TITO3

1Uje wiibutsa abiizeera kugandukira abatware n'abafite ubushobozi, bakabumvira, no guhora biiteguuye gukora ikintu ciiza coose,2ntibagire uwo bavuga naabi kandi birinde gutongana, ahuubwo beerekane ubugwaneeza ku bantu boose.3Kuko naatwe keera twari ibigoryi, tutumvira, twarayobejwe, turi mu bubaata bw'irari ry'ibibi n'ibineezeeza, tugira itimwe n'ishari, twangwa kandi naatwe twangana.4Ariko igihe Imaana Umukiza waacu yagaragaje kugira neeza kwayo n'urukundo ifitiye abantu baayo,5yaradukijije, itabiteewe n'uko twakoze ibiyitungaaniye, ahuubwo yadukijije ibiteewe n'imbabazi zaayo, iduha kuvuuka ubwakabiri no guhindurwa basha n'Umwuka Weera.6Imaana yadusaakaajeho Umwuka Weera ikoreesheje Yesu Kristo Umukiza waacu,7Kugira ngo dutsindiishirizwe n'ubuntu bwayo, maze tube abaragwa bafite ibyiringiro byo kuzaabona ubugingo buhoraho.8Iryo jambo ni iryo kwizeerwa.
Ndashaaka ko ukomeza gushimangira ibyo mu kwigiisha kwawe, kugira ngo abantu boose biizeera Imaana bashishikarire gukora ibyiza. Izi nyigiisho ni nziiza bihebuuje kandi zifitiye abantu boose akamaro.
9Nyamara wirinde impaka zitagira umumaro n'ibyerekeye amaseekuruza, n'intonganya, n'imbuuranya zishingiye ku mategeko, kuko ntaaco bimaze kandi bikaba ari ubusa.10Nihagira umuntu uca ibice mu biizeera, maze wamwamagirira ubwa mbere n'ubwa kabiri ntiyumve, uzaatandukane na we.11Uzi neeza yuuko umuntu nk'uwo aba yarayobye, ni umunyabyaha kandi ibibi akora ni byo bimushinja.

Umusoozo

12Ninkoherereza Aritemasi cangwa Tukiko kugufasha, naawe uziihuutire kunsanga i Nikopoli kuko ari ho nahisemo kumarira igihe c'imbeho.13Zena umuhanga mu by'amategeko na Apolo uzaabafashe uko ushoboye mu rugendo rwabo kugira ngo batazaagira ico babura.14Kandi abiizeera Kristo bakwiriye gushiraho umwete bagakora imirimo myiza kugira ngo babone uko bakenuura abandi, bityo reero bareke kuba imburamumaro.
15Abo turi kumwe boose baragutaasha. Naawe utaashe abadukunda boose dusangiye kwizeera. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe mwese.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682