MATAYO13

Umugani W'umubibyi

1Uwo munsi Yesu ava mu nzu maze yicara ku nkengeero y'inyanja.2Abantu benshi baramwitooroora bimuteera kuja mu bwato maze yiicaramo, naho abo bantu bahagarara ku nkengeero.3Ababwira ibintu byinshi akoreesheje imigani ati,
“Nimwumve! Umubibyi yagiiye kubiba.
4Ubwo yabibaga, imbuto zimwe zigwa mu nzira, maze inyoni ziraaza zirazirya.5Izindi mbuto zigwa ku kaara, maze zimera vuba, kuko ubutaka bwari buke.6Ariko izuuba rivuuye ziraraba, kuko imizi itaari igeze kure, ziruuma.7Izindi mbuto zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukiriranya ntizaakura.8Izindi mbuto zigwa mu butaka bwiza maze zeera imbuto, zimwe ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu.
9Ufite amatwi yumva niyumve!”

Igituma Yesu Avugira mu Migani

10Abiigiishwa be baramwegeera maze baramubaza bati, “Ni iki gituma ubiigiishiriza mu migani?”
11Arabasubiza ati, “Mwebwe mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'ijuru, ariko bo ntibaabihaawe.12Kuko abafite, bazongeererwa kandi bahaabwe byinshi, ariko abadafite, bazaakwa n'ico bafite.13Igituma mbiigishiriza mu migani ni uko ‘Bareeba ntibabone, baatega amatwi ntibumve kandi ntibasobaanukirwe.’14Muri bo, hazuuzurizwa ubuhanuuzi bwa Yesaaya buvuga ngo,‘Koko muzumva, ariko ntimuzaasobaanukirwa,kandi muzaareeba, ariko ntimuzaabona.15Kuko imitima yaabo yiinangiye,kandi amatwi yaabo akaba atumva neeza,ndetse biipfutse amaaso, kugira ngo batareeba,atari ibyo, amaaso yaabo yakareebye,n'amatwi yaabo yakumviise,kandi imitima yaabo igasobaanukirwa,maze bakampindukira,nkabakiza.’
16Ariko mwebwe murahiirwa, kuko amaaso yaanyu arabona, kandi n'amatwi yaanyu arumva.17Ndababwira ukuri yuuko abahanuuzi benshi n'abantu bintungaane biifuuzaga kureeba ibyo mureeba, ariko ntibabibone, ndetse no kumva ibyo mwumva, ariko ntibabyumve.

Yesu Asobaanura Umugani w'Umubibyi

18Nuuko nimwumve ico umugani w'umubibyi umenyeesha.19Iyo umuntu yumviise ijambo ry'Imaana ariko ntaarisobaanukirwe, Umubi araaza agasahura ikibibwe mu mutima we, uwo ameze nk'imbuto zaabibwe ku nzira.20Naho izaabibwe ku kaara, ni uwumva ijambo ako kaanya akaryakiirana umuneezeero,21ariko ntirimwuzure ngo rishinge imizi, yiihangaana umwanya muto. Iyo haaje amakuba cangwa gutootezwa biteewe n'iryo jambo, uwo muntu ashooka avuuye mu kwizeera.22Naho izaaguuye mu mahwa, zisobaanura umuntu wumva neeza ijambo, ariko akiita ku by'isi maze irari ry'ubutunzi rikaniga rya jambo, maze ntiryere imbuto.23Naho izaabibwe mu butaka bwiza, abo ni abumva ijambo bakarisobaanukirwa, bakeera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

Umugani w'Urumamfu mu Ngano

24Yesu aciira abantu undi mugani ati, “Ubwami bw'ijuru bwagereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziiza mu murima we.25Ariko abantu basinziiriye, umwanzi araaza abiba urumamfu mu ngano, maze ariigendera.26Ingano zimaze kumera no kugaragaza imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara.27Abagaragu be baraaza baramubaza bati, ‘Daatabuja, ntiwari warabibye imbuto nziiza mu murima waawe? Noone se, urumamfu rwaje rute?’28Arabasubiza ati, ‘Umwanzi ni we wabikoze.’ Abagaragu barongera bati, ‘Noone urashaaka ko tuja kururandura?’29Ariko we arabasubiza ati, ‘Oya, muri uko kurandura urumamfu, mushobora kururandurana n'ingano.30Reka byombi bikurane kugeza igihe c'isaaruura, maze mu gihe co gusaaruura nzaabwira abasaaruuzi nti, nimubanze mutoranye urumamfu maze muruhambiremo imiganda murutwike, ingano muzihunike mu kigega canje.’ ”

Umugani w'Akabuto Gato

31Yesu abaciira undi mugani ati, “Ubwami bw'ijuru bumeze nk'akabuto gato kitwa sinaapi ko umuntu yabibye mu murima we.32Ni ko kabuto gatooya kuruta izindi mbuto zoose, ariko iyo gakuze kaba igiti kinini gifite amashami ndetse inyoni zo mu kireere zaarika mu mashami yaaco.”

