1 ABATEESALONIKE4
Ubuzima Buneezeeza Imaana
1Nuuko bavandimwe, ibisigaye turabinginga tubahuguura mu izina ry'Umwami waacu Yesu kugira ngo nk'uko twabiigiishije mwifate mu buryo bushiimiisha Imaana, nk'uko musanzwe mubikora, ariko ubu reero mukwiriye kurushaho.2Muuzi neeza ibyo twabiigiishije ku bw'ububaasha twahaawe n'Umwami Yesu.3Ico Imaana ibashaakaho ni ukwezwa kwanyu, mukiirinda ubusambanyi,4buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe,5mudatwarwa n'irari nk'uko abantu bataazi Imaana babigenza.6Kandi ntihakagire umuntu weese ugirira naabi umukristo mugenzi we cangwa ngo amurimanganye. Ibi twabibabwiye mbere kandi tubaamagirira twihanikiiriye, ko Nyagasani azaahana abakora ibyo.7Kuko Imaana itaaduhamagariye ubukozi bw'ibibi, ahuubwo yaduhamagariye ubutungaane.8Ni co gituma umuntu weese usuzugura ibyo twiigiisha, ataba asuzuguye ububaasha bw'umuntu, ahuubwo aba asuuzuguye Imaana ibaha Umwuka waayo Weera.9Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, ntimugomba kubyandikirwa, kuko mwe ubwanyu Imaana ni yo yabiigiishije gukundana.10Kandi ni koko mukunda abiizeera boose bari muri Makedooniya, turabahuuguura kugira ngo mukomeze gukora mutyo ndetse murusheho.11Mugire umwete wo kuja mutuuza, mukore ibibareeba, kandi mukoreeshe amaboko yaanyu, nk'uko twababwiye.12Bityo reero muziiheesha agaciiro mu batiizeera, kandi mudafite ico mukennye.Kugaruka kwa Kristo
13Bavandimwe, dushaaka ko mumenya ibyerekeye abaasinziiriye kugira ngo mutababara nk'abandi badafite ibyiringiro.14Ubwo twemera ko Yesu yapfuuye kandi yazuutse, abe ari ko twemera ko Imaana izaazana abaapfuuye beemera Yesu.15Ico tubabwira ubu n'ijambo rya Nyagasani yuuko twebwe abiizeera bakiriho, baasigaye kugeza ubwo Umwami azaazira, tutazabanziriza na hato abaasinziriye.16Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n'ijwi riranguruye hamwe n'ijwi rya malayika mukuru, niry'impanda y'Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka.17Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose.18Nuuko reero muje muhumurizanya muri ayo magambo.Bible Society of Uganda