ABAHEBURAAYO5

1Umuheerezabitambo Mukuru weese atooranywa mu bantu, kandi agashirwaho guhagararira abantu imbere y'Imaana, umurimo we ukaba gutuura amatuuro no gutamba ibitambo by'ibyaha byabo.2Ubwo na we ari umunyantegenke muri byinshi, ashobora kwihangaanira abakora ibyaha ku bwo kudasobaanukirwa hamwe n'abaayobye.3Kandi ku bw'iyo mpamvu, na we agomba gutamba ibitambo by'ibyaha bye hamwe n'iby'abandi.4Ntaamuntu washobora kwiha ico cuubahiro co kuba Umuheerezabitambo Mukuru ahuubwo agihaabwa n'Imaana ari yo imuhamagaye nk'uko byagenze kuri Arooni.
5Ni ko na Kristo atiihaaye ico cuubahiro co kuba Umuheerezabitambo Mukuru, ahuubwo yatooranyijwe n'Imaana yamubwiye iti,“Uri Umwana wanje,uyu munsi mbaaye So.”
6Kandi nk'uko yavuze n'ahandi iti,“Uri Umuheerezabitambo Mukuru iteeka ryosenka Melikisedeki.”
7Iminsi yoose Yesu yamaze ku isi yasengaga yinginga kandi afite ishavu n'amarira menshi, atakambira Imaana, yo ifite ubushobozi bwo kumukiza urupfu, maze iramwumva kuko yayiiyeguriye.8Nuubwo yari Umwana w'Imaana, imibabaro yanyuzemo yamwigiishije kumvira.9Kandi amaze gutunganywa rwose, yabaaye isooko y'agakiza k'iteeka ryose kagenewe abo boose bamwumvira,10nuuko Imaana ni ko kumugira Umuheerezabitambo Mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.

Kwirinda Gucoogora mu Kwizeera Kristo

11Kubyerekeye iby'Umuheerezabitambo Mukuru, dufite byinshi byo kuvuga bikomeye gusobaanura kubeera yuuko mutinda gusobaanukirwa.12Kandi nuubwo mwari mukwiriye kuba muri abiigiisha, mukeneye umuntu wo kongera kubiigiisha ibyerekeye ingingo z'ibanze z'ubutumwa bw'Imaana. Mwifuuza amata atari ibyokurya bikomeye,13kuko umuntu weese ubeeshejweho n'amata aba akiri uruhinja, aba ataraasobaanukirwa gutandukanya ikibi n'iciiza.14Naho ibyokurya bikomeye ni iby'abantu bakuze, baamaze gutoozwa bakamenya gutandukanya ikibi n'iciiza.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682