2 TIMOTEEYO3

Iminsi y'Imperuuka

1Ugomba kumenya yuuko mu minsi y'imperuuka hazaabaho ibihe bikomeye.2Hazaabaho abantu biikunda, abakunda isente, abiiraasi, abanyamaryo, abatukana, abatumvira ababyeyi baabo, intashiima, abatuubaha Imaana,3abadakunda abaabo, abagome batababarira abandi, ababeesherana, abahubuka, abanyarugomo, abadakunda ibyiza,4abagambanyi, ibyihebe, abuuzuye ubwibone, abakunda ibibaneezeeza aho gukunda Imaana,5abiitwara nk'abuubaha Imaana, ariko bagahinyura imbaraga zaayo. Abameze batyo uje ubiirengagiza.6Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mago y'abandi bakiigaruriza abagore b'ibyomanzi, baaheranywe n'ibyaha maze bagatwarwa n'irari ry'uburyo bwose.7Abo bagore bahora bagerageza kwiga ibintu bisha ariko ntibashobore kumenya ukuri kw'Imaana.8Nk'uko Yanesi na Yambure baahakanyije Moose, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Bafite ubwenge bwonoonekaye no kwemera kudashitse.9Ariko ntaabwo bazaateera imbere caane, kuko ubupfu bwabo buzaagaragarira imbere ya boose, nk'uko byagendeye Yanesi na Yambure.

Amabwiriza ya Nyuma

10Ariko wowe Timoteeyo, wakurikije inyigiisho yanje, imyifatire yanje, n'ibyo ngamije gukora mu buzima bwanje. Wakurikije kwizeera kwanje, kwihangaana kwanje, urukundo rwanje, n'ubudacoogora bwanje.11Uzi kandi n'ukuntu natootejwe ndetse nkababarizwa mu bice bya Antiyokiya, Ikoniyo n'i Lisitura. Mbega ukuntu nihangaaniye gutootezwa! Nyamara ibyo byose ni Nyagasani wabinkijije.12Ni koko, abashaaka guhora baramya Imaana bari muri Kristo Yesu boose, bazaatootezwa.13Naho abagiranaabi n'indyarya bazaarushaho kuba babi, bayobya abandi kandi na bo abandi babayobya.14Ariko wowe Timoteeyo, ukomerere mu kuri wiigiishijwe kandi ko wemeye udashidiikanya. Uzi neeza uwakwigiishije,15kandi uzi yuuko kuva mu buto bwawe wamenye ibyanditswe byera bishobora kukumenyeesha ubwenge bwakuyobora ku gakiza kabonerwa mu kwizeera Kristo Yesu.16Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n'Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana,17kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682