ABEFEESO5
Kuba mu Muco
1Ubwo reero muri abaana b'Imaana ikunda caane, muje mugerageza kuba nka yo.2Kandi muje mukundana nk'uko Kristo yadukunze agatanga ubuzima bwe ku bwacu nk'ituuro n'igitambo gihuumura neeza kigashiimiisha Imaana.3Ubwo muri abaana b'Imaana, ntibikwiriye ko ingeso mbi nk'ubusambanyi, kwiyandarika, no kurarikira ibintu, birangwa muri mwe.4Kandi ntibikwiriye ko mukoreesha amagambo ateeye isoni, akoreeshwa n'abapfaapfa, n'amashengo adakwiriye, ahuubwo muje mushiima Imaana.5Koko reero mumenye neeza yuuko ari nta musambanyi, cangwa ukora ibiteeye isoni, cangwa umunyamururu [kuko umururu ari uburyo bumwe bwo guhindura iby'isi ibigirwamaana], uzaagira umugabane mu Bwami bwa Kristo n'ubw'Imaana.6Ntihakagire ubashukiisha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ibikorwa nk'ibyo biizana umujinya w'Imaana maze bigatuma ihana abatayumvira.7Nuuko reero ntimugafatanye n'abantu nk'abo.8Namwe ubwanyu mwari mu mwijima, ariko ubwo mwahindutse mukaba aba Nyagasani, muri mu muco. Nooneho reero, nimugenze nk'abaana b'umuco,9kuko umuco ni wo uzana umusaaruuro w'ingeso nziiza zoose, ubutungaane, n'ukuri.10Nimushishooze kumenya ibishiimiisha Nyagasani.11Ntimukiivange mu bikorwa bitagira akamaro, kuko ari iby'umwijima, ahuubwo muje mubishira kumugaragaro.12Ibyo bikorwa byabo bikorwa rwihishwa biteeye isoni no kubivugaho.13Ariko iyo byose bishizwe kumugaragaro, imiteerere yabyo nyakuri iboneka neeza,14kuko ikigaragajwe coose kiba kibaaye umuco. Ni co gituma bivugwa ngo,“Yewe usinziiriye, kanguka,maze uzuuke uve mu baapfuuye,nuuko Kristo azaakumurikire.”15Nuuko reero, mwirinde mu mibeereho yaanyu. Ntimukabe nk'injiji, ahuubwo mube nk'abanyabwenge.16Mukoreeshe neeza igihe mufite, kuko iminsi ari mibi.17Noone reero mureke kuba abapfu, ahuubwo mumenye ico Nyagasani ashaaka ngo mukore.18Ntimugasindiishwe na divaayi, yaatuma mukora ibidakwiriye, ahuubwo mwuzure Umwuka.19Mubwirane amagambo ya Zaaburi, n'indirimbo z'ibisingizo, n'izikomooka ku Mwuka, muririmba kandi mucurangira Nyagasani mubikuuye ku mutima.20Mu izina ry'Umwami waacu Yesu Kristo, muje muhora mushiima Imaana Daata.Imibaanire y'Umugabo n'Umugore
21Muje mwubahana mubiteewe no kuubaha Kristo.22Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk'uko mwubaha Nyagasani.23Kuko umugabo ni we mutwe w'umugore nk'uko Kristo ari umutwe w'itoorero, ari ryo mubiri we.24Nk'uko reero itoorero ryubaha Kristo, ni ko namwe bagore mugomba kuubaha abagabo baanyu muri byose.25Bagabo, mukunde abagore baanyu nk'uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe.26Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n'amaazi,27maze aryigarurize ribengerana kandi ritagira inenge, nta mipfunyo cangwa ikindi kintu kitaboneye.28Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk'uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe.29Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk'uko Kristo agenzereza itoorero rye,30kuko turi ingingo z'umubiri we.31Ibyanditswe biravuga biti, “Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akiifatanya n'umugore we, nuuko abo babiri bakaba umubiri umwe.”32Iryo ni ibanga rikomeye ry'ukuri, ariko nje mvuga yuuko rivuga kuri Kristo n'itoorero rye.33Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk'uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.Bible Society of Uganda