IBYAKOZWE N'INTUMWA11
1Intumwa n'abiizeera baari i Yudeeya bumviise yuuko abanyamahanga na bo beemeye ijambo ry'Imaana.2Nuuko Peetero ageze i Yerusaalemu, abiizeera baakebwe baja na we impaka,3bavuga bati, “Kuki wagiiye mu badakebwe kandi ukanasangira na bo?”4Peetero atangira kubasobaanurira uko bikurikirana ati,5“Nari mu tawuni y'i Yopa nsenga, ndatwarwa maze ndeerekwa. Mbona ikintu gisa n'umwenda munini gifashwe ku nshonda enye kimanurwa mu ijuru, maze kiranyegeera.6Nshitegereje neeza mbona inyamaaswa z'amaguru ane, inyamaaswa z'inkazi, n'ibikururuka haasi, hamwe n'inyoni zo mu kireere.7Maze numva n'ijwi rimbwira riti, ‘Peetero, haguruka wice, urye.’8Ariko nje ndamusubiza nti, ‘Oya Nyagasani, nta kintu kitariibwa cangwa gihumanye nari naakoza mu kanwa kanje.’9Inshuro ya kabiri iryo jwi rivugira mu ijuru riti, ‘Ico Imaana yahumaanuye, ntukacite igihumanye.’10Ibyo byabaaye gatatu, haanyuma ibyo bintu byose bisubizwa mu ijuru.11Ako kaanya, abagabo batatu bantumweho kuva i Kayisaariya baba bageze ku rugo rwo twari turimo.12Umwuka ambwira kujaana na bo kandi no kutiitandukanya na bo. Aba beene daata na bo uko ari batandatu baramperekeza, maze twinjira mu nzu ya Koloneliyo.13Aduteekerereza uko yaboonye malayika ahagaze mu nzu ye akamubwira ati ‘Ohereza umuntu i Yopa, maze azane Simooni wiitwa Peetero.14Azaaguha ubutumwa buzaagukiza, wowe n'ab'urugo rwawe rwose.’15Igihe ntangiye kuvuga, Umwuka Weera abamanukiraho nk'uko naatwe yatumanukiyeho ubwa mbere.16Nuuko niibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, ubwo yavugaga ati, ‘Yohaana yabatiriishaga amaazi, ariko mwebwe muzaabatiriishwa n'Umwuka Weera.’17Noone se niiba Imaana yarahaaye abanyamahanga impaano nk'iyo twahaawe ubwo twemeraga Umwami Yesu Kristo, nje ndi nde wo kuvuguruza Imaana?”18Bumviise ibyo baratuuza, maze basingiza Imaana bavuga bati, “Nooneho Imaana yahaaye n'Abanyamahanga kwihana kugira ngo na bo bahaabwe ubugingo.”19Nuuko abo baari baarataatanye ku bw'akarengane kaabaayeho biteewe n'ibya Sitefaano baragenda bagera Foyinike, Kupuro n'i Antiyokiya, maze ntibaagira uwo babwiriza ijambo ry'Imaana keretse Abayuuda bonyine.20Ariko bamwe muri bo haarimo abantu b'i Kupuro n'ab'i Kureni. Bageze Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki baamamaza ubutumwa bw'Umwami Yesu.21Ububaasha bw'Uhoraho buba muri bo, maze abantu benshi bariizeera bahindukira Nyagasani.22Iyo nkuru iza kugera ku toorero ry'i Yerusaalemu, maze boohereza Barinaba muri Antiyokiya.23Ubwo Barinaba yagezeyo akabona uko Imaana yagiriye abantu baayo ubuntu araneezeerwa, maze abiihanangiriza boose kuguma mu Mwami Yesu bamaramaje.24Koko reero uwo Barinaba yari umuntu mwiza, wuuzuye Umwuka Weera n'ukwemera. Kandi abantu benshi caane biyongera kuri abo bizeera Nyagasani.25Nuuko Barinaba aja i Taruso gushaaka Sawuli.26Amaze kumubona, amujaana muri Antiyokiya. Baamaze umwaka woose bateerana n'abiitoorero, kandi biigiisha abantu benshi. Muri Antiyokiya ni ho abiigiishwa baatangiriye kwitwa “Abakristo.”27Ico gihe abahanuuzi bava i Yerusaalemu baja muri Antiyokiya.28Umwe muri bo wiitwaga Agabo arahagarara ayobowe n'Umwuka Weera, ahanuura yuuko hagiiye guteera inzara nyinshi ku isi yoose. Iyo nzara yaaje kubaho ku ngoma ya Kilawudiyo.29Abiigiishwa biiyemeza kureeba ngo buri umwe yoohereje imfashanyo ku bavandimwe baabo batuuye i Yudeeya, bakurikije ubutunzi bwa buri weese.30Ibi baarabikoze, babyoherereza bakuru b'itoorero babinyujije muri Barinaba na Sawuli.
Bible Society of Uganda