MATAYO7
Guciira Abandi Imanza
1Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa.2Kuko urubanza muciira abandi ari rwo muzaaciirwa, kandi urugero mugeramo ari rwo muzaagererwamo.3Kuki ureeba igitokoozi co mu jiisho rya mugenzi waawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe?4Cangwa se, wabwira ute mugenzi waawe uti, ‘Reka ngutokoore igitokoozi kiri mu ijiisho ryawe,’ kandi utareeba umugogo uri mu ryawe?5Wa ndyarya we, banza utokoore umugogo uri mu jiisho ryawe, nuuko ubone uko wakiza mugenzi waawe igitokoozi kiri mu jiisho rye.6Ibyejejwe ntimukabihe imbwa, kandi ntimugate amasaro yaanyu y'umutaako y'igiciiro imbere y'ingurube, kuko zaayakandagira, zikabiihiindukana maze zikabatanyaguza.Gusaba, Gushaaka, Gukomanga
7Musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange, urugi ruzakinguurwa.8Kuko usaba weese arahaabwa, ushaaka arabona, kandi ukomanga arakinguurirwa.9Muri mwe ni nde wo umwana we yaasaba umugaati akamuha ibuye?10Cangwa yaamusaba isaamaaki akamuha inzoka?11Noone se mwe ko muri babi mukaba muuzi kugenera abaana baanyu ibyiza, So uri mu ijuru we ntaazaarushaho guha ibyiza ababimusabye?12Muri byose, muje mugirira abandi uko mwifuuza kugirirwa, kuko iri ni ryo tegeko n'ibyahanuuwe.Irembo Rifunganye
13Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rijaana abantu kurimbuka ni rinini kandi n'inzira ijayo ntiiruhije, n'abayinyuramo ni benshi.14Na ho irembo rija mu bugingo rirafungaanye kandi n'inzira ijayo iraruhije, n'abarinyuramo ni bake.Igiti n'Imbuto Zaaco
15Mwirinde abahanuuzi b'ibinyoma, baaza biigize nk'intaama ariko munda ari amasega aryana.16Muzaabamenyera ku mbuto beera. Mbese wasoroma imbuto z'imizaabibu ku giti c'amahwa, cangwa imbuto z'umutiini ku matovu?17Ni na ko, buri giti ciiza ceera imbuto nziiza, naho igiti kibi kikeera imbuto mbi.18Igiti ciiza ntigishobora kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziiza.19Igiti coose kiteera imbuto nziiza kiratemwa kikajugunywa mu muriro.20Nuuko reero, muzaabamenyera ku mbuto zaabo.Abatazeemerwa mu Bwami bw'Imaana
21Umuntu weese umbwira ati, ‘Nyagasani, Nyagasani,’ si we uzinjira mu Bwami bwo mu ijuru, keretse abo bakora ibyo Daata uri mu ijuru ashaaka.22Kuri uwo munsi, benshi bazambwira bati, ‘Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuuye mu izina ryawe, kandi tukiirukana abadayimooni mu izina ryawe, tugakora n'ibitangaaza byinshi mu izina ryawe?’23Ni bwo nzaabeerurira nti, ‘Siniigeeze mbamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’Abuubatsi Babiri
24Umuntu weese wumva aya magambo yanje akayakurikiza, ameze nk'umunyabwenge wuubatse inzu ye ku rutare.25Nyuma, imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha byose byihuura kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari yubatswe ku rutare.26Kandi umuntu weese wumva aya magambo yanje ntaayakurikize, azaamera nk'umupfaapfa wuubatse inzu ye ku umuseenyi.27Imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha, byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa gusa ahuubwo yahindutse ubushingwe!”Ububaasha bwa Yesu
28Yesu amaze kuvuga ibyo byose, rubanda rutangaarira imyigiishirize ye,29kuko yabiigiishaga nk'ufite ububaasha atari nk'uko Abiigiishamategeko baabo biigiishaga.Bible Society of Uganda