1 ABATEESALONIKE5

Kwiteguurira kugaruka k'Umwami

1Bavandimwe, ibyerekeye ibihe n'iminsi ntimukeneye ko mbibandikira.2Kuko mwe ubwanyu muzi neeza ko umunsi w'Umwami uzaaza nk'uko umujuura aza nijoro.3Ubwo abantu bazaaba bavuga bati, “Dufite amahoro n'umuteekaano,” niho kurimbuka kuzaabaazaho nk'uko ibise bitungura umugore wenda kubyara, kandi ntibazaabona ubuhungiro.4Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk'umujuura.5Kuko mwese muri abaana b'umuco n'abaana b'amanywa, ntituri ab'ijoro cangwa ab'umwijima.6Noone reero reka twegusinzira nk'abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima.7Kuko abasinziira basinziira nijoro, n'abasinda basinda nijoro.8Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab'amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n'urukundo nk'icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk'ingufiiri y'icuma.9Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n'uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m'Umwami waacu Yesu Kristo,10wadupfiiriye kugira ngo ni tuba tukiriho cangwa dusinziiriye tuzaabaane na we.11Nuuko reero, muhuumurizanye kandi muteerane inkunga nk'uko musanzwe mubikora.

Guhuguurwa, Indamutso, n'Isengeesho ry'Umugisha

12Turabinginga bavandimwe kugira ngo muje mushiima imirimo y'abo babashinzwe kandi babayobora mu buzima bwa gikristo,13mubuubahe mu rukundo ku bw'umurimo babakorera. Kandi namwe ubwanyu muje mubaana mu mahoro.
14Kandi turabahuguura bavandimwe, muje mucaaha inkorabusa, mukomeze abaciika intege, mufashe abatiishoboye, mwihangaanire boose.15Ntihakagire uwiituura undi inaabi yamugiriye, ahuubwo muharanire kugirirana ineeza, ndetse muyigirire boose.
16Muje mwishiima iteeka,17musenge ubudasiiba.18Mu bibaho byose mushiime Imaana, kuko ari byo Imaana ibashaakaho muri Kristo Yesu.
19Ntimugahagarike Umwuka Weera20kandi ntimugahinyure amagambo y'ubuhanuuzi,21ahuubwo mugenzuure byose, mugundiire ibyiza,22mwange ikibi coose.
23Turasaba Imaana ubwayo itanga amahoro ngo ibeeze mu buryo bwose, irinde umwuka waanyu, n'ubugingo n'umubiri, kugira ngo bitazaabaho umugayo kugeza ku kugaruka k'Umwami waacu Yesu Kristo.24Imaana yabahamagaye ntiihemuka, ibyo yavuze izaabikora.
25Bavandimwe, mudusabire.
26Muramukanye n'abavandimwe boose muguhooberana kutaryaya.
27Ndabihanangiririza nkomeje, ku bw'ububaasha nahaawe na Yesu Kristo muzaasomere uru rwandiko abavandimwe boose.
28Ubuntu bw'Umwami Yesu bubaane namwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682