MATAYO4
Yesu ageragezwa na Sataani
1Nuuko Yesu ajanwa n'Umwuka w'Imaana mu butaayu kugira ngo ahageragerezwe na Sataani.2Ubwo yari amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ane asiibye, Yesu arasonza.3Umushukanyi aramwegeera aramubwira ati, “Niiba uri Umwana w'Imaana koko, tegeka aya mabuye ahinduke imigaati.”4Ariko Yesu aramusubiza ati, “Biranditswe ngo,‘Umuntu ntaabwo atungwa n'umugaati gusa,ahuubwo abeeshwaho n'ijambo ryose riva mu kanwa k'Imaana.’ ”5Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu tawuni nkuru Yeera, amuhagarika ku gasongeero k'Inzu y'Imaana,6maze aramubwira ati, “Niiba uri Umwana w'Imaana, simbukira haasi, kuko byanditswe ngo,‘Imaana izaagutegekera abaamalayika baayo,bagutegere amaboko bakuramire,kugira ngo ikirenge caawe kidasiitaara ku ibuye.’ ”7Yesu aramusubiza ati, “Kandi, byanditswe ngo, ‘Ntukagerageze Uhoraho Imaana yaawe.’ ”8Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu mpinga y'ikirunga kireekire caane, amwereka ubwami bwose bwo ku isi n'icuubahiro caabwo,9aramubwira ati, “Biriiya byose ndabiguha, n'upfukama ukandamya.”10Yesu aramusubiza ati, “Hoshi genda, Sataani! Kuko byanditswe ngo,‘Uramye Uhoraho Imaana yaawe,abe ari yo yoonyine ukorera.’ ”11Sataani amusiga ahongaho, haaza abaamalayika baramukorera.Yesu Atangirira i Galileeya Gukora Umurimo We
12Yesu yumviise ko Yohaana yashizwe mu gihome, aja i Galileeya.13Ava i Nazaareeti, yimukira i Kaperenawumu, i tawuni yegeranye n'inyanja y'i Galileeya mu gice ca Zebulooni na Nafutaali,14kugira ngo bibe nk'uko byavugiwe mu muhanuuzi Yesaaya ngo,15“Gihugu ca Zebulooni n'ica Nafutaali,ahagana ku nyanja, haakurya ya Yorodaani,i Galileeya ituuwe n'abanyamahanga.16Abantu baari mu mwijima,baaboonye umuco mwinshi,naabo baari mu gihugu gicuze umwijima w'igicuucu c'urupfuumuco warabamurikiye.”17Uheereye ico gihe, Yesu atangira kwamamaza ubutumwa ati, “Nimwihane kuko Ubwami bw'ijuru bureegeereje.”Yesu Ahamagara Abarobyi Bane
18Ubwo Yesu yanyuraga ku nkengeero y'inyanja ya Galileeya, abona abarobyi babiri baari ibyenenyina, Simooni witwaga Peetero na Andereya, bari gushira ubutimba bwabo mu nyanja ngo barobe isamaaki.19Nuuko arababwira ati, “Nimunkurikire, nzaabahindura abarobyi b'abantu.”20Ako kaanya, basiga ubutimba bwabo baramukurikira.21Akomejemo abona abandi babiri, b'ibyenenyina ari bo, Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo bari mu bwato basana ubutimba bwabo. Yesu arabahamagara,22baheerako basigira se ubwato, bakurikira Yesu.Yesu Yiigiisha, Abwiriza kandi Akiza Abarwayi
23Yesu yitooroora i Galileeya yoose, yiigiishiriza abantu mu masinagoogi yaabo, ababwiriza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'ijuru, kandi akiza abantu uburwayi n'indwara z'uburyo bwose.24Inkuru y'ibyiza bye yamamara mu gihugu ca Siriya hoose, nuuko bamuzanira abantu boose barwaye indwara z'amooko atari amwe, imbabare n'abateewe na dayimooni, abarwaye ibicuri n'abarema, arabakiza.25Nuuko imbaga y'abantu iramukurikira, bamwe baturutse i Galileeya, mu gice c'i Dekapolisi, abandi baturutse i Yerusaalemu n'i Yudeeya, no haakurya ya Yorodaani.Bible Society of Uganda