IBYAKOZWE N'INTUMWA10
1I Kayisaariya haari umugabo wiitwaga Koruneliyo, akaba yari umutware w'abasirikare ijana wiitwaga Italiyana.2Yari umugabo wuubaha kandi utinya Imaana, hamwe n'ab'urugo rwe boose. Yafashaga abantu kandi agahora asenga Imaana.3Umunsi umwe nko ku gihe c'isaaha icenda z'amanywa aza kubonekerwa. Abona malayika w'Imaana yinjira iwe, aramubwira ati, “Koruneliyo!”4Atumbiira uwo malayika n'ubwoba bwinshi maze aravuga ati, “Ni iki, Nyagasani?”
Malayika aramusubiza ati, “Amasengeesho yaawe n'ubuntu ugira byageze ku Maana noone yakwibutse.5Noone reero ohereza abantu i Yopa utume kuri Simooni wiitwa Peetero.6Acumbitse kwa Simooni w'umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw'inyanja.”7Malayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be b'inkoramutima babiri hamwe n'umusirikare wuubaha Imaana wo mu baamukoreraga,8nuuko amaze kubabwira ibyo yeretswe byose, aboohereza i Yopa.9Bakigenda bari haafi kugera muri iyo tawuni nk'igihe c'isaaha itandatu, Peetero aja heejuru y'inzu gusenga.10Arasonza yumva ashaaka kurya, mu gihe bakimuteguurira ibyokurya, aratwarwa.11Abona ijuru rikinguutse, maze ikintu gisa nk'umwenda munini kiramanuka, gifashwe ku nshonda zaaco enye, cuururuka kigana ku isi.12Muri uwo mwenda haarimo inyamaaswa z'amooko yoose, izigendeesha amaguru ane, ibikururuka haasi n'inyoni zo mu kireere.13Nuuko yumva ijwi rivuga riti, “Peetero, haguruka wice maze urye.”14Ariko Peetero arasubiza ati, “Oya Nyagasani, kuko ntaabwo nari naaryaho ikizira cangwa igihumaanya.”15Iryo jwi rirongera rimubwira ubwa kabiri riti, “Ico Imaana yeemeye ko kiriibwa, ntukaciite ikizira.”16Ibyo biba gatatu, maze ca kintu gisubizwa mu ijuru.17Peetero aciibaza ico ibyo yeeretswe bimenyeesha, ako kaanya ba bagabo booherejwe na Koluneriyo babe barahageze. Baayobozaga kwa Simooni kandi bahagaze ku irembo.18Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simooni, wiitwa Peetero, acumbitse muri urwo rugo.19Peetero agiteekereza ku byo yabonekewe, Umwuka aramubwira ati, “Dore abantu batatu baragushaaka.20Noone haguruka umanuke, ujaane na bo udashidiikanya, kuko ari nje ubatumye.”21Peetero aramanuka asanga abo bagabo maze arababaza ati, “Ni nje mushaaka, muzanywe n'iki?”22Baramusubiza bati, “Koruneliyo, umutware w'abasirikare ijana, kandi umukiraanutsi wuubaha Imaana, ndetse akavugwa neeza mu Bayuuda boose, yabonekewe na malayika weera ngo agutumeho uze iwe mu rugo maze yumve ibyo umubwira.”23Peetero abinjiza mu nzu arabacumbikira.
Bukeeye, Peetero arahaguruka ajaana na bo, kandi bamwe mu biigiishwa, b'i Yopa baramuherekeza.24Umunsi wakurikiyeho, bagera i Kayisaariya. Koruneliyo yari abategereje kandi yakoranyije beene waabo hamwe n'inshuti ze magara.25Peetero ahageze, Koruneliyo aramusanganira, yiikubita imbere ye, aramuramya.26Ariko Peetero aramuhagurutsa, aramubwira ati, “Haguruka, nanje ndi umuntu nkaawe.”27Akivugana na Koruneliyo, arinjira asanga abantu benshi bahateeraniye,28arababwira ati, “Mwe ubwanyu muuzi neeza yuuko amategeko ateemera ko Umuyuuda yiifatanya cangwa ngo azindukire umunyamahanga, ariko nje Imaana yanyeretse ko ntaamuntu nkwiriye kwita ikizira cangwa igihumaanya.29Ni co caatumye muntumaho, nkaaza ntashidiikanya. Noone ndashaaka kubaza, mwantumiyeho iki?”30Koruneliyo aramusubiza ati, “Iminsi enye ishize nk'aya masaaha, isaaha cenda z'amanywa, nari ndi mu nzu yanje nsenga nuuko mu kamwanya imbere yanje habe hagaragaye umuntu wambaye imyenda irabagirana.31Aravuga ati, ‘Koruneliyo, amasengeesho yaawe yakiiriwe kandi n'ubuntu bwawe bwibutswe imbere y'Imaana.32Noone reero, ohereza abantu i Yopa maze utumeho Simooni, wiitwa Peetero, acumbitse kwa Simooni umuhazi, iruhande rw'inyanja.’33Mpeerako ngutumaho, kandi naawe ugize neeza kuba uje. Ubu twese duteeraniye hano imbere y'Imaana, kugira ngo twumve ibyo Nyagasani yagutegetse kuvuga.”34Nuuko Peetero atangira kubabwira ati, “Ni ukuri menye yuuko Imaana itarobaanura,35ahuubwo mu mahanga yoose yeemera umuntu weese uyuubaha agakora ibiyitungaaniye.36Yoohereje ubutumwa ku bantu ba Isirayeli, kwamamaza Inkuru Nziiza y'amahoro baazaniwe na Yesu Kristo, ari we Mwami w'abantu boose.37Ubwo butumwa bwamamaye muri Yudeeya, buheereye i Galileeya nyuma y'umubatizo Yohaana yabwirizaga.38Imaana yasutse Umwuka Weera n'imbaraga kuri Yesu w'i Nazaareeti, akagenda akora ibyiza, agakiza boose baakandamijwe na Sataani kuko Imaana yari kumwe na we.39Turi abahamya b'ibyo yakoze byose muri Yudeeya no muri Yerusaalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti.40Ariko Imaana imuzuura ku munsi wa gatatu kandi imwemerera kwigaragaza,41atari ku bantu boose, ahuubwo kuri twe baatooranyijwe n'Imaana kuba abahamya, kandi twasangiye na we ibyokurya n'ibyokunywa amaze kuzuuka mu baapfuuye.42Yadutegetse kwamamaza mu bantu no guhamya yuuko ari we Imaana yatooranyije kuba umucaamanza w'abazima n'abaapfuuye.43Abahanuuzi boose bahamya ko umwizeera weese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”

Abanyamahanga Bahaabwa Umwuka Weera
44Peetero akivuga, Umwuka Weera amanukira kuri abo boose baari barikumva.45Abiizeera bo mu baakebwe baari bajanye na Peetero batangaazwa n'uko Umwuka Weera yamanukiye no ku banyamahanga,46kuko baabumviise bavuga mu ndimi bahimbaaza Imaana. Maze Peetero aravuga ati,47“Hari ubaasha kwima aba bantu amaazi yo kubabatiza kandi baahaawe Umwuka Weera nkaatwe?”48Nuuko abategeka kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Maze abanyamahanga basaba Peetero kugumana na bo kumara iminsi mike.Bible Society of Uganda