MATAYO14

Urupfu rwa Yohaana Umubatiza

1Ico gihe Herodi, umutware w'i Galileeya, yumva ibifashe kuri Yesu,2nuuko abwira abagaragu be ati. “Uyu ni Yohaana Umubatiza wazuutse mu baapfuuye, kandi ni co gituma akora ibitangaaza nk'ibi.”
3Kuko Herodi yari yarafashe Yohaana, akamuboha, akamushira mu gihome ku bwa Herodiyaasi, umugore wa mwene nyina Filipo,4kuko Yohaana yaramubwiraga ati, “Amategeko ntaabwo akwemerera kumutunga.”5Nuubwo Herodi yashaakaga kumwica, yatiinyaga rubanda, kuko bamujaanaga nk'umuhanuuzi.
6Umunsi wo kwibuka kuvuuka kwa Herodi ugeze, umukoobwa wa Herodiyaasi abyinira imbere y'abaatumiwe, maze ashiimiisha Herodi7ku buryo yaseezeranyije uwo mukoobwa arahira ko aribumuhe ico amusaba coose.
8Nyina amaze kumwosha, aravuga ati, “Mpa igihanga ca Yohaana Umubatiza ku mbeehe.”
9Umwami arababara caane, ariko kubw'indahiro yari yarahiriye imbere y'abashitsi be, ategeka ko bakimuha.10Nuuko yoohereza abo kuja guciira igihanga ca Yohaana mu gihome.11Igihanga bakiizana ku mbeehe maze bagiheereza wa mukoobwa, na we agiheereza nyina.12Abiigiishwa ba Yohaana baraaza bajaana umurambo we maze barawuhamba, haanyuma baja kubimenyeesha Yesu.

Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bitaanu

13Yesu amaze kubyumva, aja mu bwato, agana ahantu hadatuuwe kwihereera. Ariko rubanda babimenye, bava mu matawuni yaabo n'amaguru maze baramukurikira.14Amaze kwambuka, abona rubanda nyamwinshi, abagirira impuhwe maze akiiza abarwayi baari muri bo.
15Bugoroobye, abiigiishwa baramusanga maze baramubwira bati, “Aha ni ahantu hadatuuwe, kandi n'umunsi urakuze, seezerera aba bantu baje mu byaro byabo maze biigurire ibyokurya.”
16Yesu arabasubiza ati, “Singombwa ko bagenda, nimubagaburire mwebwe ubwanyu.”
17Baramusubiza bati, “Ntaaco dufite hano, keretse imigaati itaanu n'isamaaki ebyiri gusa.”
18Arababwira ati, “Nimubinzanire hano.”19Maze ategeka abo bantu kwicara haasi mu byatsi. Afata ya migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba mu ijuru, ashiimira Imaana maze amanyagura ya migaati, ayiha abiigiishwa, na bo bayigaburira rubanda nyamwinshi.20Boose bararya, barahaaga, nuuko barundanyiriza hamwe ibisigaye, byuzura intonga cumi n'ebyiri.21Abaariiye baari nk'abagabo ibihumbi bitaanu, abagore n'abaana batabariwemo.

Yesu Agendera ku Maazi

22Ako kaanya Yesu ategeka abiigiishwa kwinjira mu bwato ngo bamubanzirize haakurya, mu gihe we agiseezerera rubanda.23Amaze kubaseezerera, azaamuuka umusozi wenyine aja gusenga. Bwagoroobye ari yo wenyine,24kandi ubwato bwari bugeze kure y'inkengeero buhungabanywa n'imivumba kuko umuyaga wari ubaturutse imbere.
25Nuuko mu gitondo ca kare kare, aza abagana agendeesha amaguru heejuru y'inyanja.26Ariko abiigiishwa bamuboonye agendera ku nyanja, basha ubwoba, ni ko kuvuza induuru bati, “Ni umuzimu!”
27Ako kaanya Yesu avugana na bo arababwira ati, “Nimuhuumure, ni njeewe, mwitiinya.”
28Peetero ni ko kumusubiza ati, “Nyagasani, niiba ari wowe koko, ntegeka ngusange, ngendera heejuru y'amaazi.”
29Yesu ati, “Ngwino.” Nuuko Peetero ava mu bwato, atangira kugendera heejuru y'amaazi, asanga Yesu.30Ariko aboonye umuyaga ubaaye mwinshi, agira ubwoba, maze atangira kurohama, nuuko ateera heejuru ati, “Nyagasani, ntabaara!”
31Ako kaanya Yesu arambuura ukuboko kwe aramusingiira, aramubwira ati, “Wa mwemera gato we, kuki washidikanyije?”
32Nuuko bageze mu bwato, umuyaga uratuuza.33Abaari mu bwato baramuramya, bavuga bati, “Ni ukuri uri Umwana w'Imaana!”

Yesu Akiza Abarwayi mu Gihugu ca Genezareti

34Bamaze kwambuka, bagera mu gihugu ca Genezareti.35Abantu b'uwo mwanya bamaze kumumenya, bakwirakwiza inkuru muri ico gihugu coose maze bamuuzanira abarwayi boose.36Nuuko binginga Yesu ngo niibura yeemerere abarwayi bafate ku nshonda z'umwenda we kandi abo boose baazikozeho barakira.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682