ABEFEESO6

Abaana n'Ababyeyi

1Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu kuko ari byo bikwiriye abari muri Nyagasani.2“Wubahe so na nyoko” ni ryo tegeko rya mbere rijaana n'iseezerano:3“kugira ngo bizaakugendere neeza, maze uramire ku isi.”
4Namwe kandi ba se b'abaana, ntimukaraakaze abaana baanyu, ahuubwo mubarere neeza mubiigiisha ibya Nyagasani.

Imbaata na ba Sheebuja

5Namwe mbaata, muje mwumvira ba shoobuja bo ku isi kandi mubuubahe mubikuuye ku mutima nk'abuubaha Kristo.6Muje mubikora bidateewe n'uko babareeba byonyine, mushaaka ngo babashiime, ahuubwo muje mubikora n'umutima umwe nk'abagaragu ba Kristo mubikuuye ku mutima nk'uko Imaana ibishaaka.7Muje mukorera ba shoobuja n'umutima umwe nk'abakorera Nyagasani, mutari nk'abakorera abantu.8Mumenye yuuko Nyagasani azaahemba buri muntu, yaaba imbaata cangwa uwiigenga, akurikije imirimo myiza yakoze.
9Namwe bakoreesha, muje mugirira mutyo abagaragu baanyu, mureke kubakangiisha ibihano. Mumenye yuuko mwebwe n'abagaragu baanyu musangiye Shoobuja wo mu ijuru, utarobaanura abantu ku butoni.

Intwaro z'Umukristo

10Ahasigaye reero, nimukomezwe n'imbaraga zihebuuje za Nyagasani.11Mwambare intwaro zoose ziturutse ku Maana, kugira ngo muzaashobore guhangana n'uburiganya bwa Sataani.12Kuko ntiturwana n'abantu, ahuubwo turwana n'imyuka mibi itegeka ikireere, ibikomangoma n'ibihangaage, n'abategeka iyi si y'umwijima.13Nuuko reero nimwambare intwaro z'Imaana, kugira ngo umunsi mubi ni ugera, muzaashobore guhangana n'igiteero c'umwanzi, kandi intambara n'irangira, muzaahagarare mudatsinzwe.
14Nuuko reero nimuhagarare kigabo, mukenyere ukuri nk'umushumi, kandi mwambare gukiraanuka nk'icuuma gikingira igituuza.15Naho ingato zo mu birenge byanyu, zibe umwete wo kwamamaza Inkuru Nziiza y'amahoro.16Igihe coose, muje mwitwaza ingabo yo kwizeera, kuko ari yo muziifashiisha kuzimya imyambi igurumana, iraswa n'umubi.17Nimwakiire agakiza nk'ingofero y'icuuma, kandi n'ijambo ry'Imaana nk'inkoota muhaabwa n'Umwuka.18Igihe mukora ibyo, muje musenga, musaba Imaana kubafasha. Muje musenga buri gihe muyobowe n'Umwuka. Ku bw'ibyo, mugume muri maaso kandi muhore musabira abantu b'Imaana.19Nanje munsabire kugira ngo nimbumbuura akanwa, Imaana impe ubutumwa bukwiriye, kugira ngo mvuge nshize amanga menyeeshe abantu ibanga ry'ubutumwa bwiza.20Ubwo butumwa ni bwo mpagarariye n'ubwo ndi mu gihome. Icampa nkavuga ubutumwa nshize amanga nk'uko bikwiriye.

Umusoozo

21Tukiko, umuvandimwe waacu dukunda kandi umugaragu wiringirwa mu murimo wa Nyagasani, azaababwira uko meze, kugira ngo mumenye uko meze.22Ni co gitumye mubatumaho kugira ngo ababwire uko twese tumeze, hamwe no kubakomeza.
23Amahoro n'urukundo hamwe no kwizeera bikomooka ku Maana Daata n'Umwami Yesu Kristo, bihorane n'abavandimwe biizeera.24Ubuntu bw'Imaana bubaane n'abo boose bakunda Umwami Yesu Kristo n'urukundo rudateezuuka.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682