IBYAKOZWE N'INTUMWA9
1Sawuli we, akomeza gukangiisha n'imbaraga kwica abiizeera ba Nyagasani. Nuuko asanga Umuheerezabitambo mukuru2maze amusaba inzandiko zo kumwanzura ku bakuru b'amasinagoogi b'i Damasiko, kugira ngo niharamuka hari umuntu aboonye ukurikira inzira ya Nyagasani, yaaba umugabo cangwa umugore, amubohe amuuzane i Yerusaalemu.3Akigenda ari haafi kugera i Damasiko, mu kamwanya, umuco uvuuye mu ijuru uramugota.4Agwa haasi maze yumva ijwi rivuga riti, “Sawuli, Sawuli, kuki untooteza?”5Sawuli aramubaza ati, “Uri nde, Nyagasani?” Iryo jwi riramusubiza riti, “Ndi Yesu, uwo utooteza.6Ariko haguruka uje mu tawuni nkuru, urabwirwa ico ukwiriye gukora.”7Abagabo baari bafatanyije na we urugendo bahagarara badakoma, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu.8Sawuli arahaguruka, ariko n'ubwo yarambuuraga amaaso, nta co yashoboraga kureeba, nuuko baramurandata bamugeza i Damasiko.9Yamaze iminsi itatu atareeba, atarya kandi atanywa.10I Damasiko haari umwigiisha wiitwaga Ananiya. Umwami Yesu amubonekera mu nzozi aramuhamagara ati, “Ananiya.” Na we arasubiza ati, “Karame, Mwami.”11Umwami Yesu aramubwira ati, “Haguruka uje mu muhare wiitwa ‘Ugororotse’, maze ushaakire mu nzu ya Yuda umuntu wiitwa Sawuli w'i Tarisiya. Ubu ari gusenga,12kandi amaze kubonekerwa areeba umuntu wiitwa Ananiya yinjira iwe, akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureeba.”13Ariko Ananiya aramusubiza ati, “Mwami, numvise benshi bavuga iby'uwo muntu, nuuko yagiriye naabi abantu baawe bari i Yerusaalemu.14Kandi n'ino yaje afite ububaasha yahaawe n'abatware b'abaheerezabitambo, kugira ngo abohe abo boose basenga mu izina ryawe.”15Ariko Umwami Yesu abwira Ananiya ati, “Genda, kuko namutooranyije kwamamaza izina ryanje mu banyamahanga n'abaami no mu Biisirayeli.16Nje ubwanje nzamwereka uko azaababazwa, ahoorwa izina ryanje.”17Ananiya aragenda maze yinjira muri ya nzu. Arambuura ibiganza bye kuri Sawuli nuuko aravuga ati, “Muvandimwe Sawuli, Umwami Yesu, wakubonekeye mu nzira uri kuuza ino, arantumye kugira ngo uhumuuke kandi wuuzure Umwuka Weera.”18Ako kaanya ibintu bisa nk'ibishishwa by'isamaaki bimuva mu maaso, aheera ko arareeba, arahaguruka maze arabatizwa.19Amaze kurya, yongera kugira imbaraga. Sawuli Avuga Ubutumwa i Damasiko
Sawuli amarana n'abiizeera iminsi myinshi i Damasiko,20maze atangiriraho kwamamaza Yesu mu masinagoogi, avuga ati, “Ni Umwana w'Imaana.”21Abamwumvaga boose baaratangaaraga maze bakabazanya bati, “Uyu si we watootezaga abantu baahimbaazaga izina rya Yesu i Yerusaalemu? Kandi ntiyaaje ino kugira ngo ababohe maze abajaanire abatware b'abaheerezabitambo?”22Sawuli arushaho kugira imbaraga mu kuvuga ubutumwa kandi agatsinda impaka yajaga n'Abayuuda baari batuuye i Damasiko yeerekana ubuhamya ko Yesu ari Kristo.23Hashize igihe, Abayuuda baja imigambi yo kwica Sawuli,24ariko Sawuli aza kumenya ubugambanyi bwabo. Baarindaga amarembo y'itawuni amanywa na n'ijoro kugira ngo bamwice,25ariko abayoboke be bamujaana n'ijoro bamunyuza mu gipfumure c'uruzitiro rw'amabuye, bamwururukiriza mu giteebo. Pawulo bamushira mu giteebo bamurenza mu dirisa.26Ageze i Yerusaalemu, agerageza kwifatanya n'abiigiishwa, ariko boose baramutinya. Ntaabwo beemeye neeza ko na we yabaaye umwigiishwa.27Nuuko Barinaba ajaana Sawuli, amugeza ku ntumwa, maze azisobaanurira uko yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n'uko Sawuli yiigiishije mu izina rya Kristo i Damasiko ashize amanga.28Nuuko Sawuli abaana na bo i Yerusaalemu agendagenda hoose, kandi yiigiisha mu izina ry'Umwami Yesu ashize amanga.29Yabwirizaga kandi akaja impaka n'Abayuuda baavugaga urugiriki, ariko bo baja imigambi yo kumwica.30Abeemera babimenye, bamujaana i Kayisaariya maze bamwohereza i Tarisiya.31Nuuko itoorero muri Yudeeya yoose, muri Galileeya, no muri Samariya rigira amahoro kandi rirakomera. Rigumya kuubaha Nyagasani rifashijwe n'Umwuka Weera, maze riragwira.32Ubwo Peetero yagendagendaga mu biizeera boose, aza no kugera ku bantu b'Imaana batuuye i Lida.33Ahasanga umugabo wiitwaga Ayineya, akaba yari amaze imyaka umunaane atava aho ari kuko yari afite ubumuga.34Peetero aramubwira ati, “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka uzinge uburiri bwawe!” Ako kaanya arahaguruka.35Abatuurage benshi b'i Lida na Sharoni baramubona maze bayoboka Imaana.36I Yopa haari umwigiishwakazi wiitwaga Tabita, mu rugiriki ni Dorokaasi. Yahoraga agira neeza kandi afasha abatiishoboye.37Muri iyo minsi aza kurwara maze arapfa. Bamaze kuuhagira umurambo we, bawurambika mu gisenge co heejuru.38Kuko Lida na Yopa byari byegeeranye, kandi bamaze kumenya ko Peetero ariyo, bamutumaho abagabo babiri baramusaba bati, “Nyaabuna, ngwino iwaacu kandi ntutinde.”39Peetero arahaguruka, maze ajaana na bo. Ahageze, bamujaana mu gisenge co heejuru. Abapfaakazi boose baari bahagaze iruhande rwa Peetero barira, bamwereka ibiteeteeyi n'indi myenda Tabita yari yarabakoreye akiri kumwe na bo.40Peetero aboohereza hanze boose, maze arapfukama arasenga. Niko guhindukira umurambo maze aravuga ati, “Tabita, haguruka.” Tabita arambuura amaaso, nuuko aboonye Peetero, areeguuka maze ariicara.41Peetero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Niiko guhamagara abiizeera, barimo n'abapfaakazi, abeereka Tabita ari muzima.42Ibi bimenyekana muri Yopa hoose, nuuko abantu benshi biizeera Nyagasani.43Peetero amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simooni, umuhazi w'impu.

Bible Society of Uganda