1 TIMOTEEYO2

1Mbere ya byose ndabiihanangiriza mwese ko mugomba kwambaza Imaana, mukayisenga, mukayitakambira kandi mukayishiimira ku bw'abantu boose.2Muje musabira abaami n'abandi bayobozi b'inzeego zo heejuru, kugira ngo tugire amahoro n'ituuze twubaha Imaana kandi turi inyangamugayo.3Ibyo birakwiriye kandi biratungaanye imbere y'Imaana Umukiza waacu,4yo ishaaka ko abantu boose baakizwa kandi bakamenya ukuri.5Kukohariho Imaana imwe,ni na ko hariho umuhuuza w'abantu n'Imaana umwe,ni Kristo Yesu, ari we muntu6wiitanzeho igitambo kuba inshungu y'abantu boose.Ubwo bwari ubuhamya mu gihe gikwiriye yuuko Imaana ishaaka ko buri muntu weese akizwa.7Ico ni co natoorewe nk'umubwiriza n'intumwa kandi ndavuga ukuri, simbeesha. Kandi nk'umwigiisha w'abanyamahanga mu byerekeye ukwizeera n'ukuri.
8Noone reero, ndashaaka ko buri hoose abagabo batungaaniye Imaana basenga beerekeje amaboko yaabo heejuru, kandi badafite uburaakari cangwa impaka.9Kandi ndashaaka ko abagore na bo baakwambara neeza imyambaro ikwiriye, atari ukuboha imisatsi no kwambara imitaako ya zaahabu, amasimbi, cangwa imyambaro y'igiciiro kinini,10ahuubwo bakiirimbiisha ibikorwa byiza, nk'uko bikwiriye abagore biiyemeza ko buubaha Imaana.11Umugore agomba kwiga acecetse kandi agaciisha make rwose.12Sineemerera umugore kwigiisha cangwa gutegeka umugabo, agomba guceceka,13kuko Adamu ni we waremwe mbere ya Eva,14kandi Adamu si we wohejwe, ahuubwo umugore ni we wohejwe maze acumura ku Maana.15Nyamara umugore azaakirizwa mu rubyaro rwe, aramutse akomeje kwizeera, akagira urukundo, gutungaanira Imaana no kwifata neeza.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682