IBYAHISHUUWE5
Umuzingo w'Igitabo n'Umwana w'Intaama
1Nuuko mu kiganza c'uwiicaye ku ntebe y'ubwami, mbona umuzingo w'igitabo wanditswemo munda n'inyuma, ufungiishijwe ibimenyeetso birindwi.2Mbona malayika w'igihangage abaza mu ijwi rirenga ati, “Ni nde ukwiriye guca ibimenyeetso maze akabumbura uwo muzingo w'igitabo?”3Ariko ntihaagira n'umwe, yaaba uwo mu ijuru cangwa uwo ku isi cangwa uw'ikuzimu washoboye kubumbuura uwo muzingo cangwa ngo awureebemo.4Maze ndarira caane kuko hataabonetse ukwiriye kubumbuura uwo muzingo w'igitabo cangwa ngo awureebemo.5Nuuko umwe mu bakuru arambwira ati, “Reka kurira. Dore, Intare yo mu muryango wa Yuda, ukomooka kuri Dawudi atsinze urugamba, kugira ngo abumbuure uwo muzingo w'igitabo hamwe n'ibimenyeetso byawo birindwi.”6Nuuko mbona hagati ya ya ntebe y'ubwami n'ibinyabuzima bine no muri ba bakuru Umwana w'Intama ahagaze asa nk'uwabaazwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaaso arindwi, ari yo myuka ndwi yo Imaana yoohereje mu isi yoose.7Nuuko Umwana w'Intaama araaza maze yaakiira wa muzingo w'igitabo caari mu kiganza c'iburyo c'uwari wiicaye ku ntebe y'ubwami.8Amaze kwakiira wa muzingo w'igitabo, bya binyabuzima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bapfukama imbere y'Umwana w'Intaama, buri umwe afashe inanga n'amabakure ya zaahabu yuuzuyemo imibavu, ari yo masengeesho y'abeera.9Baririmba indirimbo nsha, bavuga bati,“Ni wowe ukwiriye kwakiira uwo muzingo w'igitabokandi ukwiriye no kuvaanaho ibimenyeetso biwufunze,kuko waratambwe maze ku bw'amaraso yaawe ucungura abantuubagarurira Imaana bavuuye muri buri muryango, buri rurimi, buri gihugu, no mu mahanga yoose, kandi10wabagize abantu b'ubwami bw'Imaana, ubagira abaheerezabitambo bo guheereza Imaana,kandi baziima ingoma maze bategeke isi.”11Nuuko ndareeba maze numva ijwi ry'abaamalayika benshi biitoorooye ya ntebe hamwe na bya binyabuzima na ba bakuru, umubare waabo wari ibihumbi n'ubuhumbagiza.12Baaririmbaga mu majwi aranguruye bati,“Umwana w'Intaama watambwe ni we ukwiriyeguhaabwa ububaasha, ubukire n'ubuhanga n'imbaragan'icuubahiro n'ikuzo n'ibisingizo!”13Maze numva buri kiremwa coose co mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibiyirimo byose biririmba biti,“Ishimwe n'icuubahiro n'ikuzo n'ubutwarebibe iby'uwiicaye ku ntebe y'ubwami n'Umwana w'Intaamaiteeka ryose!”14Maze bya binyabuzima bine birasubiza biti, “Amiina!” Ba bakuru na bo buubarara haasi maze baramya Imaana n'Umwana w'Intaama.Bible Society of Uganda