LUKA8

Abagore Baajaanaga na Yesu

1Nyuma y'ibyo, Yesu aja mu matawuni no mu byaro yaamamaza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'Imaana kandi yari kumwe n'abiigiishwa be cumi na babiri2hamwe n'abagore bamwe bo yari yarakijije indwara n'abadayimooni. Abo bagore baarimo, Mariya wiitwaga Magadaleena wo Yesu yakijije abadayimooni barindwi,3na Yowana umugore wa Ekuza wari umukozi mukuru wa Herodi, na Suzaana, hamwe n'abandi bagore benshi. Boose hamwe, baakoraga ku byabo bagafasha Yesu n'abiigiishwa be.

Umugani w'Umubibyi

4Nuuko abantu benshi baari baturutse mu matawuni atari amwe baaza aho Yesu ari barakungaana. Nuuko Yesu abaciira umugani ati,5“Umubibyi yasohoye imbuto aja kubiba. Akibiba, zimwe zigwa mu nzira abantu barazikandagira n'inyoni zo mu kireere zirazitooragura.6Izindi zigwa ku rutare ziramera. Zimaze kumera, ziruuma kuko zaabuze amaazi.7Izindi mbuto zigwa mu mahwa, zikurana na yo, bituma zinyunyuka.8Izindi zigwa mu butaka bwiza, zeera imbuto nyinshi, buri imwe ikubiishamo inshuro ijana.”
Yesu amaze kuvuga ibyo, abwira abantu ati, “Ufite amatwi yumva niyumve.”

Ikigendererwa c'Imigani

9Nuuko abiigiishwa bamusaba kubasobaanurira ico uwo mugani umenyeesha.10Yesu arababwira ati, “Mwebweho mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'Imaana, ariko abandi bo babibwirwa mu marenga kugira ngo‘kureeba bareebe, ariko beekubibona.Kandi no kumva bumve, ariko beegusobaanukirwa.’ ”

Yesu Asobaanura Umugani w'Umubibyi

11Nuuko Yesu akomeza kubabwira ati, “Uku ni ko uwo mugani usobaanurwa: Imbuto ni ijambo ry'Imaana.12Imbuto zaaguuye mu nzira, ni abumva ijambo ry'Imaana maze Sataani akaaza akarikuura mu mitima yaabo kugira ngo batizeera bagakizwa.13Izaaguuye ku rutare, ni abo baakiira ubutumwa n'umuneezeero, ariko ntibakomerere muri bwo. Abo bantu biizeera umwanya muto haanyuma baagera mu bigeragezo bakava mu kwizeera.14Imbuto zaaguuye mu muhwa, ni abo bumva ubutumwa ariko bagikomezamo bagasubizwa inyuma n'amaganya, n'ubutunzi, hamwe n'ibineezeeza byo muri ubu bugingo bikababuza kwera imbuto.15Naho imbuto zaaguuye ku butaka bwiza, ni abo bumva ijambo ry'Imaana bakarifata neeza, n'umutima wubaha kandi unyuzwe, ku bwo kwihangaana bakeera imbuto.”

Itaara Ryubitsweho Intonga

16Nuuko Yesu arababwira ati, “Ntaawe ukongeeza itaara, ngo aryubikeho intonga cangwa ngo arishire muusi y'uburiri kuko ntiryamurikira abantu. Ahuubwo rishirwa ahagaragara kugira ngo abantu boose baaza mu nzu ribamurikire.17Ndababwira ukuri yuuko ntaabyahishwe bitazaahishuurwa, cangwa icaakorewe mu ibanga kitazaamenyekana.18Nuuko reero mwirinde uko mwumva aya magambo. Abo bafite bazongeererwa, ariko abadafite, bazaakwa n'ako bateekereza ko bafite.”

Nyina wa Yesu n'Abavandimwe Be.

