MARIKO1

Inyigiisho ya Yohaana Umubatiza

1Ubu ni Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Umwana w'Imaana .2Bwatangiye nk'uko umuhanuuzi Yesaaya yanditse ati,“ ‘Nzaatuma integuuza yanje mbere yaawe,Izaaguteguurira inzira yaawe.’3Ijwi ry'uvugira mu butaayu aranguruye ati,‘Nimutungaanye inzira y'Uhoraho,mugorore inzira ze!’ ”
4Yohaana Umubatiza yaje mu butaayu abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.5Abantu batuuye mu gice c'i Yudeeya n'ab'i Yerusaalemu boose baja aho ari, ababatiriza mu ruuzi rwa Yorodaani, baatura ibyaha byabo.6Yohaana yambaraga imyambaro ikozwe mu bwoya bw'ingamiya, agakenyeza umushumi w'uruhu. Ibyokurya bye byari inzige n'ubuuki bw'ubuhura.7Yabwirizaga avuga ati, “Undusha ububaasha azaaza haanyuma yanje, sinkwiriye no kuunama ngo mfunduure udushumi tw'ingato ze.8Njeewe ndababatiriisha amaazi, ariko we azaababatiriisha Umwuka Weera.”

Kubatizwa kwa Yesu

9Muri iyo minsi, Yesu ava i Nazaareeti muri Galileeya aza ngo Yohaana amubatirize muri Yorodaani.10Akiva mu maazi abona ikireere gitandukanye, Umwuka Weera amumanukiraho asa n'inuma.Umwuka Weera, ari mu ishusho ry'inuma amanukira kuri Yesu.11Nuuko ijwi rituruka mu ijuru riti, “Uri Umwana wanje nkunda nkakwishiimira.”

Kugeragezwa kwa Yesu

12Ako kaanya, Umwuka amujaana mu butaayu.13Yamaze mu butaayu iminsi mirongo ine, ageragezwa na Sataani. Yabaanaga n'inyamaaswa zo mu ishamba, abaamalayika bamuheereza.

Intangiriro y'Ubuheereza bwa Yesu muri Galileeya

14Haanyuma yo gusibwa kwa Yohaana, Yesu aja i Galileeya yaamamaza Ubutumwa Bwiza bw'Imaana,15avuga ati, “Dore igihe kirasohoye, Ubwami bw'Imaana buri haafi. Mwihane, mwizeere Ubutumwa Bwiza.”

Yesu Ahamagara Abiigiishwa ba mbere

16Yesu anyura iruhande rw'ingezi y'i Galileeya, abona Simooni na mwene se Andereya barobeesha ubutimba mu ngezi, kuko baari abarobyi.17Yesu arababwira ati, “Nimunkurikire, nzaabagira abarobyi b'abantu.”18Ako kaanya basiga ubutimba baarobeshaga baramukurikira.19Yigiye imbere gato abona Yaakobo mwene Zebedaayo na Yohaana mwene se, na bo bari aho batunganya ubutimba bwabo mu bwato.20Arabahamagara, maze ako kaanya basiga se Zebedaayo mu bwato n'abakozi be, baramukurikira.

Umuntu Uteewe na Dayimooni

21Yesu n'abiigiishwa be baja i Kaperenawumu, ku Isaabato yakurikiyeho, yinjira mu isinagoogi, ariigiisha.
22Abantu batangaarira inyigiisho ze kuko yiigiishaga nk'ufite ububaasha, atameze nk'Abiigiishamategeko.23Ako kaanya mu isinagoogi haarimo umuntu urimo umwuka mubi.24Arataka caane ati, “Uradushaakaho iki Yesu w'i Nazaareeti? Uje kuturimbura? Nzi uwo uri we, uri Uweera w'Imaana.”25Yesu ategeka uwo mwuka mubi ati, “Ceceka, kandi muvemo.”26Nuuko uwo mwuka mubi uramutigita, uteera heejuru n'ijwi rirenga maze umuvamo.27Boose baratangaara, maze bariibaza bati, “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigiishirize idasanzwe! Ategeka n'imyuka mibi ikamwumvira.”28Nuuko iyo nkuru yaamamara hoose muri Galileeya.

Yesu Akiriza Abantu Benshi mu Nzu ya Simooni

29Bamaze gusohoka mu isinagoogi, binjira mu nzu ya Simooni na Andereya, bari kumwe na Yaakobo na Yohaana.30Nyirabukwe wa Simooni yari aryamye afite umuriro mwinshi, haanyuma bamubwira ibimufasheho.31Yesu aramwegeera, amufata ukuboko, aramuhagurutsa, umuriro umuvamo, atangira kubazimaanira.32Kuri uwo mugorooba, izuuba rirenze bamuuzanira abarwayi boose n'abateewe n'abadayimooni.33Abo muri iyo tawuni boose bateeranira imbere y'iyo nzu.34Maze akiza benshi baari barwaye indwara zitandukanye, yiirukana abadayimooni benshi, kandi ntiyabeemerera ko bavuga, kuko baari baazi uwo ari we.

Yesu Abwiriza i Galileeya

35Mu gitondo kare kare, hataraabona, Yesu arahaguruka, arasohoka, aja kwihereera mu mwanya utarimo abantu, nuuko arasenga.36Simooni n'abandi baari kumwe baja kumushaaka.37Bamuboonye, baramubwira bati, “Buri muntu ari kugushaaka.”
38Yesu arabasubiza ati, “Nimureke tuje mu ma tawuni mato atwegeereye, kugira ngo na bo mbabwirize, kuko ari co canzanye.”
39Yitooroora igice c'i Galileeya coose, abwiriza mu masinagoogi kandi yiirukana abadayimooni.

Yesu Akiza Umubembe

40Umuntu wari urwaye ibibembe aza aho ari, apfukama imbere ye, aramwinginga amubwira ati, “Ubishaatse wankiza.”
41Yesu amugirira imbabazi, arambuura ukuboko, amukoraho aravuga ati, “Ni co nshaaka, kira!”42Ako kaanya ibibembe birakira, arahumaanuka.43Mukumuseezerera Yesu aramwihanangiriza caane,44aramubwira ati, “Uramenye, utagira uwo ubibwira, ariko ugende, wiiyereke Umuheerezabitambo, kandi utuure n'ituuro ryo kwihumaanura nk'uko Moose yategetse, kugira ngo bibabeere ubuhamya ko wakize.”
45Ariko uwo muntu akigenda, atangira kwamamaza iyo nkuru, ayikwiza hoose mu tawuni. Ibyo byatumye Yesu aguma mu myanya idatuuwe n'abantu, abaamushaakaga kuva mu mpande zoose akaba ari yo bamusanga.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682