2 ABAKORINTO10
Pawulo Arengera Ubuheereza Bwe
1Njeewe Pawulo ubwanje ndabinginga ku bw'ubugwaneeza n'ineeza ya Kristo. Ni nje uvugwa ko niyoroheje iyo ndi imbere yaanyu, ariko igihe ntari hamwe namwe nkabakankamira.2Ndabinginga kugira ngo mbaaye nje iwaanyu neekuzaahatwa kubabwiza ubukana, kuko nzi neeza yuuko naashobora guhangaara bamwe biibwira yuuko dukurikiza kamere y'abantu.3Ni byo koko dufite umubiri w'umuntu ariko ntiturwana nk'abantu,4kuko intwaro turwaniisha zitaacuzwe n'abantu, ahuubwo n'intwaro zituruka ku Maana, zikagira imbaraga zo guseenya ibidaseenyuka. Turimbura impaka z'ibinyoma zidafite ishingiro,5tugahirika ibisiitaaza byose byishira heejuru kurwanya kumenya Imaana, kandi tugafata mpiri ibiteekerezo byose ngo byumvire Kristo.6Twiteguuye guhana uwanga kumvira weese nimuba mwumviye mumaramaje.7Mureeba ibintu mushingiye ku bigaragara imbere yaanyu. Niiba hari umuntu muri mwe wiyumvamo ko ari uwa Kristo, niyongere yiyibutse yuuko ari uwa Kristo nk'uko naatwe turi aba Kristo.8Ubu sibyankoza isoni n'ubwo naakwiraatana ububaasha dufite, ubwo Umwami waacu yaduhaaye kugira ngo tubuubake tutabaseenya.9Sinshaaka yuuko inzandiko zanje zibateera ubwoba.10Kuko bavuga bati, “Inzandiko za Pawulo zivugiisha amagambo akaze kandi akomeye, ariko iyo turi hamwe aba afite intege nke kandi amagambo ye ari ubusa.”11Uvuga atyo weese akwiriye kumenya yuuko ibyo tuvuga mu nzandiko tutari hamwe ari na byo tuzaakora turi hamwe.12Ntiduhangaara kwireesheeshanya cangwa kwigereranya n'abo biivuga ho ishiimwe. Nyamara biishiriraho igipimo caabo maze bakiireesheeshanya n'abandi. Iyo bakoze batyo baba beerekana ko ari abapfaapfa.13Ariko twe, ntitwiraata birenze urugero, ahuubwo kwiraata kwacu kugarukira ku gukora umurimo Imaana yaduhaaye wo kuvuga ubutumwa kandi ngo namwe tububagezeho.14Noone reero ubwo namwe muri bamwe muri abo tugezaho ubu butumwa, ntitwigeze twiraata ngo turenge urugero ubwo twabaajeho tubaazaniye Inkuru Nziiza ya Kristo.15Ntitwiraatiisha imirimo abandi baakoze irenze urugero. Ahuubwo twiringira yuuko kwizeera kwanyu kugiiye kwiyongera nuuko dushobozwe gukora umurimo uhebuuje muri mwe.16Nibwo tuzaamamaza Inkuru Nziiza mu yindi myanya iri hirya yaanyu tutiiraatiisha imirimo yakozwe n'abandi.17Nk'uko ibyanditswe bigira biti, “Ushaaka kwiraata weese, niyiiraatane Nyagasani.”18Kuko uwishiima si we ushimwa ahuubwo hashimwa uwashimwe na Nyagasani.Bible Society of Uganda