MATAYO12

Ikibazo Ceerekeye Umunsi w'Isaabato

1Muri ico gihe, Yesu anyura mu mirima y'ingano ku Isaabato, abiigiishwa be baari bashonje, maze batangira guca amahundo bararya.2Abafarisaayo babiboonye, baramubwira bati, “Dore, abiigiishwa baawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku Isaabato.”
3Na we arabasubiza ati, “Mbese ntaabwo mwasomye uko Dawudi n'abo baari kumwe baabigenjeje ubwo baari bashonje?4Yinjiye mu Nzu y'Imaana arya imigaati yari igenewe ituuro ry'Imaana, kandi we n'abo baari kumwe ntaabwo bari beemerewe kuyirya, kuko yari igenewe abaheerezabitambo bonyine.5Cangwa se ntimwasomye mu mategeko ko ku Isaabato abaheerezabitambo mu Nzu y'Imaana biica itegeko rigenga Isaabato kandi ntibibabeere icaaha?6Ndababwira yuuko hano hari igisumba Inzu y'Imaana.7Ariko iyo muba muuzi ico aya magambo amenyeesha, ‘Ico nshaaka ni imbabazi atari ibitambo,’ ntimuba mwaciiriye urubanza abatagira icaaha,8kuko Umwana w'Umuntu ari we ufite ububaasha bugenga Isaabato.”

Yesu Akiza Umugabo Unyuunyuutse Ikiganza

9Ava muri uwo mwanya aja mu isinagoogi yaabo,10ahasanga umugabo ufite ikiganza kinyunyutse, maze baramubaza bati, “Mbese amategeko yeemera gukiza umuntu ku Isaabato?” Ibi baabimubajije kugira ngo babone uko bamurega.
11Na we arabasubiza ati, “Mbese umwe muri mwe yaaba afite intaama imwe yoonyine, ikagwa mu coobo ku munsi w'Isaabato, ntaayikuuremo?12Nyamara umuntu arusha intaama agaciiro! Nuuko reero, byemewe n'amategeko gukora neeza ku munsi w'Isaabato.”13Haanyuma abwira wa mugabo ati, “Rambuura ikiganza caawe.” Arakirambuura, maze kirakira, kiba kizima nk'ikindi.14Ariko Abafarisaayo barasohoka nuuko baja inaama yo kumwica.

Umugaragu Watooranyijwe n'Imaana

15Yesu amenye imigambi y'Abafarisaayo, arahava. Abantu benshi baramukurikira, maze abaari barwaye boose arabakiza,16kandi abategeka kutamwamamaza.17Ibi yabikoze kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuuzi Yesaaya byuzuzwe ngo,18“Uyu ni umugaragu wanje, niitooranyirije,nkunda caane, umutima wanje ukamwishiimira.Nzaamushiraho Umwuka wanje,maze na we azaamamaze ubutabeera ku banyamahanga.19Ntaazaatongana, kandi ntaazaasakuza,cangwa ngo hagire uwumva ijwi rye mu mihanda.20Azaagirira impuhwe abafite intege nke,kandi agirire imbabazi imburabure.Azaakomeza kugeza igihe ubutabeera buzaatsinda. 21Bityo reero abanyamahanga baziiringira izina rye.”

