MATAYO5
1Yesu aboonye imbaga y'abantu, azaamuka umusozi. Amaze kwicara, abiigiishwa be baramwegeera.2Nuuko atangira kuvuga kandi arabiigiisha ati:
Umuneezeero Nyaawo
3“Hahiirwa abakene mu mitima yaabo,kuko Ubwami bw'ijuru ari ubwabo.4Hahiirwa abashavura,kuko bazaahuumurizwa.5Hahiirwa abiiciisha bugufi,kuko ari bo bazaragwa isi.6Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,kuko bazaahaazwa.7Hahiirwa abanyampuhwe,kuko bazaazigirirwa.8Hahiirwa abafite imitima itunganye,kuko bazaabona Imaana.9Hahiirwa abaharanira amahoro,kuko baziitwa abaana b'Imaana.10Hahiirwa abatootezwa bazira gukiraanuka,kuko Ubwami bw'ijuru ari ubwabo.11Murahiirwa ni babatuka, bakabatooteza, bakababeeshera mu buryo byinshi ari nje babaryoza.12Muziishiime kandi muneezeerwe, kuko mufite ibihembo bihebuuje mu ijuru, kuko ni ko n'abahanuuzi baababanjirije baatootejwe.Umunyu hamwe n'Umuco
13Muri umuunyu w'isi, ariko se umuunyu wamaze gukayuka, wakongera kuryoshwa ute? Ntaaco uba ukimaze keretse kujugunywa hanze abantu bakawukandagira.14Muri umuco w'isi. I tawuni yubatswe ku mpinga y'umusozi ntiyahishwa.15Ntaamuntu ucaana itaara ngo aryubikeho intonga, ahuubwo riterekwa ku gitereko caaryo, rikamurikira abari mu nzu boose.16No ku bw'iyo mpamvu reero, mucaane amataara yaanyu amurikire abandi, kugira ngo babone imirimo yaanyu myiza maze baheereko bahe So wo mu ijuru ikuzo.Yesu Yiigiisha ibyerekeye Amategeko
17Ntimuteekereze ko nazanywe no gukuraho amategeko cangwa ibyanditswe n'abahanuuzi, sinazanywe no kubivaanaho ahuubwo naaje kubisohoza.18Ndababwira ukuri yuuko, ijuru n'isi bikiriho, ntakanyuguti na kamwe cangwa akadomo na kamwe kazaakurwa ku mategeko byose bitari byarangira.19Noone reero uziica rimwe muri aya mategeko n'aho ryaba ryoroshe kuruta ayandi, akiigiisha abandi kugenza nka we, azaagirwa uwanyuma mu Bwami bw'ijuru. Ariko uzaayakurikiza, akayiigiisha abandi aziitwa mukuru mu Bwami bw'ijuru.20Kandi ndababwira yuuko nimutaba abakiraanutsi kuruta Abiigiishamategeko n'Abafarisaayo, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw'ijuru.Inyigiisho Yeerekeye Uburaakari
21Mwumviise ko abaakeera babwiwe bati, ‘Ntuukiice, uwishe weese azaahanwa.’22Ariko ndababwira yuuko uraakarira umuvandimwe we, akwiriye guhanwa n'ubucaamanza. Kandi uzaatuka mwene nyina cangwa mushiki we akwiriye kujanwa imbere y'urukiko agaciirwa urubanza, kandi uvuga ati, ‘Wa gipfaapfa we,’ aba ari uwo gushirwa mu nyenga y'umuriro utazima .23Nuuko n'ujaana ituuro ryawe ku rutambiro rw'Imaana, wahagera ukiibuka ko ufite ico upfa n'umuvandimwe waawe,24usige iryo tuuro aho imbere y'urutambiro, maze ubanze ugende wikiraanure n'uwo muvandimwe, ubone kuuza gutanga ituuro ryawe. Usige ituuro ryawe aho kurutambiro, umanze wikiranuura n'umuvandimwe.25Wikiranure vuba n'ukurega mukiri mu nzira kugira ngo atakujaanira umucaamanza, umucaamanza na we akagushikiriza umusirikare nuuko ugashirwa mu gihome.26Ndakubwira ukuri yuuko utazaavamo utabanje kwishura umwenda woose ntihasigare na gake.Inyigiisho Yeerekeye Ubusambanyi
27Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Ntuugasambane.’28Ariko ndababwira yuuko umuntu weese ureeba umugore akamurarikira, aba amaze gusambana na we mu biteekerezo bye.29Ijiisho ryawe ry'iburyo nirikuguusha mu caaha, urinogooremo urite, biraruta ko wabura rumwe mu ngingo zaawe, aho kugira ngo umubiri waawe woose utaabwe mu muriro w'iteeka.30Kandi ukuboko kwawe kw'iburyo nikukuguusha mu caaha, uguceho ugute. Biraruta ko wabura rumwe mu ngingo zaawe, aho kugira ngo umubiri waawe woose utaabwe mu muriro w'iteeka.Inyigiisho Yeerekeye Gutaana kw'Abashaakanye
31Kandi byaravuzwe ngo, ‘Uzaashaaka kwirukana umugore we akwiriye kumuha urwandiko rwemeza ko batandukanye.’32Ariko nje ndababwira ko umuntu weese wirukana umugore we atamuhooye gusambana, nyuma agatungwa n'undi mugabo, aba amuteeye ubusambanyi. Byongeye kandi, ushohoje uwo mugore wirukanywe na we aba asambanye.Inyigiisho Yeerekeye Indahiro
33Byongeye, mwumviise ko abaakeera baabwiwe bati, ‘Ntuukarahire ibinyoma, ahuubwo uzaakorere Uhoraho ibyo wamuseezeranyije mu ndahiro.’34Ariko nje ndababwira ngo, ntimukarahire na hato, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru kuko ari ryo ntebe ya caami y'Imaana,35cangwa ku isi, kuko ari yo kabaaho ikandagizaho ibirenge, cangwa kuri i Yerusaalemu kuko ari yo tawuni nkuru y'Umwami ukomeye.36Kandi ntuuzaarahire n'umutwe waawe, kuko udashobora guhindura n'umwe mu misatsi yaawe ngo ube umweru cangwa umukara.37Ahuubwo muje muvuga muti, ‘Yeego’, cangwa ‘Oya,’ ibirenze ibyo biba bituruka kuri Seekibi.Inyigiisho Yeerekeye Kwihoorera
38Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Umennye undi ijiisho, na we barimumene kandi ukuye undi iryinyo na we barimukuure.’39Ariko nje ndababwira kutiituura inaabi abaayibagiriye. Ahuubwo nihagira ugukubita ku musaya w'i buryo, umuhindurire n'undi awukubite.40Kandi umuntu naashaaka kukubuuranya ngo akunyage isaati yaawe, umuhe n'ikooti,41ndetse nihagira ugutegeka kugenda urugendo rwa mayilo imwe, uzakomezemo ugende n'iya kabiri.42Nihagira ugira ico agusaba uzaakimuhe, nihagira ugira ico agutiira, uzaakimutiize.Gukunda Abanzi
43Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Uje ukunda mugenzi waawe, wange umwanzi waawe.’44Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’45kugira ngo mube abaana ba So uri mu ijuru, kuko avuusha izuuba rye ku babi no ku beeza, kandi akagwisha imvura ku batunganye no kubadatunganye.46Nimukunda ababakunda gusa, muzaagira bihembo ki? Mbese abasoreesha bo ntibagenza batyo?47Kandi n'uramutsa abavandimwe baawe gusa, uba urushije iki abandi bantu? Mbese abapagaani bo ntibabigenza batyo?48Mube intungaane nk'uko na So wo mu ijuru ari intungaane.Bible Society of Uganda