2ABATEESALONIKE1
1Njeewe Pawulo, na Silaasi na Timoteeyo, turabandikiye mwebwe ab'itoorero ry'i Teesalonike biizeera Imaana Daata n'Umwami Yesu Kristo.2Turabiifuuriza ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwami Yesu Kristo.
Gushiima
3Bavandimwe, birakwiriye ko dushiima Imaana ibihe byose ku bwanyu, ku bwo kwizeera kwanyu kwiyongeera, n'urukundo mufitanye rukarushaho kugwira.4Ni yo mpamvu twe ubwacu tubiiraatana mwe abiizeera bari mu matoorero y'Imaana kubeera ubudacoogora no kwizeera kwanyu n'ubwo mutootezwa mugahuura no kubabazwa k'uburyo bwose ariko mukabyihangaanira.Urubanza Ruzaaba Igihe Kristo azaaza
5Ibi byose byerekana ko Imaana iciira abantu urubanza rutabeera, kandi gutootezwa kwanyu kwagenewe kwerekana ko mukwiriye Ubwami bw'Imaana kandi ari na bwo mubabarizwa.6Ni koko birakwiriye yuuko Imaana yituura amakuba ababababaza,7kandi mwebwe abababazwa, Imaana izaabaha kuruhuukana naatwe ubwo Umwami Yesu azaagaragazwa ava mu ijuru azanye n'abaamalayika be bakomeye8n'umuriro ugurumana, ahane abanze kwemera Imaana kandi ntibumvire Ubutumwa Bwiza bw'Umwami waacu Yesu.9Abo bazaahaabwa igihano co kurimbuka iteeka ryose. Baziirukanwa imbere y'Imaana no mu bwiza bw'imbaraga ze,10igihe Yesu azaaza guhaabwa ikuzo n'abantu be kuri uwo munsi, kandi ashiimagizwe mu bazaaba baaramwemeye boose. Namwe muzaaba muri abo kuko mwemeye ubuhamya bwacu.11Ni co gituma tubasengera iteeka kugira ngo Imaana yaacu ibahe kuba mu buzima bukwiriye guhamagarwa kwayo, kandi ku bw'ububaasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje gukora, n'imirimo yaanyu yoose iva mu kwizeera,12kugira ngo muhimbaaze izina ry'Umwami Yesu, kandi namwe muhimbaazwe nawe, mubikeesha ubuntu bw'Imaana yaacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo.Bible Society of Uganda