1 ABATEESALONIKE3

1Haanyuma, tuboonye ko tutaashobora kubyihangaanira, duhitamo gusigara twenyine muri Atenaayi.2Nuuko dutuma Timoteeyo umuvandimwe kandi umukozi w'Imaana mugenzi waacu mu kwamamaza ubutumwa bwa Kristo. Twamuboherereje ngo abe ari we ubakomeza no kubateera umwete wo gushikama mu kwizeera kwanyu,3kugira ngo hatagira usubira inyuma akava mu kwizeera abiteewe n'aya makuba turimo. Ni ukuri mwe ubwanyu muuzi neeza ko twagenewe kuzaayacamo4Ubwo twari tukiri kumwe namwe, twababwiye mbere y'igihe yuuko tugiiye gutootezwa kandi nk'uko mubiizi neeza ni ko byabaaye.5Ni co gitumye aho naniriwe kwihangaana mboherereje Timoteeyo kugira ngo azaamenyeeshe uko muhagaze mu kwizeera. Nateekereje ko umushukanyi yaaba yarabashutse, ibyo twakoze bikaba imfaabusa.
6Noone ubu Timoteeyo atugezeho avuuye iwaanyu, kandi atuuzaniye inkuru nziiza y'ibyo kwizeera n'urukundo rwanyu. Yatubwiye yuuko muhora mutwibuka, mukanadukumbura mushaaka kutureeba nk'uko naatwe tubyifuuza.7Ku bw'iyo mpamvu bavandimwe, kwizeera kwanyu kwaraduhumurije mu mibabaro no mugutootezwa kwacu.8Ubu turumva turi bazima nimukomeza gushikama muri Nyagasani.9Mbese Imaana twayishiima dute ku bwanyu ku bw'umuneezeero muduteera imbere yaayo?10Dusenga ijoro n'amanywa kugira ngo Imaana iduhe kwongera kubonana namwe maze tubongerere kubikibuze mu kwizeera kwanyu.
11Turasaba ngo Imaana Daata ubwayo n'Umwami Yesu baduteguurire inzira yo kugera iwaanyu.12Namwe Nyagasani abongerere kandi abaseesekazeho urukundo mufitanye, n'urwo mufitiye abantu boose nk'uko naatwe tubakunda.13Nyagasani akomeze imitima yaanyu mu butungaane kandi mwekugira umugayo imbere y'Imaana Daata, kugeza igihe Umwami waacu Yesu azaazana n'abeera be boose.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682