MARIKO12
Umugani w'Abahinzi b'Abagome
1Yesu atangira kubiigiishiriza mu migani ati, “Umugabo yahinze umurima w'imizaabibu, arawuzitira, acukuramo urwina, kandi yuubakamo umunaara w'abarinzi. Nuuko nyir'umurima awatira abahinzi aja mu kindi gihugu.2Igihe co gusaaruura kigeze, yoohereza umugaragu we ku bahinzi ngo yaakiire umugabane we w'imbuto z'imizaabibu.3Agezeyo, baramufata, baramukubita, asubirayo amaara masa.4Nyir'umurima yongera kohereza undi mugaragu, nawe baramukubita, bamurema uruguma mu mutwe kandi baramuhemura.5Yongera kohereza undi mugaragu, maze uyu we baramwica. Uku ni ko byagendeye n'abandi benshi, bamwe baarakubiswe abandi bariicwa.6Uwo yari asigaranye wo kohereza yari umwe gusa, umwana we yakundaga. Bigeze aho na we aramwohereza yiibwira mu mutima ati, ‘Umwana wanje baramwubaha.’7Ariko abo bahinzi bo baravugana bati, ‘Dore uwarazwe ibintu araaje, nimuuze tumwice maze tuzaazungure ibye.’8Baramufata, baramwica maze bamujugunya hanze y'uruzitiro rw'uwo murima.9Noone nyir'umurima azaakora iki? Azaaza yiice abo bahinzi nuuko umurima awuheereze abandi.10Mbese ntimwasomye ibyanditswe ngo,‘Ibuye abuubatsi banzeni ryo ryahindutse urufatiro rw'inzu.11Ibyo ni Nyagasani wabikoze, noone bitubeereye igitangaaza’!”12Bamaze kumenya ko umugani yaciiye ubashinja, bashaaka kumufata ariko Batiinya rubanda. Bageze aho baramureka maze baragenda.Ikibazo Ceerekeye Imisoro
13Abayobozi b'Abayuuda boohereza Abafarisaayo na bamwe mu Baherodiya kuri Yesu kugira ngo bamutegere mu byo avuga.14Baraaza baramubaza bati, “Mwigiisha, tuuzi ko uri inyangamugayo kandi ko utarobaanura abantu ku butoni, kandi ukiigiisha ubuyoboka Maana ushingiye ku kuri. Amategeko yeemera ko dutanga umusoro w'umwami cangwa ntaabyemera?15Mbese tuwutange cangwa tuwureke?” Ariko kuko yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati, “Kuki mungerageza? Ni munzanire igiceri ndeebe.”16Bakimuuzaniye arababaza ati, “Iri shusho n'izina n'ibyande?” Baramusubiza bati, “N'iby'umwami.”17Yesu arababwira ati, “Iby'umwami mubihe umwami, kandi n'iby'Imaana mubihe Imaana”. Nuuko baramutangaarira caane.Yesu Asubiza Ibyerekeye Izuuka ry'Abaapfuuye
18Bamwe mu Basadukaayo, bavuga ko kuzuuka kutabaho baraaza babaza Yesu bati,19“Mwigiisha, Moose yanditse atya ati, ‘Umugabo naapfa agasiga umugore batabyaranye, mwene nyina agomba gucura uwo mugore kugira ngo aciikuure mwene nyina.’20Haabaayeho ibyenenyina birindwi, umukuru asohoza umugore ariko apfa bataraabyarana.21Umukurikira acuura uwo mugore, nawe apfa bataraabyarana. N'uwagatatu biba bityo.22Nta numwe muri abo barindwi wasize umwana. Amaheerezo uwo mugore nawe arapfa.23Mbese igihe c'izuuka uwo mugore azaaba uwande? Ko boose barindwi baamurongoye?”24Yesu arababwira ati, “Mwarayobye! Muuzi impamvu? Ni uko mutaazi ibyanditswe hamwe n'imbaraga z'Imaana.25Mu izuuka, ntaawe usohoza cangwa ngo ashingirwe. Ahuubwo bamera nk'abaamalayika bo mu ijuru.26Ku byerekeye kuzuuka kw'abaapfuuye, nti mwasomye mu gitabo ca Moose igihe yari ku gihuru caaka umuriro, ko Imaana yamubwiye iti, ‘Ndi Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka, n'Imaana ya Yaakobo.’27Ntaabwo ari Imaana yabapfu, ahuubwo ni Imaana y'abazima, Mwarayobye caane!”Itegeko Riruta Andi Gukomera.
28Umwe mu biigiishamategeko arabeegeera yumva baja impaka. Aboonye ko Yesu yashubije b'Abasadukaayo neeza, aramubaza ati, “Itegeko riruta ayandi ni irihe?”29Yesu aramusubiza ati, “Irya mbere ni, ‘Umva, Isirayeli! Uhoraho Imaana yaacu ni yo Maana yoonyine.30Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zaawe zoose.’31Irya kabiri ni iri, ‘Ukunde mugenzi waawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo gukomera.”32Umwigiishamategeko abwira Yesu ati, “Urashitsa Mwigiisha, uvuze ukuri uti, ‘Imaana ni imwe, kandi nta yindi Maana keretse yo yoonyine’.33Kandi ‘gukunda Imaana n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zaawe zoose,’ no ‘gukunda mugenzi waawe nk'uko wikunda.’ Ibi biruta ibitambo byose byokejwe n'ibitookejwe.”34Yesu aboonye ko ashubije neeza aramubwira ati, “Ntaabwo uri kure y'Ubwami bw'Imaana.” Nyuma yaho ntaawundi wahangaaye kongera kumubaza.35Ubwo Yesu yiigiishirizaga mu Nzu y'Imaana aravuga ati, “Ni iki gituma Abiigiishamategeko bavuga bati Kristo ni umwana wa Dawudi?36Dawudi ubwe, ayobowe n'Umwuka Weera yaravuze ati,‘Uhoraho yabwiye Umwami wanje ati,Icara iburyo bwanje,kugeza aho nzaashirira abanzi baawe munsi y'ibirenge byawe.’37Dawudi ubwe yiitaga Yesu Umwami, noone ashobora ate kuba Umwana we?” Abantu benshi bumvirizaga Yesu n'umuneezeero.Yesu Agaragaza Ibyaha by'Abiigiishamategeko
38Ubwo yiigiishaga, arababwira ati, “Mwirinde Abiigiishamategeko bakunda kugenda bambaye amakanzu no kuramutswa mu cuubahiro mu maguriro,39no guhaabwa ibyicaro byiza mu masinagoogi n'imyanya y'ibyubahiro mu birori.40Baryarya amago y'abapfaakazi, bakiiha kuvuga amasengeesho y'urudaca. Abo bazaaciirwa urubanza rukomeye kurusha abandi.”Ituuro ry'Umupfaakazi
41Yesu yiicara ahateeganye n'ibiikiro ry'amatuuro, nuuko yiitegereza uko abantu bari gutuura. Abakire benshi baashiragamo amashilingi menshi.42Umupfaakazi w'umukene na we ashiramo uduceri tubiri tw'umuringa.43Ahamagara abiigiishwa be arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko uyu mupfaakazi w'umukene arushije abandi boose gutuura.44Abandi batuuye ibisaaze ku butunzi bwabo, ariko we mu bukene bwe, atuuye ibyo yari afite byose, ibyari bimubeeshejeho.”Bible Society of Uganda