ABAHEBURAAYO1
Ijambo ry'Imaana Rinyuriye mu Mwana Waayo
1Keera Imaana yavuganye na ba sogokuruza kenshi kandi mu buryo bwinshi inyuriye mu bahanuuzi,2ariko muri iki gihe ca nyuma, yavuganye naatwe ibinyujije mu Mwana waayo wo yatooranyije kuba umuragwa w'ibintu byose kandi Imaana yaremye isi inyuriye muri we.3Ni we werekana kurabagirana kw'ikuzo ry'Imaana kandi akaba ari we shusho rigaragaza kubaho kw'Imaana ndetse no gukomereesha byose imbaraga z'ijambo rye. Amaze kurangiza inteego yo kubabarira ibyaha, yiicara mu ijuru iburyo bw'Imaana Ikomeye.Umwana w'Imaana Asumba Abaamalayika
4Umwana yashizwe heejuru kuruta abaamalayika nk'uko izina Imaana yamuhaaye riruta iryabo.5Kuko ntaan'umwe mu baamalayika Imaana yabwiye iti,“Uri Umwana wanje, uyu munsi mbaaye So.” Cangwa iti,“Nzaamubeera Se,kandi na we ambeere Umwana.”6Ariko igihe Imaana yari igiiye koohereza Umwana waayo w'imfura mu isi, yaravuze iti,“Abaamalayika b'Imaana boose bakwiriye kumuramya.”7Ku byerekeye abaamalayika, Imaana yaravuze iti,“Igira abaamalayika baayo imiyaga,kandi abagaragu baayo ikabagira ibirimi by'umuriro.”8Naho ibyerekeye ku Mwana, ibyanditswe bivuga ngo,“Ubwami bwawe Maana, buzaahoraho iteeka ryose.Uzaategekeesha abantu baawe ubutabeera.9Ukunda ibitungaanye ukanga ubugome.Ni yo mpamvu Imaana, ari yo Maana yaawe, yagutooranyijeikagusiiga amavuta y'umuneezeero w'icuubahiro co heejurukiruta ico yahaaye bagenzi baawe.”10Ibyanditswe birongera bikavuga ngo,“Nyagasani, mbere na mbere waremye isikandi ukoreesha ibiganza byawe kurema ijuru.11Ibyo bizaashiraho ariko wowe uzaahoraho,byose bizaasaaza nk'imyambaro.12Uzaabizinga nk'umwiteero,kandi bizaahindurwa nk'imyambaro.Ariko wowe ntuuhinduka,kandi imyaka y'ubugingo bwawe ntiigira iherezo”.13Ariko se ni nde mu baamalayika wo Imaana yabwiye iti,“Icara iburyo bwanjekugeza ubwo nzagira abanzi baawenk'akabaaho ukandagizaho ibirenge”?14Mbese abaamalayika boose si imyuka ikora umurimo w'Imaana ikaba yaratumwe gufasha abagenewe guhaabwa agakiza?Bible Society of Uganda