IBYAHISHUUWE12

Ikimenyeetso c'Umugore n'Ikiyoka

1Nuuko ikimenyeetso gikomeye kigaragara mu ijuru. Mbona umugore wambaye izuuba, ukwezi kuri munsi y'ibirenge bye, kandi ku mutwe yari yambaye ikamba ry'inyenyeeri cumi n'ebyiri.2Yari atwite kandi atakiishwa n'ibise byo kubyara.
3Nuuko mu ijuru hagaragara ikindi kimenyeetso. Caari ikiyoka kinini kandi gitukura, gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, n'ikamba kuri buri mutwe.4Umuriizo waaco ukondoorera haasi kimwe ca gatatu c'inyenyeeri zo mu ijuru kizijugunya ku isi. Nuuko ico kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore wari weegeereje kubyara, kugira ngo kirye umwana akimara kuvuuka.5Nuuko abyara umwana w'umuhungu, uzaategekeesha amahanga yoose inkoni y'icuuma. Ico kiyoka nticaariiye uwo mwana, ahuubwo yarasahuwe ajanwa mu ijuru ku Maana no ku ntebe yaayo y'ubwami.6Uwo mugore ahungira mu butaayu, mu mwanya wo Imaana yari yaramuteguuriye, ngo abe ariho areebeererwa kumara iminsi igihumbi magana abiri mirongo itandatu.

Mikayeli Atsinda Ikiyoka

7Nuuko habaho intambara mu ijuru. Mikayeli n'abaamalayika be barwanya ca kiyoka. Ikiyoka na co ciifatanya n'abaamalayika baaco kubarwanya,8ariko biratsindwa, kandi ntibyongera kugira umwanya mu ijuru.9Ca kiyoka kinini kijugunywa haasi, hamwe n'abaamalayika baaco, ari co ya nzoka ya keera yiitwa Umwanzi cangwa Sataani, wa wundi uyobya abo ku isi yoose. Yajugunywe ku isi hamwe n'abaamalayika be boose.
10Haanyuma numva ijwi rirenga riturutse mu ijuru, rivuga riti, “Nooneho igihe c'agakiza kirasohoye. Gisohoranye n'ububaasha n'Ubwami bw'Imaana yaacu hamwe n'ubutware bwa Kristo waayo, kuko umurega wahoraga arega abavandimwe baacu ku Maana yaacu buri gihe ajugunywe haasi.11Abavandimwe baacu baamutsindiishije amaraso y'Umwana w'Intaama hamwe n'ijambo ry'ubutumwa bwabo. Ntibaakunze amagara yaabo, kuko baari biiteguuye gutanga ubuzima bwabo ngo biicwe.12Nuuko reero, ishiime wa juru we, namwe mwese abarituuyemo! Naho mwebwe mutuuye ku isi n'inyanja, muguushije ishano, kuko Sataani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, kuko azi yuuko ashigaje igihe gito!”
13Ca kiyoka kiboonye ko kijugunywe ku isi, gitangira guhiiga wa mugore wabyaye umwana w'umuhungu.14Ariko uwo mugore ahaabwa amababa abiri y'igisiiga kinini, kugira ngo aguruke aje mu butaayu, aho azaarindirwa kumara imyaka itatu n'igice, kugira ngo ico kiyoka kitagira ico kimutwara.15Nuuko ca kiyoka giciira amaazi ameze nk'uruuzi inyuma ya wa mugore, kugira ngo umwuzure umutembane.16Ariko isi iramutabaara, ubutaka buraasama maze bumira rwa ruuzi rwari rwaciiwe kuva mu kanwa ka ca kiyoka.17Nuuko ikiyoka kiraakarira wa mugore, maze kiragenda ngo kirwanye abasigaye b'urubyaro rwe, buubahiriza amategeko y'Imaana kandi bagakomerera ku buhamya bwa Yesu.18Haanyuma ca kiyoka gihagarara ku museenyi wo ku nkengeero y'inyanja.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682