2 ABAKORINTO11

Pawulo hamwe n'Intumwa z'Ibinyoma

1Icampa mukihangaanira ubugoryi bwanje ho gato. Nyaabuna nimunyihangaanire!2Mbafuuhira nk'uko Imaana ibafuuhira. Nabaseezeranyije nk'useezeranira umwari w'isugi utegereje gushingirwa ku mugabo umwe rukumbi, ari we Kristo.3Ariko mfite ubwoba yuuko muzooshwa mugateeshuka ku gukunda no gutungaanira Kristo nk'uko inzoka yooheje Eva mu mayeri.4Kuko iyo haaje umuntu ubabwira Yesu wundi atari uwo twamamaje, cangwa mukaakiira undi mwuka utari Umwuka w'Imaana mwahaawe, cangwa akabagezaho ubundi butumwa muteemeye, mumwakiira mubikunze.
5Ndibwira yuuko abo biiyita intumwa z'akataraaboneka ari nta co bandusha.6Nuubwo wenda naaba ntaaratoojwe kuvuga neeza, ariko mfite ubwenge buhaagije, kandi ibyo twabibeeretse mu buryo bwose, no muri byose.
7Mbese nakoze icaaha ubwo niiciishije bugufi kugira ngo mushirwe heejuru, ubwo nababwirizaga Inkuru Nziiza y'Imaana ku buntu?8Bireebeka nk'aho nanyagaga andi matoorero ubwo naakiiraga imfashanyo zaabo, kugira ngo mbone uko mbakorera ku buntu.9Ubwo nagiraga ico nkenera igihe nari kumwe namwe, ntaamuntu n'umwe niigeze ndusha ngo ngire ico musaba. Ahuubwo bagenzi banje bo muri Makedooniya ni bo bantabaaye muri ubwo bukene. Niirinze kubarusha, kandi nzaakomeza kubyirinda.10Nshingiye ku kuri kwa Kristo undimo, ntaawe uzambuza kwiraatana ibyo mu bice byo muri Akaya hoose.11Mbese ibyo mbivuze kuko ntabakunda? Imaana ni yo izi uko mbakunda.
12Kandi nzaakomeza gukora uko nabigenzaga kugira ngo ntaha umwanya abo bashaaka kwitwara nk'aho bameze nka twe mu byo biiraatana.13Kuko abantu biiraata batyo aba ari intumwa z'ibinyoma, bakorera mu buriganya, biigira nk'intumwa za Kristo.14Nyamara, ntaawabagaya kuko na Sataani ubwe yihindura nka malayika w'umuco.15Nuuko reero ntaagitangaaza kihari niiba abaheereza be biihindura bakiyita abaheereza b'ubutungaane. Iheerezo ry'abo rizaahwana n'imirimo yaabo.

Amakuba ya Pawulo nk'Intumwa ya Kristo

16Ndongera kubisubiramo, ntihakagire umuntu uteekereza ko ndi umupfaapfa. Ariko reero nimushaaka kubikora, nimunyakiire nk'umupfaapfa kugira ngo mbone uko niiraataho gato.17Ibyo mvuga ubu byerekeye kwiraata ntinyutse, simbibwirijwe na Nyagasani ahuubwo mbiteewe n'ubupfaapfa bwanje.18Ubwo benshi biiraatiisha ibikorwa byabo, reka nanje niiraate.19Mwishiimira kwihangaanira abapfaapfa kuko mwebwe muri abanyabwenge.20Mwihangaanira ubashira mu bubaata, cangwa akabarimanganya, cangwa akabashira heejuru, cangwa akabakubita inshi.21Ariko nje binteera isoni kuvuga yuuko twabigizemo intege nke!
Icakora ico abandi bantu batiinyuuka, nanje naaciiraatana kandi na noone ibi mbivuze nk'umupfaapfa.
22Mbese si Abaheburaayo? Nanje ndi we. Mbese ni Abiisirayeli? Nanje ndi we. Mbese kandi bakomooka kuri Aburahamu? Dore nanje mukomookaho.23Mbese ni abaheereza ba Kristo? Nooneho reka mvuge nk'umusazi ariko ndabasumba boose. Nabarushije kugira umuhaati wo gukora, mbarusha inshuro nshizwe mu gihome, mbarusha gukubitwa inkoni nyinshi, ndetse mbarusha no kuba narageze mu kaaga kenshi haburaho gato ngo mpfe.24Abayuuda bankubise inkoni mirongo itatu n'icenda inshuro itaanu.25Bankubitiishije ibibando gatatu. Banteeye amabuye rimwe. Narohamye gatatu ndetse mara ijoro n'amanywa mu nyanja hagati.26Mu ngendo nyinshi, akenshi nagwaga mu kaaga gateewe n'imyuzure, ngahuura n'abambuzi, beene waacu bakanshira mu kaaga, abanyamahanga bakanshira mu kaaga, ngahuura n'akaaga ngeze mu matawuni makuru, ngahuurira n'akaaga mu butaayu, ku nyanja, ndetse nagize n'akaaga gateewe n'abiiyita abavandimwe.27Narakoze caane ndavunika, kenshi ndaara ntaryamye, ngira inzara n'imyota, akenshi nkabura ico ndya, ico kwambara, nkagira n'imbeho nyinshi.28Uretse ibindi byose, uko bwije n'uko bukeeye ishaka mfitiye amatoorero rinteera guhora mpagaritse umutima.29Iyo hagize uciika intege, bituma nanje nciika intege, kandi iyo hagize ugwa mu caaha binteera agahinda.
30Niiba nkwiriye kwiraata reero, niraatiisha iby'intege nke zanje.31Imaana ari we Se w'Umwami Yesu izi ko ntabeesha na hato, isingizwe iteeka.32Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegetsi utegekwa n'umwami Aretasi yashizeho abarinzi bo kurinda iyo tawuni kugira ngo bamfate,33ariko banshira mu giteebo maze baraanyambutsa baanyujije mu dirisha bandenza uruzitiro, nuuko ndahunga mukira ntyo. Batorotsa Pawulo

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682