IBYAHISHUUWE6

Ibimenyeetso Birindwi

1Nuuko mbona Umwana w'Intaama amena kimwe muri bya bimenyeetso birindwi, maze numva kimwe muri bya binyabuzima bine gihamagara caane mu ijwi nk'iry'inkuba kiti, “Ngwino!”2Ndareeba, maze mbona ifaraashi y'umweru! Uwari uyiicayeho yari afite umuheto, maze ahaabwa ikamba, nuuko aza ari umutsinzi, kandi agamije guhora atsinda.
3Umwana w'Intaama amennye ikimenyeetso ca kabiri, numva ikinyabuzima ca kabiri gihamagara kiti, “Ngwino!”4Maze hasohoka indi faraashi itukura caane. Uwari uyiicayeho yahaawe ububaasha bwo kuvaana amahoro ku isi, kugira ngo abantu batsembane, nuuko ahaabwa inkoota nini.
5Umwana w'Intaama amennye ikimenyeetso ca gatatu, numva ikinyabuzima ca gatatu gihamagara kiti, “Ngwino!” Ndareeba, maze mbona ifaraashi y'umukara! Uwari uyiicayeho yari afite umunzaani mu ntoki ze.6Maze numva ikimeze nk'ijwi hagati y'ibyo binyabuzima bine kivuga kiti, “Ikiro kimwe c'ingano zisanzwe kigurwe uruhembo rw'umubyizi, naho ibiro bitatu by'izindi ngano bigurwe uruhembo rw'umubyizi, ariko amavuta ya elayo na divaayi ntimubikoreho!”
7Umwana w'Intaama amennye ikimenyeetso ca kane, numva ijwi ry'ikinyabuzima ca kane rivuga riti, “Ngwino!”8Maze ndeebye, mbona ifaraashi y'igitare igaajuutse! Uwari uyiicayeho yari yiitwa Rupfu, kandi Kuzimu yari amukurikiye. Nuuko bahaabwa ububaasha kuri kimwe ca kane c'abatuuye ku isi, ngo babiiciishe inkoota, inzara, indwara z'icoorezo, hamwe n'inyamaaswa z'inkazi zo ku isi.
9Nuuko Umwana w'Intaama amennye ikimenyeetso ca gataanu, mbona munsi y'igicaaniro imyuka y'abiishwe bahoowe ijambo ry'Imaana n'ubuhamya bwo baari baaratanze.10Bataka mu ijwi rirenga bati, “Nyagasani Ushoborabyose, uweera w'ukuri! Uzaageza ryari kudaciira urubanza abantu batuuye isi no guhoorera amaraso yaacu baamennye?”11Nuuko buri umwe ahaabwa ikanzu y'umweru babwirwa kuruhuuka ikindi gihe gito, kugeza aho umubare w'abagaragu bagenzi baabo n'abavandimwe baabo bagiiye kwicwa nka bo uzuuzurira.
12Ndareeba maze mbona Umwana w'Intaama amena ikimenyeetso ca gatandatu. Habaho umushitsi mwinshi caane, maze izuuba rihinduka umukara nk'umwambaro bambara mu cuunamo, naho ukwezi koose guhinduka nk'amaraso.13Inyenyeeri zo mu kireere zigwa ku isi, nk'uko imbuto z'umutiini zikiri mbisi zigwa iyo zihuushwe n'umuyaga mwinshi.14Ikireere gikuurwaho nk'uko umuzingo w'igitabo wiizinga, nuuko imisozi n'ibirwa bikuurwa mu myanya ya byo.15Maze abaami b'isi, abatware n'abakuru b'ingabo n'abakire n'abanyembaraga, imbaata n'abiigenga, boose biihisha mu buvumo no mu bitare byo mu misozi.16Baahamagaraga imisozi n'ibitare babibwira bati, “Nimutugweho maze muduhishe amaaso y'Uwiicaye ku ntebe y'ubwami hamwe n'umujinya w'Umwana w'Intaama,17kuko umunsi ukomeye w'umujinya waabo ugeze, kandi ni nde waashobora kuwurokoka?”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682