1 TIMOTEEYO3
1Iri jambo rikurikira ni iry'ukuri ngo: Niiba umuntu ashaaka kuba umwepisikopi, aba yiifuuje umurimo mwiza caane.2Umwepisikopi agomba kuba ari inyangamugayo, afite umugore umwe, atararikira ibirenze, agomba kwifata, kandi akiyubaha, agomba kugira ubupfura, kandi akamenya kwigiisha neeza,3agomba kuba atari umusinzi, atari umurwanyi, ntaabe umunyamahaane, kandi adakunda isente.4Agomba kuba azi kureeberera ab'urugo rwe neeza, no gutooza abaana be kumvira no kuubaha mu buryo bwose.5Noone se niiba umuntu ataashobora kuyobora urugo rwe, yayobora ate itoorero ry'Imaana?6Ntaabwo akwiriye kuba ari umuntu uhindukiye Kristo vuba, kugira ngo ataaza kwishira heejuru maze Imaana ikamuciira urubanza nk'uko yaruciiriye Sataani.7Kandi akwiriye kuba ari umugabo wubahwa n'abo hanze y'itoorero, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Sataani.8Abadiyakooni na bo bagomba kuba ari abantu b'inyangamugayo, batari indyarya, batanywa inzoga nyinshi, cangwa ngo bararikire isente.9Bagomba gukomera ku iyobera ryo kwizeera bafite umutima ukeeye.10Bakwiriye kubanza baasuuzumwa, maze baasangwa batagira umugayo, bakeemererwa gukora nk'abadiyakooni.11Abagore baabo na bo bakwiriye kuba inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ahuubwo bakaba abatararikira ibirenze kandi bakaba abiiringirwa muri byose.12Umudiyakooni akwiriye kuba umugabo ufite umugore umwe gusa, kandi akamenya gutegeka neeza abaana be n'abo mu rugo rwe boose,13kuko abakora umurimo w'ubudiyakooni neeza, bibaheesha umwanya w'icuubahiro kandi bigatuma bashira amanga mu kwizeera Kristo Yesu.14Mfite ibyiringiro byo kuuza iyo vuba, ariko igituma nkwandikiye ibyo ni ukugira ngo,15nindamuka ntinze, ube uzi uko umuntu akwiriye kwifata mu muryango w'Imaana, ari wo toorero ry'Imaana nzima, kandi inkingi ishigikiye ukuri kwayo.16Ntawabishidiikanya, ibanga ry'ubukristo bwacu rirakomeye:Kristo yagaragaye mu ishusho ry'umuntu,Umwuka Weera umwerekana nk'intungaane,kandi abonwa n'abaamalayika,yaamamazwa mu mahanga,yiizeerwa mu isi yoose,kandi azaamuurwa mu ikuzo.
Bible Society of Uganda