashiishikariza kuguma mu buntu bw'Imaana.44Ku Isaabato yakurikiyeho, haafi abo mu tawuni boose baari baakoraniye mu isinagoogi kumva ijambo rya Nyagasani.45Ariko Abayuuda baboonye ko abantu ari benshi, bagira ishari ryinshi, maze bavuga amagambo asebya, bahinyura ibyo Pawulo yavugaga.46Nuuko Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati, “Byari bikwiriye ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imaana. Ariko ubwo muryanze mukabona ko mudakwiriye ubugingo buhoraho, ubu tugiiye kubareka dusange abanyamahanga.47Kuko ni ko Nyagasani yadutegetse ati,‘Ngushiriyeho kuba urumuri rw'Abanyamahanga,kugira ngo ujaane agakiza ku mpera y'isi.’ ”48Abanyamahanga babyumviise bariishiima, maze basingiza ijambo rya Nyagasani, na benshi bari baaragenewe ubugingo buhoraho bahinduka abiizeera.49Nuuko ijambo rya Nyagasani rikwira mu gihugu coose.50Ariko Abayuuda boosha abagore b'icuubahiro buubaha Imaana, hamwe n'abagabo b'icuubahiro b'iyo tawuni nkuru, maze babateeza Pawulo na Barinaba ngo babatooteze, kandi babiirukane mu gihugu caabo.51Ariko Pawulo na Barinaba bakunkumura umucuucu wo ku birenge byabo nk'ikimenyeetso co kubavuma, maze baja Ikoniyo.52Abiigiishwa buuzura ibyishiimo n'Umwuka Weera.

Bible Society of Uganda