Yesu na Bbelizebuulu

22Nuuko bamuuzanira umuntu uhumye kandi ari n'umuragi kuko yari ateewe na dayimooni, maze Yesu aramukiza. Uwo muntu aravuga kandi arareeba.23Abantu nyamwinshi baari aho, boose baratangaara maze bariibaza bati, “Uyu ntiyaaba ari we mwene Dawudi?”
24Ariko Abafarisaayo babyumviise, baravuga bati, “Ntaawundi umuha imbaraga zo kwirukana abadayimooni, keretse Bbelizebuulu, umutware w'abadayimooni.”25Kuko Yesu yari azi ico baateekereza, ni ko kubabwira ati, “Ubwami bwose bwigabyemo ibice burarimbuka, kandi ntaatawuni cangwa umuryango wisubiranamo ngo urambe .26Niiba Sataani yiirukana Sataani, ubwo aba yiirwanya, noone se ubwami bwe bwakomera bute?27Kandi niiba nkoreesha Bbelizebuulu kwirukana abadayimooni, noone se abayoboke baanyu ni nde ubaha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni? Ni co gituma reero bazaabaciira urubanza.28Ariko niiba ari Umwuka w'Imaana nkoreesha kwirukana abadayimooni, reero Ubwami bw'Imaana bwabagezemo.
29Cangwa se, umuntu yashobora ate kumena inzu y'umunyambaraga maze agasahura ibye, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yashobora gusahura ibyo mu rugo rwe.
30Umuntu weese utari nanje aba andwanya, kandi uwo tudateeranyiriza hamwe arataataanya.31Ni co gituma mbabwira ko abantu bazaababarirwa icaaha coose ndetse no gutuka Imaana, ariko gutuka Umwuka Weera ntaabwo bizaababarirwa.32Umuntu weese uzaavuga naabi Umwana w'Umuntu azaababarirwa, ariko uzaavuga naabi Umwuka Weera ntaabwo azaababarirwa, haaba mu gihe turimo cangwa ikizaaza.

Igiti n'Imbuto Zaaco

33Niiba mufite igiti ciiza, kizeera imbuto nziiza, niiba mufite igiti kibi, kizeera imbuto mbi, kuko igiti kirangwa n'imbuto zaaco.34Mwa rubyaro rw'inciira mwe! Mwashobora mute kuvuga amagambo meeza, kandi muri babi? Kuko akuuzuye umutima ni ko gaseesekara ku rurimi.35Umuntu mwiza avaana ibyiza mu mutima we, naho umuntu mubi akavaana ibibi byuzuye mu mutima we.
36Ndababwira yuuko, ku munsi Imaana izaaca imanza muzaabazwa buri jambo ryose ry'impfaabusa mwavuze,37kuko amagambo yaawe ari yo azaatuma utsinda, cangwa utsindwa n'urubanza.”

Abantu Basaba Yesu Gukora Igitangaaza

38Nuuko bamwe mu banditsi n'Abafarisaayo baramubwira bati, “Mwigiisha, turiifuuza kureeba igitangaaza kiguturukaho.”39Ariko we arabasubiza ati, “Ab'igihe c'inkozi z'ibibi hamwe n'ubuhemu barasaba igitangaaza, ariko ntaagitangaaza kindi bazaahaabwa, keretse ic'umuhanuuzi Yona.40Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'isamaaki nini, ni ko n'Umwana w'Umuntu azaamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu.41Ku munsi w'urubanza abantu b'i Ninevi bazaahagurukira ab'iki gihe maze babashinje, kuko biihannye ku bw'inyigiisho ya Yona, kandi dore uruta Yona ari hano!42Umwamikazi w'amajeepfo azaahagurukira ab'iki gihe kuri uwo munsi w'urubanza maze abatsinde, kuko yaturutse ku mpera y'isi aje kumva ubuhanga bwa Solomooni, kandi hano hari uruta Solomooni!

Kugaruka k'Umwuka Mubi

43Iyo umwuka mubi uvuuye mu muntu, uzereera mu butaayu ushaakiisha uburuhuukiro, maze ukabubura.44Nuuko ukavuga uti, ‘Reka nsubire mu nzu yanje navuuyemo.’ Iyo ugarutse ugasanga irimo ubusa, ikondoowe, kandi iteguuwe,45uragenda ukaazana indi myuka mibi irindwi iyirusha ubukana, maze ikinjira ikahatuura kandi imibeereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaabeera inkozi z'ibibi z'iki gihe.”

Nyina wa Yesu n'Abavandimwe be

46Igihe Yesu yari akivugana n'abantu benshi, nyina n'abavandimwe be baari bahagaze hanze, bashaaka kuvugana na we.47 Umuntu aramubwira ati, “Dore, nyoko n'abavandimwe baawe bahagaze hanze, barashaaka kuvugana naawe.”
48Yesu asubiza uwari amaze kumubwira ati, “Maama ni nde, kandi abavandimwe banje ni bande?”49Nuuko atunga urutoki ku biigiishwa be, maze aravuga ati, “Dore maama n'abavandimwe banje!50Kuko umuntu weese ukora ibyo Daata wo mu ijuru ashaaka ni we mwene daata, ni we mushiki wanje kandi ni we maama.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682