19Nuuko nyina n'abavandimwe ba Yesu baaza kumureeba, ariko ntibaashobora kumugeraho ku bw'abantu benshi.20Umuntu araaza abwira Yesu ati, “Nyoko na beene so bahagaze hanze bashaaka kuvugana naawe.”
21Aramusubiza ati, “Maama na beene daata ni abo bumva ijambo ry'Imaana bakarikurikiza.”
22Umunsi umwe, Yesu n'abiigiishwa be baja mu bwato, arababwira ati, “Reka twambuke tuje haakurya y'ingezi.” Nuuko bazitura ubwato batangira urugendo.23Bacambuka, Yesu arasinziira. Maze umuyaga mwinshi uteera mu ngezi, imivumba yisuka mu bwato bwenda kurengerwa n'amaazi, biisanga mu kaaga.
24Biihuutira kumukangura, bati, “Daatabuja, Daatabuja! Tugiiye gupfa!”
Nuuko akangutse, acaaha umuyaga n'imivumba birahoosha, habaho ituuze.
25Yesu arababaza ati, “Kwizeera kwanyu kuri he?”
Baratiinya kandi baruumirwa, baravugana bati, “Mbese uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga no gucura kw'ingezi bikamwumvira!”
26Nuuko Yesu n'abiigiishwa be barambuka bafata haakurya, bagera mu gice c'Abagadereeni hateeganye n'i Galileeya.27Yesu avuuye mu bwato, asanganirwa n'umugabo wabaga muri iyo tawuni wari uteewe n'abadayimooni. Uwo mugabo yari amaze igihe kireekire yambara ubusa, kandi ntiyaraaraga mu nzu ahuubwo yaraaraga mu irimbi.28Aboonye Yesu arataka caane, apfukama imbere ye ateera heejuru ati, “Unshaakaho iki Yesu Mwana w'Imaana Isumbabyose? Nyaabuna ndakwinginze, ntunyice urupfu rw'agashinyaguro.”29Yavuze atyo, kuko Yesu yari ategetse abadayimooni kumuvamo. Uwo mugabo baari baaramuhambije injegeri mu maboko no mu maguru, kandi baahoraga bamurinze kuko kenshi abadayimooni baajaga bamuteera. Ariko ibyo baamuhambizaga byose yarabicagaguraga maze dayimooni zikamujaana mu butaayu.
30Yesu abaza uwo mugabo ati, “Witwa nde?”
Aramusubiza ati, “ ‘Igiteero’ ni ryo zina ryanje.” Yavuze atyo kuko abadayimooni baari bamurimo baari benshi.
31Abo badayimooni binginga Yesu bati, “Nyaabuna turakwinginze ntudusuke ikuzimu.” 
32Haafi aho, haari ingurube nyinshi zaariishirizaga ku musozi. Nuuko abo badayimooni binginga Yesu caane ngo abeemerere baje muri izo ngurube. Nuuko arabeemerera.33Maze abo badayimooni bava muri uwo mugabo, binjira muri izo ngurube. Izo ngurube zoose ziiruka zirindimuka agacuri maze ziisuka mu ngezi, zirarohama.
34Abashumba baaragiraga izo ngurube, baboonye ibibaaye barahunga maze baamamaza iyo nkuru mu tawuni no mu bindi bice biyegeereye.35Maze abantu barahaguruka baja kureeba ibyabaaye. Baaza aho Yesu ari, babona uwo mugabo wabagamo abadayimooni yiicaye haasi imbere ya Yesu yambaye kandi afite ubwenge nk'abandi. Babiboonye baratiinya caane.36Abaaboonye ibyabaaye byose, babibwira abandi, ndetse n'uko uwari warateewe n'abadayimooni yakize.37Maze abatuurage boose bo muri ico gice c'Abagadereeni basaba Yesu ngo ave mu gihugu caabo kuko ibyari byabaaye byabateeye ubwoba bwinshi. Nuuko aja mu bwato avayo.
38Ariko ataraavayo, uwo mugabo wari wavanywemo abadayimooni aramwinginga ngo bajaane. Ariko Yesu aramuseezerera ati,39“Subira iwaawe mu rugo maze ubateekerereze ibitangaaza Imaana yagukoreye.” Nuuko uwo mugabo agenda yamamaza mu tawuni yoose ibyo Yesu yamukoreye.

Yesu Akiza Umugore hamwe n'Umukoobwa wa Yayiro

40Yesu asubiye haakurya y'ingezi, abantu benshi bamwakiira n'umuneezeero kuko boose baari biiriwe bamutegereje.41Nuuko haaza umuntu witwaga Yayiro wari umutware w'isinagoogi y'Abayuuda. Apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, “Ndakwinginze ngwino tujaane iwanje.”42Yavuze atyo kuko yari afite umukoobwa w'ikinege wari amaze imyaka cumi n'ebyiri y'ubukuru kandi yari arwaye arembye ari haafi gupfa. Nuuko Yesu aramwemerera barajaana.
Bakigenda, abantu benshi baramubyiga.
43Muri abo, haarimo umugore wari amaze imyaka cumi n'ebyiri arwaye indwara y'abagore yo kuva. Yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntaawashoboye kumukiza.44Nuuko uwo mugore yegeera Yesu amuturutse inyuma akora ku mukugiro w'umwenda we, ako kaanya amaraso aratsina.
45Yesu arabaza ati, “Ni inde unkozeho?”
Abantu boose barahakana. Peetero aramubwira ati, “Daatabuja, abantu benshi baragukurikiye kandi barakubyiga ndetse bakanagufataho.”
46Ariko Yesu aravuga ati, “Hari umuntu unkozeho abigendereye kuko numviise imbaraga zimvamo.”
47Nuuko uwo mugore amenye ko Yesu adahishwa, aza afite ubwoba bwinshi, apfukama imbere ye. Abwira rubanda impamvu yatumye amukoraho, ababwira n'ukuntu indwara yo kuva yashootse ikize.
48Yesu aramubwira ati, “Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
49Yesu akivuga ibyo, haaza umuntu uvuuye mu rugo rwa Yayiro, maze abwira uwo mutware w'isinagoogi ati, “Umukoobwa waawe amaze gupfa. Reka kurusha umwigiisha.”
50Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, “wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira.”
51Nuuko Yesu ageze mu muryango w'inzu ya Yayiro, ntiyakundira umuntu weese kwinjirana na we uretse Peetero, Yohaana, Yaakobo hamwe na Yayiro na nyina w'uwo mukoobwa.52Bageze mu nzu, basanga abantu boose baririra uwo mukoobwa, bateera heejuru. Maze Yesu arababwira ati, “Murekeraho kurira kuko umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye.”
53Baramuseka kuko baari baazi neeza yuuko uwo mukoobwa yapfuuye.54Yesu abwira abantu baari mu nzu ngo baje hanze, maze amufata ukuboko avuga mu ijwi rirenga ati, “Mukoobwa kanguka.”55Uwo mukoobwa atangira guhuumeeka neeza ako kaanya arahaguruka. Yesu ategeka ko bamuha icokurya.56Ababyeyi b'uwo mukoobwa baratangaara caane. Ariko Yesu abategeka kutagira umuntu wo babibwira.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682