Umugani w'Umusemburo

33Ababwira undi mugani ati, “Ubwami bw'ijuru bumeze nk'umusemburo umugore yavanze mo ibyibo bitatu by'ifu kugeza aho byose bitutumba.”

Akamaro k'Imigani y'Amarenga

34Yesu yigishirizaga abantu benshi mu migani kandi ntaaco yiigiishije adakoreesheje imigani y'amarenga.35Uku kwari ukugira ngo iby'umuhanuuzi yavuze bisohore ati,“Nzaabumbuura akanwa kanje mvuge mu migani y'amarenga.Nzaamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.”

Yesu Asobaanura Umugani w'Urumamfu

36Haanyuma asiga rubanda maze yinjira mu nzu. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera, baramubaza bati, “Dusobaanurire umugani w'urumamfu mu murima.”
37Arabasubiza ati, “Uwabibye imbuto nziiza ni Umwana w'Umuntu,38umurima ni isi, imbuto nziiza ni abaana b'Ubwami, urumamfu ni abaana b'Umubi,39naho umwanzi wateeye urumamfu ni Seekibi, isaaruura n'imperuuka y'isi, naho abasaaruuzi ni abaamalayika.40Nk'uko urumamfu rukunganywa rukajugunywa mu muriro, ni nako bizaaba ku mperuuka y'isi.41Umwana w'Umuntu azoohereza abaamalayika be, maze batandukanye abo boose baatumye abandi bagomera Imaana hamwe n'inkozi z'ibibi,42maze babajugunye mu itanuura y'umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.43Ico gihe intungaane zizaarabagirana nk'izuuba mu Bwami bwa Se. Ufite amatwi ni yumve!

Umugani w'Ubukungu Buhishwe

44Ubwami bw'ijuru bumeze nk'ikintu c'agaciiro gihishwe mu murima. Iyo umuntu akiguuyeho , aragihisha maze akagenda n'umuneezeero mwinshi akaguriisha ibyo yari atunze byose kugira ngo abone uko yagura wa murima.

Umugani w'Amabuye y'Agaciiro

45Byongeye kandi, Ubwami bw'ijuru bumeze nk'umucuruuzi washaakaga amabuye y'agaciiro meeza,46aboonye ibuye rimwe ry'agaciiro kanini, aragenda aguriisha ibyo atunze byose maze ararigura.

Umugani w'Agatimba ko Kurobeesha

47Byongeye kandi, Ubwami bw'ijuru bumeze nk'agatimba baajugunye mu nyanja kagafata isamaaki z'amooko yoose,48kaamara kuuzura, bakagakururira ku nkengeero, bakiicara, maze isamaaki nziiza bakazishira mu bisobane naho imbi bakazijugunya.49Uko ni ko bizaaba ku mperuuka y'isi. Abaamalayika b'Imaana bazaaza batandukanye intungaane n'inkozi z'ibibi50bazijugunye mu itanuura y'umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.”

Yesu Avuga ku Nyigiisho za Keera n'Izuubu

51Yesu arababaza ati, “Ibi bintu murabisobaanukiwe?”
Baramusubiza bati, “Yee.”
52Arababwira ati, “Nuuko reero umwanditsi weese wiigiishijwe iby'Ubwami bw'ijuru yagereranywa na nyir'urugo wakuuye mu bubiiko ibisha n'ibishaaje.”
53Yesu amaze kubaciira iyo migani, ava muri uwo mwanya.

Ab'i Nazaareeti Banga Yesu

54Aja mu tawuni y'iwaabo atangira kwigiishiriza abantu mu masinagoogi yaabo, maze baratangaara, baravuga bati, “Uyu mugabo akuura he ubu buhanga n'ububaasha bwo gukora ibi bitangaaza?55Uyu si umwana wa wa mubaaji? Nyina siyitwa Mariya? Beene se si Yaakobo, Yozefu, Simooni na Yuda?56Bashiki be ntidutuuranye na bo? Noone se yakuuye he ubuhanga n'ububaasha bwo gukora ibintu nk'ibi?”57Nuuko baramwanga.
Ariko Yesu arababwira ati, “Ntaahandi abahanuuzi basuuzugurirwa, keretse mu gihugu caabo ndetse no mu miryango yaabo.”
58Kandi ntiyongera kuhakorera ibitangaaza, abiteewe no kuteemera kwabo.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682