ABAHEBURAAYO2

Agakiza Gahebuuje

1Ni co gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumviise kugira ngo tutaaza kuyoba.2Kuko niiba ubutumwa bwamamajwe n'abaamalayika bwari ubw'ukuri kandi abo boose banze kubukurikiza bagahaabwa igihano gikwiriye,3noone se tuzaarokoka dute nitwirengagiza ako gakiza gahebuuje? Umwami Yesu ubwe ni we wabanje kwamamaza ako gakiza kandi abamwuviise baahamije yuuko ari ukuri.4Naho Imaana yo yongereye ubuhamya bwayo ku bwabo ikoreesheje ibimenyeetso n'ibitangaaza n'ibindi bikorwa bitangaaje bitari bimwe na bimwe hamwe n'impaano z'Umwuka Weera, izo itanga nk'uko ibishaatse.

Utuyobora ku Gakiza

5Imaana ntiyahaaye abaamalayika kuba abategetsi b'isi izaaza, ari yo si tuvuga.6Ahuubwo mu byanditswe hari ahavuga ngo,“Maana mbese ni iki caatuma uzirikana ikiremwamuntu?Ikiremwamuntu gusa, mbese byatuma uciitaho?”7Waramuremye umushira haasi y'abaamalayika akaanya gato;wamwambitse ikamba ry'ikuzo n'icuubahiro,8kandi umugira umutegetsi w'ibintu byose.Bivuga ko Imaana yahaye ikiremwamuntu gutegeka ibintu byose, kimenyeesha ngo ntaanakimwe yasize. Ariko muri ibi bihe ntibiraagaragara ko byose bitegekwa na we.9Nyamara tubona Yesu, waciishijwe bugufi akaba haasi y'abaamalayika kumara igihe gito, ko ari we wambitswe ikuzo n'icuubahiro ku bw'umubabaro w'urupfu yanyuzemo kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imaana asogongerere abantu boose urupfu.10Byari bikwiriye ko Imaana ari yo dukeesha kurema ibintu byose kandi ikabibeeshaho, itungaanya Yesu imunyujije mu mubabaro kugira ngo igarure abaana baayo basangire ku ikuzo ryayo. Kuko Yesu ni we ugeza abantu ku gakiza.
11Koko reero uweeza n'abeezwa boose basangiye Se. Ni co gituma Yesu adakorwa n'isoni kubiita beene Se12avuga ati,“Nzaamamaza izina ryawe kuri beene daata,nzagusingiriza hagati y'iteeraniro ryabo.”
13Kandi arongera ati, “Imaana ni yo nziringira.” Kandi ati, “Dore ndi hano hamwe n'abaana Imaana yampaaye.”
14Ubwo reero abaana bahuuje umubiri n'amaraso, Yesu na we yahuuje byose na bo kugira ngo ku bw'urupfu ashobore kurimbura umwanzi Sataani ari we ufite ubutware bw'urupfu,15kandi muri ubwo buryo abohoore abo boose baahoze mu bubaata ubuzima bwabo bwose babiteewe no gutiinya urupfu.16Kuko bisobaanutse neeza ko Yesu ataaje gufasha abaamalayika, ahuubwo ko yaaje gufasha urubyaro rwa Aburahamu.17Ku bw'iyo mpamvu, yagombaga guhinduka akamera nka beene Se mu buryo bwose kugira ngo abe Umuheerezabitambo Mukuru w'imbabazi kandi indahemuka ku murimo w'Imaana ngo abe impongano y'ibyaha by'abantu.18Ubwo na we ubwe yabanje kugeragezwa no kubabazwa, ashobora gutabaara abo boose bageragezwa.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682