ABAHEBURAAYO4
Uburuhuukiro Imaana Yaseezeranyije
1Nuuko reero, ubwo iseezerano ryo kwinjira mu buruhuukiro bw'Imaana rikiriho, tube maaso kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe usangwa adashobora kurigeraho.2Koko naatwe Ubutumwa Bwiza bwatugezeho nk'uko na baasogokuruza baabwumviise, ariko nyamara ubutumwa bumviise ntaaco bwabamariye kuko bataabwakiiranye umutima wiizeeye hamwe n'abaabwumviise.3Noone reero twebwe abiizeeye Kristo tuzinjira muri ubwo buruhuukiro bwo Imaana yaduseezeranyije, nk'uko yavuze iti,“Ndahiranye uburaakari nti,‘Ntibazinjira mu buruhuukiro nari kuzaabaha,’ ”Ibyo Imaana yarabivuze nuubwo umurimo waayo wari wararangiye ikirema isi.4Kuko hari ibyanditswe byerekeye uwo munsi wa karindwi bivuga biti, “Imaana yaruhuutse imirimo yaayo yoose ku munsi wa karindwi.”5Kandi nabwo ibyanditswe birongera biti, “Ntibazinjira mu buruhuukiro nari kuzaabaha.”6Nooneho reero ubwo uburuhuukiro busigaye bukinguuriwe bamwe kugira ngo babwinjiremo, kandi abaakeera bumviise Ubutumwa Bwiza bakaba bataarabwinjiyemo ku bwo kutumvira,7Imaana yongera gushiraho undi munsi, ari wo “uyu munsi”, ivugira mu kanwa ka Dawudi hashize igihe kireekire, muri aya magambo iti,“Uyu munsi, nimwumva ijwi ry'Imaana,ntimwinangire imitima.”8Kuko iyo Yosuwa aba yarabaashije kubageza mu buruhuukiro, Imaana ntiyajaga kuvuga iby'undi munsi w'uburuhuukiro haanyuma.9Nuuko reero, Isaabato ari bwo buruhuukiro, iracaabiikiwe abantu b'Imaana.10Kuko abo binjira mu buruhuukiro bw'Imaana, ni abo baba baaruhuutse imirimo yaabo nk'uko Imaana yaruhuutse iyaayo.11Nuuko reero ni tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhuukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije iciitegererezo ca ba bandi co kutumvira.12Ni koko Ijambo ry'Imaana ni rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkoota ifite impande ebyiri. Rihinguranya mu muntu rikagera mu mahuuriro y'ubuzima n'umwuka, no ku y'ingingo n'umushokoora. Rishoboye kugenzuura ibyo umutima wiibwira n'ibyo ugambiiriye.13Kandi ntaacaaremwe gihishwe imbere y'Imaana, ahuubwo byose biratwikuruwe nk'ibyambaye ubusa imbere y'uwo tuzaatangaho umwanzuro w'ibyo twakoze.Yesu Niwe Muheerezabitambo Mukuru Ukomeye
14Nuuko reero ubwo dufite Umuheerezabitambo Mukuru ukomeye wagiiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imaana, dukomeze ibyo twizeera kandi twatura.15Kuko dufite Umuheerezabitambo Mukuru utananirwa kubabarana naatwe mu ntege nke zaacu, ndetse yageragejwe mu buryo bwose nkaatwe kandi we ari ntaacaaha yakoze.16Nuuko reero twegeere intebe y'ubuntu dushize amanga kugira ngo dushobore kwakiira imbabazi kandi tubone ubuntu bwo kudufasha mu gihe gikwiriye.Bible Society of Uganda